Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro kuri uyu wa Gatanu byatangaje ko Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi aherutse mu Rwanda aho yaganiriye na Perezida Paul Kagame ku ngingo zitandukanye.

Nyusi yasuye u Rwanda kuwa Gatatu tariki 28 Mata 2021, yakirwa na mugenzi we Paul Kagame, nk’uko amafoto yashyizwe hanze abigaragaza. Baganiriye ku bufatanye mu guhashya iterabwoba.

Ntabwo hatangajwe byinshi ku biganiro abakuru b’ibihugu byombi baganiriye, icyakora Perezida Nyusi yaje mu Rwanda mu gihe Mozambique imaze iminsi yibasiwe n’ibitero by’iterabwoba bigabwa n’umutwe ushamikiye ku mutwe w’iterabwoba wa ISIS ugendera ku mahame akaze ya kisilamu.

Nubwo ingabo za Leta zikomeje gutsinsura uwo mutwe mu Mujyi wa Palma mu Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique, hari amagana y’abaturage bahitanywe n’ibitero mu gihe abandi bavuye mu byabo.

Aka gace uwo mutwe ugabamo ibitero gakungahaye kuri gaz ndetse sosiyete y’Abafaransa, Total ikaba yarashoye miliyari 20 z’amadolari mu kubaka uruganda rwo gucukura iyo gaz. Gusa nyuma y’ibitero, iyo sosiyete yatangaje ko ibaye ihagaritse uwo mushinga.

Mu bishwe muri ako gace harimo abanyamahanga ndetse ibikorwa remezo nk’amabanki, amahoteli n’ibindi nabyo byarangiritse.

Umujyi wa Palma wagabweho ibitero utuyemo abanyamahanga basaga 1000 bari mu bikorwa bifite aho bihuriye n’icukurwa rya gaz.

Guhera mu 2017, agace ka Cabo Delgado kagiye kubasirwa n’ibitero by’imitwe y’iterabwoba rimaze guhitana ubuzima bw’abasaga 2500 mu gihe ibihumbi by’abaturage byahunze nk’uko imibare ya Guverinoma ya Mozambique ibigaragaza.

Ku wa 29 Mata 2021 byari biteganyijwe ko Abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango w’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC) bazahurira muri Mozambique biga ku kibazo cy’umutekano mucye muri iyi ntara, gusa iza gusubikwa nyuma y’uko Perezida wa Botswana, Mokgweetsi Masisi na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa batangarije ko batazabasha kuyitabira.

Perezida Kagame na Nyusi baherukanaga imbonankubone muri Mutarama 2020 ubwo Nyusi yarahiriraga kuyobora Mozambique muri manda ya kabiri.

Muri Kanama 2019 nabwo Perezida Kagame yagiye i Maputo muri Mozambique mu muhango wo gushyira umukono ku masezerano y’amahoro n’ubwiyunge hagati ya guverinoma ya Mozambique n’ishyaka rya RENAMO ryahoze ari umutwe witwaje intwaro urwanya ubutegetsi bw’icyo gihugu.

Muri Nyakanga 2018, Nyusi yari yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda. Perezida Kagame yakira Nyusi wagiriye mu Rwanda uruzinduko rw’umunsi umwe kuri uyu wa Gatatu Abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku buryo bwo guhashya iterabwoba Perezida Nyusi yaje mu Rwanda nyuma y’iminsi imitwe y’iterabwoba ihungabanya umutekano mu Majyaruguru ya Mozambique Perezida Kagame ahereza Nyusi nyuma y’uruzinduko mu Rwanda

Yanditswe na Kuya 30 Mata 2021

https://www.igihe.com