Perezida Paul Kagame yavuze ko ingabo z’u Rwanda zimaze amezi abiri mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique zitahagiye ku bw’impanuka, ahubwo ari umusanzu zasabwe ngo zifatanye n’iza Mozambique guhashya imitwe y’iterabwoba.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Nzeri 2021, mu kiganiro n’abanyamakuru yakoze ari kumwe na mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri ari kugirira muri icyo gihugu.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwagiye gutanga umusanzu warwo nk’igihugu cya Afurika gishakira ineza umugabane, rugenda rugiye gutabara igihugu cy’inshuti nyuma yo kwitabazwa.
Yavuze ko kubera iyo mpamvu ingabo z’u Rwanda zitari muri icyo gihugu ku
bw’impanuka, ari nayo mpamvu zikora ibishoboka byose ngo ubutumwa bwazijyanye busohozwe neza, ikibazo kirangire.
Ati “Ingabo z’u Rwanda ntabwo ziri muri Mozambique ku bw’impanuka, zaratumiwe kandi zatumiwe gufatanya na bagenzi bacu bo muri Mozambique ngo bakemure ikibazo. Nta n’umwe wakwifuza ko ibi bibazo bikomeza kuba hano, niko natwe tudashaka kuhaguma burundu, twizeye ko ikibazo turi gufatanya gukemura hano muri Mozambique nacyo kitazahaguma burundu.”
Ubwo yabazwaga igihe ingabo z’u Rwanda zizamara muri Mozambique, Perezida Kagame yavuze ko bizaterwa n’igihe ikibazo kizakemukira.
Ati “Buri ntambwe turasesengura tukamenya igikwiriye gukorwa. Tugendeye kuri ibyo, igihe tuzahamara, ibyo bijyane n’uko ibintu biri kugenda.”
Ntabwo twaje gucunga umutungo w’umuntu runaka
Ingabo z’u Rwanda zimaze koherezwa muri Mozambique, hari amakuru amwe yagiye acicikana avuga ko zishobora kuba zigiye kurinda ibikorwa bya sosiyete y’Abafaransa, Total Energies, byakomwe mu nkokora n’ibitero by’iterabwoba muri Cabo Delgado.
Ni umushinga wo gucukura gaz muri ako gace, ufite agaciro ka miliyari 20 z’amadolari.
Perezida Kagame yavuze ko atari ko bimeze, ko ingabo z’u Rwanda zitagiye kurinda umushinga cyangwa umutungo w’umuntu runaka, ahubwo bagiye gufasha kugarura umutekano mu gihugu.
Ati “Ntabwo twaje hano gushakira umutekano umushinga runaka cyangwa umutungo w’umuntu, twaje hano kugarura ituze ry’igihugu muri aka gace ka Cabo Delgado, nibyo turi gukora. Ibindi byasabwa, ni umukoro wa Mozambique.”
Nubwo ikibazo cy’iterabwoba muri Mozambique cyahangayikishije benshi, by’umwihariko muri Afurika y’Amajyepfo yafatwaga nk’agace karangwamo amahoro, Perezida Kagame yavuze ko nta kibazo kidashobora gukemuka mu gihe cyafatiwe ingamba.
Ati “Ntabwo hano mpabona ikibazo kidashobora gukemura, byaba kurwanya imitwe y’iterabwoba, guhangana n’ibibazo by’iterambere, nta na kimwe mbona kidashoboka.”
Perezida Nyusi wa Mozambique yongeye gushima ubufasha ingabo z’u Rwanda zahaye iz’igihugu cye mu kugarura umutekano muri Cabo Delgado, avuga ko ibikorwa bikomeje kugira ngo abari baravuye mu byabo babisubiremo.
Abanyamakuru bamubajije impamvu byafashe igihe kinini ngo Mozambique yitabaze amahanga arimo n’u Rwanda mu kurwanya ibyihebe, avuga ko babanje gukora isesengura ry’uburyo ikibazo giteye.
Ati “Igitero cya mbere cyabaye mu 2017 ariko ibimenyetso twari twaratangiye kubibona guhera mu 2012 cyane cyane muri kariya gace ka Mocimboa da Praia. Byadusabye gukora iperereza ryimbitse. Ni cyo cyari ingenzi cyane mbere yo gusaba u Rwanda, Zimbabwe cyangwa se undi, ngo tugende tuzi neza icyo baje gukora.”
Yakomeje agira ati “Mu 2017 ubwo ibitero byagabwaga, twatangiye tubyita amazina atandukanye ngo ni ibitero, inyeshyamba kugeza ubwo tuje kubona ko ari iterabwoba. Twabanje kurwana nabyo ngo turebe ko uburyo bw’ibiganiro dusanzwe dukoresha bushoboka, bigera aho tubona ko bidashoboka.”
Perezida Nyusi yavuze ko muri uko kwiga ku kibazo, aribwo baje gusanga ko bakeneye ubufasha bw’ibindi bihugu.
Ati “ Twashakaga ko bikemuka ariko bigakemuka mu buryo bwa nyabyo , kuko iyo haza kubamo amakosa , byari kutugiraho ingaruka. Byasabye umwanya kuko iterabwoba ntiwarirwanya wenyine.”
Perezida Nyusi yavuze ko icyo bifuza ari uko ubuzima bugaruka muri Cabo Delgado, imishinga y’iterambere irimo n’uwa Total igasubukurwa, abaturage bakagezwaho ibikorwaremezo bagatera imbere.
Kuva mu 2017 ubwo Intara ya Cabo Delgado yibasirwaga n’ibyihebe, abasaga 3000 bamaze kuhasiga ubuzima mu gihe abasaga ibihumbi 800 bavuye mu byabo. Kugeza mu ntangiriro za Nzeri, ibice byose byari byarigaruriwe n’ibyihebe byari byamaze gusubizwa mu maboko y’ingabo za Leta, hasigaye guhiga abahungiye mu mashyamba no gucyura abavuye mu byabo. Perezida Kagame yagaragaje ko Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique ku bw’ubutumire bw’iki gihugu Perezida Nyusi yavuze ko icyo bifuza ari uko ubuzima bugaruka muri Cabo Delgado, imishinga y’iterambere irimo n’uwa Total igasubukurwa Perezida Kagame yavuze ko ingabo z’u Rwanda zerekeje muri Mozambique kuko zari zitabajwe Ubwo Perezida Kagame yifashishaga indebakure mu gukurikirana imyiyerekano ya gisirikare yakozwe n’Ingabo za Mozambique mu Nyanja y’Abahinde Perezida Kagame na Nyusi bakurikiranye imyiyerekano y’ingabo mu Nyanja y’Abahinde Ubwo ingabo zirwanira mu mazi ziyerekanaga mu Nyanja y’Abahinde Perezida Kagame na Nyusi basubiza ibibazo by’abanyamakuru
Amafoto: IGIHE na Village Urugwiro
Yanditswe na Philiber Girimea Kuya 25 Nzeri 2021