Imyaka 62 irashize Umwami wa nyuma w’u Rwanda, Kigeli V Ndahindurwa yimikiwe i Mwima mu Karere ka Nyanza. Yimitswe Abanyarwanda bakiri mu gahinda n’urujijo nyuma y’itanga ritunguranye rya Mutara III Rudahigwa bari bamaranye imyaka igera kuri 28.

Kigeli yimitswe u Rwanda ruri mu bibazo, hari inkundura y’amashyaka yarwaniraga ubutegetsi nka Parmehutu, Aprosoma, UNAR n’andi, abaturage baratangiye gucikamo ibice.

Ubutegetsi bwe ntibwarambye kuko butari bwishimiwe n’Ababiligi bicaga bagakiza mu Rwanda, kugeza bamuhejeje ishyanga ataramara umwaka ku ngoma.

Imyaka isaga 50 Kigeli yayimaze mu buhungiro mu bihugu bitandukanye, kugeza mu Ukwakira 2016 ubwo yatangiraga ishyanga ariko ku bw’amahirwe agatabarizwa mu Rwanda aho yimikiwe.

Pasiteri Ezra Mpyisi ni umwe mu babanye n’umwami Kigeli kuva mu buto, amubera umujyanama ku busabe bwa Mutara III Rudahigwa, akomeza kumuba hafi kugeza ku munsi we wa nyuma no mu itabarizwa rye.

Mpyisi yabwiye IGIHE ko afite urwibutso rukomeye kuri Kigeli, kuko ‘yubahaga ibyo Rudahigwa yamuraze, apfa abirimo, umva ubutwari bwa Kigeli.”

Mu gihe u Rwanda rwa nyuma y’ubwigenge rwaranzwe n’ivanguramoko ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, nta na rimwe Kigeli yigeze yumvikana ashyigikira amoko n’ibisa na yo.

Mpyisi avuga ko ari umwe mu murage yasigiwe na Rudahigwa, dore ko ngo hari ubwo bamwe mu Banyarwanda bajyaga bamubwira ko bazamufasha gutera agasubira ku butegetsi, akabyanga.

Ati “Yaravugaga ati ’Umwami iyo yimaga ntiyabaga akiri Umuhutu, ntiyabaga akiri Umututsi, yabaga ari uwa bose.’Abahutu ni abana banjye, Abatutsi ni abana banjye, Abatwa ni abana banjye, nabatera nte?’ Ni cyo cyatumye Abahutu bamubwiraga gutera akanga, Abatutsi bamubwira gutera u Rwanda akanga. Yari yarabirazwe na mukuru we.”

Yahatiwe kurongora, yanga gutatira umuco

Mu migenzo y’’ubwiru nyarwanda, Umwami wahunze igihugu ntabwo yabaga yemerewe gushaka umugore. N’iyo byabaga byabaye wenda hari uwo yahunganye cyangwa yamushakiyeyo, iyo yimaga ntabwo yabaga yemerewe kumuhungukana.

Kigeli yimye afite imyaka 23, birumvikana ko yari umusore. Mu iyima rye nta mugore yari afite.

Mpyisi yavuze ko nta mwanya yari kubona wo kumushaka kuko yimye u Rwanda ruri mu ntambara, mu gihe gushaka ari ‘ukwinezeza’. Intego ye yibaze, kwari uguharanira guhosha ibibazo byari mu Rwanda no kurushakira ubwigenge nk’uko mukuru we Rudahigwa yari yabitangiye.

Amaze guhezwa ishyanga mu 1960, intambara yahinduye isura, atangira gushaka uburyo yagaruka mu gihugu ari na bwo yashoboraga gushaka umugore nk’uko umuco wabimutegekaga.

Kuba yarapfuye akiri mu buhungiro, Mpyisi yavuze ko ari byo byatumye adashaka umugore kuko byari ukunyuranya n’umuco.

Ati “Cyaraziraga, nta mwami warongoreraga mu mahanga. Mu muco w’i Rwanda cyaraziraga, byitwaga kirazira. Yazize kwanga kugambanira umuco w’i Rwanda.”

Pasiteri Mpyisi yavuze ko ubwo yari mu buhungiro muri Uganda, umwe mu basenyeri b’Abangilikani yamwemereye kumufasha agashaka umugore, undi aramutsembera.

Ati “Musenyeri w’abaporoso yigeze kumunteza turi i Kampala ati ‘ni wowe mwumvikana ngwino tujyane, umumpendahendere tumushakire umugore. [Kigeli] abwira Musenyeri ati ‘uri Musenyeri, babaye bavuga ngo nta Musenyeri ushaka umugore, wagambanira ubusenyeri bwawe ugashaka umugore? Ati ‘Oya’. None se urabinyoshya ute?’ Umuporoso ati urantsinze.”

Yasabwe gutaha arabyanga!

Mpyisi avuga ko Perezida Kagame yigeze kumutuma ku mwami Kigeli kugira ngo agaruke mu Rwanda, abeho nk’umwami agenerwe na Pansiyo nk’uwahoze ayobora igihugu.

Mpyisi yagiye Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika inshuro ebyiri ajyanye ubutumwa bwa Perezida, ariko Kigeli arabyanga, avuga ko adashaka ikimuteranya na Perezida Kagame.

