Perezida Kagame arateganya gukorera urugendo mu Bufaransa muri uku kwezi, aho azahura na bamwe mu bari abofisiye bakuru mu Gisirikare cy’u Bufaransa hagati y’imyaka ya 1990 na 1994.
Jeune Afrique yatangaje ko Perezida Kagame azaba ari i Paris mu Bufaransa tariki ya 17 na 18 Gicurasi 2021, aho azitabira inama ebyiri, imwe yiga ku kibazo cy’umutekano muke muri Sudani n’indi yiga ku iterambere ry’ubukungu bwa Afurika.
Usibye izo nama, Perezida Kagame azagirana kandi ibiganiro na bamwe mu bahoze ari abofisiye mu Ngabo z’u Bufaransa, bari mu nshingano hagati ya 1990 na 1994 ubwo we [Kagame] yari ayoboye urugamba rwo kubohora igihugu Ingabo za RPA zari zihanganyemo na Leta ya Habyarimana yanakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ishyigikiwe n’u Bufaransa.
Bivugwa ko gahunda y’ibi biganiro yanogerejwe i Kigali tariki ya 9 Mata. Byagarutsweho mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Vincent Duclert wari mu ruzinduko i Kigali ubwo yashyikirizaga Umukuru w’Igihugu raporo ivuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Vincent Duclert yavuze ko muri iki gihe umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda wafashe icyerekezo gishya.
Amakuru avuga ko muri iyo nama, Perezida Kagame yagejeje kuri Duclert icyifuzo cyo kongera guhura na Général de brigade Éric de Stabenrath. Mu 1990, bombi bitabiriye amasomo ya Gisirikare mu Ishuri rya Fort Leavenworth muri Leta ya Kansas, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Icyo gihe Kagame wari woherejwe na Uganda mu mwanya wa Fred Rwigema, ntiyabashije gusoza amasomo ye kuko yayacikirije nyuma y’urupfu rwa Rwigema wishwe mu minsi ya mbere y’igitero cyo kubohoza igihugu.
Undi Perezida Kagame azahurira nawe i Paris ni Jean Varret w’imyaka 86, wari ushinzwe ibikorwa by’ubufatanye mu bya gisirikare muri Leta y’u Bufaransa hagati ya 1990 na 1993.
Usibye abo bagabo, undi watumiwe muri ibyo biganiro ni Gen Patrice Sartre wari muri Opération Turquoise mu Rwanda hagati ya Kamena na Kanama 1994 gusa we ashobora kutitabira kubera ibibazo by’ubuzima bwe butifashe neza.
Undi muntu wari mu Rwanda mu Ngabo z’u Bufaransa uzitabira ibyo biganiro ni Colonel René Galinié w’imyaka 81 wari Umukuru w’Ishami ry’Ubutwererane mu bya gisirikare hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda, wakoreraga muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda.
Usibye aba bahoze ari abasirikare, Perezida Kagame azahura kandi na Yannick Gérard wari Ambasaderi w’u Bufaransa muri Uganda mu myaka ya za 1990.
Umwe mu bayobozi bo mu Rwanda utatangajwe amazina, yavuze ko Perezida Kagame yakiriye neza iki gikorwa cyo guhura n’aba basirikare. Ku rundi ruhande, umusirikare uri mu bagiye guhura na Perezida Kagame, yabwiye Jeune Afrique ko ari iby’agaciro gakomeye.
Ati “Iyo mu buto bwanjye nkiri Lieutenant mbwirwa ko ngiye guhura na Général de Gaulle, nari kumva ari iby’agaciro kandi biteye amatsiko.”
U Rwanda n’u Bufaransa bimaze igihe mu rugendo rwo gushaka uko byazahura umubano umaze imyaka warajemo agatotsi bitewe n’uko iki gihugu cyo mu Burayi cyinangiye kikanga kwemera uruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Gusa Raporo ya Duclert iherutse gukorwa n’u Bufaransa, ifatwa n’u Rwanda nk’intangiriro nshya y’urugendo ruganisha ku mubano mwiza ushingiye ku kuri kw’amateka n’ubwubahane hagati y’ibihugu byombi. Général Eric de Stabenrath yize mu ishuri rimwe na Perezida Kagame muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Jean Varret w’imyaka 86, yari ashinzwe ibikorwa by’ubufatanye mu bya gisirikare muri Leta y’u Bufaransa hagati ya 1990 na 1993 Colonel René Galinié ni umwe mu bazahura na Perezida Kagame