Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka rwakatiye Rusesabagina igifungo cy’imyaka 25, runaha Nsabimana Callixte Sankara imyaka 20 rubahamije ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba byakozwe n’Umutwe wa MRCD/FLN.
Paul Rusesabagina na bagenzi be baregwa ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba byagabwe ku butaka bw’u Rwanda, byaguyemo ubuzima bw’inzirakarengane icyenda, abandi barakomereka bibaviramo ubumuga budakira. Ibi bitero byabaye hagati ya 2018 na 2019 byanasahuriwemo imitungo myinshi, indi irangizwa.
Uru rubanza rwaburanishijwe nyuma yo guhuzwa, kuko abaruregwamo bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano.
Ubushinjacyaha ni bwo bwasabye ko dosiye z’abaregwa zihuzwa bugaragaza ko ibyaha baregwa bifitanye isano ku kigero cyo hejuru. Bwavuze ko bose bakurikiranyweho ibyaha bijyanye n’Umutwe wa MRCD/FLN, bityo mu buryo bw’imigendekere myiza y’urubanza, ari byiza ko izo dosiye ziburanishirizwa hamwe kuko mu byo baregwa hari byinshi bahuriyeho.
Ku wa 26 Mutarama 2021 ni bwo bwa mbere urubanza rwaburanishijwe, ababuranyi bose bahari uko ari 21.
Nyuma y’igihe, Paul Rusesabagina yaje kwikura mu rubanza avuga ko nta butabera yizeye kubona ndetse kuva icyo gihe ntiyongeye kurubonekamo.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Nzeri 2021, ni bwo Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka rwatangaje umwanzuro ku bihano byahawe abaregwa bose uko ari 21.
Rusesabagina Paul yakatiwe gufungwa imyaka 25 mu gihe Nsabimana Callixte Sankara yahawe imyaka 20 kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Rusesabagina ni we wahanishijwe igihano kiri hejuru mu gihe uwahawe icyo hasi ari imyaka itatu gusa.
Urukiko rwategetse ko abaregwa bafatanya kwishyura indishyi z’akababaro ku bo zemeje ko bagomba kuzihabwa nyuma yo gusuzuma rugasanga baratanze ibimenyetso bifatika. Ku ikubitiro abagera kuri 94 ni bo baregeye indishyi.
Mu baregwa babiri basonewe ku gutanga indishyi kuko batabaye mu Mutwe w’Iterabwoba wa MRCD/FLN. Aba ni Nsanzubukire Felicien na Munyaneza Anastase babaye muri FDLR FOCA.
Isomwa ry’uru rubanza ryitabiriwe n’abantu batandukanye abanyamakuru b’imbere mu gihugu no hanze yacyo n’abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.
Abaregwa bafite iminsi itatu yo kujurira icyemezo cyafashwe n’urukiko. Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko butanyuzwe n’icyemezo.
Umushinjacyaha Faustin Nkusi yabwiye itangazamakuru ko nyuma y’umwanzuro w’urukiko, bagiye kwicara bagasesengura ingingo zashingiweho bamwe bagabanyirizwa ibihano, hanyuma bakamenya niba bazajurira.
Yagize ati “Twubaha ibyemezo by’inkiko ariko hari ibyo twabonye byavuzwe tutishimiye, tuzabireba. Hari abahawe imyaka 25, 20 ariko tukumva ibyashingiweho hari ibyo tugomba kureba. Ubu sinavuga ngo ni ukubera izihe mpamvu, turabanza turebe icyemezo cy’urukiko.”
Uru rubanza rwaburanishijwe n’abacamanza bayobowe na Antoine Muhima mu gihe Ubushinjacyaha bwarimo Umushinjacyaha Mukuru wungirije, Angelique Habyarimana n’abacamanza bo ku rwego rw’igihugu barimo Claudine Dushimimana, Bonaventure Ruberwa, Jean Cabin Habimana na Jean Pierre Habarurema.
UKO ISOMWA RY’URUBANZA RYAGENZE: https://www.youtube.com/embed/OotN5VYwe1k
Ibihano abaregwa muri uru rubanza bahawe
Nsabimana Callixte alias Sankara yakatiwe gufungwa imyaka 20.
Rusesabagina Paul yakatiwe gufungwa imyaka 25.
Nizeyimana Marc yakatiwe gufungwa imyaka 20. Yahamijwe ibyaha birimo Kuba mu mutwe w’iterabwoba n’icyo gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba. Yagizwe umwere ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo bitemewe n’icyo kugirana umubano na Leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara.