Ati “Yaravuze ati ‘nimiye i Mwima, nimikwa n’Abahutu n’Abatutsi n’Abatwa, sinimitswe n’umuntu umwe, nagarurwa n’umuntu umwe nte? Arampakanira. Ati ‘kandi ntashye nseseye, Abanyarwanda ndabazi, banteranya na Kagame akanyica cyangwa nkamwica kandi ari umwana wanjye.”

Icyi gihe ngo yabajijwe amaherezo ye, abasubiza ko “azwi n’Imana. Nzagwa muri Amerika cyangwa nzataha”.

Ubwo yari amaze kubona ubuhungiro muri Amerika, nabwo yemerewe ubwenegihugu bw’icyo gihugu, ariko arabwanga kuko yumvaga yaba agambaniye u Rwanda.

Mpyisi ati “Abanyamerika bashatse kumuha ubuturage aranga, ati ‘mba ngambaniye u Rwanda. Ndi impunzi izataha, nimfata ubuturage se bizagenda bite?’

Hari abateze Mpyisi imitego ngo bigaragambirize ku itabaro

Ubwo amakuru y’itanga ry’Umwami Kigeli yamenyekanaga, Abahindiro umwami akomokamo barateranye, batoranya abagomba kujya kuzana umugogo we ugatabarizwa mu Rwanda.

Mpyisi ni umwe mu basabwe kujya kuzana umugogo, bagezeyo bibanza kujya mu manza zamaze amezi atatu, kuko ababanaga n’Umwami barimo Boniface Benzinge batashakaga ko atabarizwa mu Rwanda.

Itsinda ryari ririmo Mpyisi n’abanyamategeko baryo baratsinze, urukiko rutegeka ko umugogo w’Umwami utabarizwa mu Rwanda.

Mu gitondo cyo ku wa 15 Mutarama 2017 nibwo Abanyarwanda b’imihanda yose bakoraniye i Mwima aho Kigeli yimikiwe, bongera kuhahurira bamutabariza.

Mpyisi yavuze ko muri uko kumutabariza hari abashatse kumutega imitego, bifuza ko abaha ijambo kugira ngo ‘bigaragambye’.

Ati “Abantu bakansanga, Abatutsi, Abahutu bati ‘Kigeli yatugiriye neza turashaka kugira icyo tuvuga’. Ubwo abo bamwe bashakaga kuvuga bigaragambya, bavuga bati ‘niba mumuhambye mu cyubahiro, nimugihambemo na Habyarimana na Kayibanda. Biratuyobera rero.”

“Ndareba nti ikinyoma gikiza Imana ntabwo icyita icyaha. Ndababeshya nti ‘dufite igihe gito, niturangiza kumurenzaho agataka, ndagaruka mu cyicaro maze mwishyire mwizane mubaze.’ Biraba biba mu mahoro, turangije kumurenzaho agataka mbwira umushoferi wari wantwaye nti ‘atsa imodoka, kandagira umuvuduko ukurireho ikirenge i Kigali’. Ndububa batandeba njya mu modoka.”

Feri ya mbere Mpyisi yayifatiye i Kigali, abasigaye i Mwima “Bajya mu cyicaro, barahamagara bati ‘Mpyisi ari he’, bati reka da! Barategereza baraheba barataha. Ibya Kigeli birangira bityo.”

Pasiteri Mpyisi avuga ko yishimira kuba Kigeli yarasoje urugendo rwe ku isi adahemutse, agakomera ku ijambo rye ryo guharanira ubwigenge bw’Abanyarwanda bose.

Kigeli V Ndahindurwa wari warabatijwe Jean Baptiste, nyuma yo guhezwa ishyanga ubwo yari yagiye mu bwigenge bwa Congo, yahungiye mu bihugu bitandukanye birimo Tanzania, Uganda na Kenya, akomereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yabonye ubuhungiro mu 1992, atura mu Mujyi muto wa Oakton wo muri Leta ya Virginia ari na ho yatangiye mu 2016. https://www.youtube.com/embed/MR8mw8m1WDI Umubiligi General Janssens yifotozanya n’Umwami Kigeli mu Ugushyingo 1959 Iyi foto ya Kigeli yafashwe tariki 17 Ugushyingo 1959 Kigeli V Ndahindurwa yimye ingoma Ababiligi batabishaka Umwami Kigeli V ashagawe n’abarinzi ndetse n’abaturage mu 1959 Kigeli Ndahindurwa (iburyo) ubwo yaganiraga n’umuvugabutumwa Billy Graham Umwami Kigeli yakomeye ku murage yasigiwe na Rudahigwa, akomeza guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda

Ibihumbi by’Abanyarwanda byari byabukereye gutabariza Kigeli i Mwima ari naho naho yimikiwe mu 1959 Ubwo Umwami Kigeli yatabarizwaga i Mwima tariki 15 Mutarama 2017 Pasiteri Mpyisi ageza ijambo ku bari bitabiriye itabarizwa ry’Umwami Kigeli Pasiteri Ezra Mpyisi yavuze ko Kigeli yakomeje kurangwa n’umuco nubwo yaciye mu bihe bikomeye

https://www.igihe.com/umuco/amateka/article/yakomeye-ku-muco-yanga-kurongora-no-gutaha-aseseye-urwibutso-mpyisi-afite-ku