Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, watangiye uruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda.
Abakuru b’ibihugu byombi bahuriye ku Mupaka wa La Corniche mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25 Kamena 2021.
Ahagana saa Sita na 54 ni bwo Perezida Tshisekedi yakandagiye ku butaka bw’u Rwanda avuye mu Mujyi wa Goma.
Nyuma yo kwakirwa i Rubavu, Perezida Tshisekedi yahise atwarwa mu modoka na Perezida Kagame, berekeza muri uyu mujyi aho bagiye gusura ibikorwa remezo byangijwe n’imitingito yakurikiye iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo ryabaye ku wa 22 Gicurasi 2021.
Perezida Kagame ni we watwaye Tshisekedi mu modoka yashyizweho amabendera abiri y’ibihugu byombi. Basuye imihanda itandukanye irimo n’uri mu marembo y’Ikigo cya TTC Gacuba, wafunzwe ndetse ukaba udakoreshwa n’imodoka kuko wangiritse.
Aba bombi bakihagera bavuye mu modoka, bahamara nk’iminota itanu mbere yo gukomereza kuri Serena Hotel mu Karere ka Rubavu aho biteganyijwe ko bagirira ibiganiro byihariye byibanda ku kurushaho kunoza umubano uhuriweho.
Muri ibi biganiro byitezwe ko Perezida Kagame na mugenzi we wa RDC, Tshisekedi baganira ku bijyanye n’umutekano ndetse n’ishoramari rihuriweho n’impande zombi.
RDC iri mu bihugu bibarizwamo imitwe myinshi yitwaje intwaro irimo n’irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda aho ikorera mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Ibihugu byombi kandi bikorana ubuhahirane aho nibura Umupaka wa Rubavu uhuza u Rwanda na RDC mbere y’umwaduko wa Coronavirus, wanyuragaho urujya n’uruza n’abambukiranya umupaka bari hagati y’ibihumbi 50 n’ibihumbi 55.
Kuri ubu uyu mupaka nibura buri munsi unyuraho, abacuruzi bari hagati y’ibihumbi bitandatu n’umunani bahahirana na RDC.
Iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo ryakangaranyije ubuzima bw’abatuye Umujyi wa Goma ndetse benshi bahungira mu Rwanda aho bakiriwe neza ndetse mu buhamya bwabo bagaragaje ko banyuzwe n’urugwiro beretswe n’abaturanyi.
Usibye abaturage bavuye mu byabo kubera iruka rya Nyiragongo, imitingito yakurikiyeho yangije ibikorwa remezo bitandukanye birimo imihanda, ibitaro, ndetse inasenya inzu z’abaturage.
Kugeza ubu ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, abafatanyabikorwa bako, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), Minisiteri y’Ibikorwa Remezo hari gukusanywa ubushobozi bwo kuvugurura iyo mihanda yacitse ndetse hari ahatangiye gusanwa.
Iyi mitingito kandi yatanze umukoro ku Karere ka Rubavu ahanini bigendanye n’igishushanyo mbonera cyako nk’Umujyi wunganira uwa Kigali, aho kigiye kuvugururwa kugira ngo hubakwe inzu zishobora guhangana n’ibyo biza.
Mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 2021 ni bwo ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka nyuma y’uko cyaherukaga mu 2002.
Mu byo cyangije ku ruhande rw’u Rwanda harimo inzu zirenga 267 zasenyutse kubera umutingito, izindi 859 zirangirika. Ziyongeraho umuhanda wa kaburimbo, umusigiti n’ibigo by’amashuri.
Ikindi ni uko hegitari eshatu zakorerwagaho imirimo y’ubuhinzi i Rubavu zangiritse bikomeye.
Ku ruhande rwa RDC, imwe mu miyoboro y’amashanyarazi yarangiritse bituma u Rwanda rugira uruhare mu gucanira Umujyi wa Goma.
Amafoto: Niyonzima Moïse