Bizimana Cassien, Matakamba Jean Berchmans, Shabani Emmanuel, Ntibiramira Innocent, Byukusenge Jean Claude na Nsabimana Jean Damascène bakatiwe gufungwa imyaka 20. Bahamijwe ibyaha birimo Kuba mu mutwe w’iterabwoba, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gukoresha binyuranyije n’amategeko ibintu biturika ahantu hakoresha na rubanda n’icyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba.
Bizimana Cassien we yagizwe umwere ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo bitemewe.
Nikuze Simeon yakatiwe imyaka 10. Yahamijwe kuba mu mutwe w’iterabwoba.
Nsanzubukire Felicien, Munyaneza Anastase na Hakizimana Théogène bakatiwe gufungwa imyaka itanu. Bahamijwe icyaha cyo kuba mu Ishyirahamwe ry’Iterabwoba ariko bagirwa abere ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo bitemewe.
Nsengimana Herman, Iyamuremye Emmanuel, Niyirora Marcel, Kwitonda André, Mukandutiye Angelina, Nshimiyimana Emmanuel, Ntabanganyimana Joseph na Ndagijimana Jean Chrétien bahamijwe kuba mu mutwe w’iterabwoba.
Nsengimana Herman, Iyamuremye Emmanuel, Niyirora Marcel, Niyirora Marcel, Kwitonda André, Ntabanganyimana Joseph na Ndagijimana Jean Chrétien badahamwa n’icyaha cy’iremwa ry’umutwe w’ingabo utemewe.
Nsengimana Herman, Iyamuremye Emmanuel, Niyirora Marcel, Kwitonda André na Mukandutiye Angelina bakatiwe imyaka itanu mu gihe Nshimiyimana Emmanuel, Ntabanganyimana Joseph na Ndagijimana Jean Chrétien bakatiwe imyaka itatu.
RUSESABAGINA PAUL YAKATIWE GUFUNGWA IMYAKA 25
Paul Rusesabagina yakatiwe gufungwa imyaka 25 ahamijwe ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba.
Rusesabagina yahamijwe icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba n’icyo gukora no kugira uruhare mu mutwe w’iterabwoba.
Uyu musaza w’imyaka 67 yagizwe umwere ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe, mu gihe ibindi bikorwa byakorewe mu bitero no gutera inkunga iterabwoba, bikaba bigize icyaha cyo gukora no kugira uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba.
Urukiko rwavuze ko nta nyoroshyacyaha yahabwa kuko atitabiriye amaburanisha ngo asobanure byimbitse ibyaha yashinjwe.
Rwasobanuye ko ibyaha Rusesabagina yakoze bigize impurirane mbonezamugambi kandi byateje urupfu ku buryo yagombaga guhanishwa gufungwa burundu.
Urukiko rwamugabanyirije ibihano nyuma yo kureba imikorere y’ibyaha n’ibyo yatangaje mu mabazwa ya mbere.
Umucamanza Mukamurenzi Béatrice yagize ati “Urukiko rurebye imikorere y’ibyaha bihama Rusesabagina Paul, uburyo abazwa mu iperereza ndetse anaburana ibirebana n’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo hari ibyo yemeye agasobanura uburyo byakozwe akabisabira imbabazi, ndetse akaba ari ubwa mbere akurikiranyweho ibyaha mu nkiko, akwiye kugabanyirizwa ibihano, agahanishwa igifungo cy’imyaka 25.” Paul Rusesabagina yakatiwe gufungwa imyaka 25
SANKARA YAKATIWE GUFUNGWA IMYAKA 20
Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka rwanzuye ko Nsabimana Callixte ‘Sankara’ akatirwa imyaka 20 kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Umucamanza Mukamurenzi Béatrice yavuze ko ‘Sankara’ yahamijwe ibyaha birimo Kuba mu mutwe w’iterabwoba, gukora no kugira uruhare mu mutwe w’iterabwoba, gupfobya Jenoside, guhakana Jenoside n’icyaha cyo guhabwa ku bw’uburiganya cyangwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano n’impapuro zitangwa n’inzego zabigenewe.
Yagizwe umwere ku cyaha cy’iremwa ry’umutwe w’ingabo utemewe, icyaha cyo kugirana umubano na Leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara, icyo gutanga, kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba, icy’iterabwoba ku nyungu za Politiki, kugambana no gushishikariza abandi gukora igikorwa cy’iterabwoba n’icyo gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara bigamije kwangisha Leta mu bihugu by’amahanga.
Urukiko rwategetse ko indangamuntu, urwandiko rw’inzira (pasiporo) na telefoni yafatanywe, binyagwa. Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wabaye Umuvugizi wa FLN mbere yo gutabwa muri yombi yakatiwe gufungwa imyaka 20
BABIRI BASONEWE KU KWISHYURA INDISHYI
16:15: Urukiko rwanzuye ko kugira ngo uwakoze icyaha aryozwe indishyi ari uko icyaha yakoze kiba cyangirije uwagikorewe.
Rwategetse ko abahamwa n’icyaha cyo kuba mu Mutwe w’Iterabwoba wa MRCD/FLN bafatanya kwishyura indishyi.
Urukiko rwavuze ko Nsanzubukire Felicien na Munyaneza Anastase babaye muri FDLR FOCA, bo batakwishyura indishyi.
16:03: Kayitesi Alice yagenewe indishyi za miliyoni 2 Frw kuko yakomerekeje mu bitero FLN yagabye muri Nyungwe. Uyu mukobwa ntiyahawe iz’uko yatakaje uburanga kuko atagaragaje uko yari ameze mbere ndetse n’indishyi z’ibikoresho bye byibwe kuko nta bimenyetso yagaragaje. Kayitesi yavuze ko ahorana ihungabana ry’ibyo yaboneye mu ishyamba rya Nyungwe bikozwe na FLN
15:56: Alpha Express na yo yatwikiwe imodoka muri Nyungwe, Urukiko rumaze gusuzuma ibimenyetso yatanze, izahabwa indishyi zingana na miliyoni 80 n’ibihumbi 100 Frw.
15:54: Urukiko rwanzuye ko ku modoka ebyiri za Omega Car Express zatwitswe, iyi sosiyete y’ubwikorezi bw’abantu yagenerwa indishyi zingana na miliyoni 164 n’ibihumbi 200 Frw.
15:50: Urukiko rwanzuye ko Me Ndutiye Youssuf watwikiwe imodoka mu ishyamba rya Nyungwe agomba guhabwa miliyoni 4 Frw. Yanahawe miliyoni 2,5 Frw kubera ituze rye ryavogerewe kubera kwihishahisha muri Nyungwe ndetse n’ibihumbi 500 Frw n’ayikurikiranarubanza. Yagenewe indishyi za miliyoni 7 Frw mu buryo bwa rusange.
15:49: Urukiko rwanzuye ko abaregera indishyi bo mu Murenge wa Kivu na bo nta ndishyi bazahabwa kuko nta cyo bagaragaje cyerekana ko bagizweho ingaruka n’ibyo bitero.
15:47: Urukiko rwanzuye ko abaregera indishyi bo mu Murenge wa Ruheru muri Nyaruguru nta ndishyi bazahabwa kuko nta cyo bagaragaje cyerekana ko bagizweho ingaruka n’ibyo bitero.
15:46: Mukashyaka Josephine yagenewe indishyi za miliyoni 10 Frw kubera urupfu rw’umugabo we Fidèle Munyaneza wiciwe mu Bitero bya FLN. Yamusigiye abana babiri, indishyi mbonezamusaruro ntiyazihawe kuko atagaragaje neza uko umugabo we yinjizaga umushahara w’ibihumbi 100 Frw.
15:40: Ingabire Marie Chantal utuye mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, yemerewe kuzahabwa indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 10 Frw kuko yaburiye umugabo we, Maniraho Anatole mu bitero bya FLN.
15:33: Urukiko rwavuze ko nyuma yo gusesengura ibimenyetso, rwasanze Nsengiyumva Vincent wari Gitifu wa Nyabimata, yarakomerekejwe ndetse na imodoka ye igatwikwa.
Rwanzuye ko azagenerwa amafaranga ahwanye n’agaciro imodoka ye yari ifite. Rwavuze ko kuba yari ayimaranye imyaka ine, yagenerwa miliyoni 15 Frw.
Urukiko rwavuze ko atagaragaje agaciro k’ibikoresho byo mu nzu bifite agaciro ka Miliyoni 30 Frw kuko nta bimenyetso yabitangiye.
Rwanavuze ko atahabwa miliyoni 5 Frw avuga ko yakoresheje mu bitaro kuko aterekanye neza igihe yahamaze. Urukiko rwanzuye ko indishyi yagenewe zingana na miliyoni 21.5 Frw. Nsengiyumva Vincent yatanze ubuhamya avuga ko yagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN. Byatumye adakomeza gahunda ye y’amasomo, binakoma mu nkokora imishinga y’iterambere
Havugimana Jean Marie Vianney we urukiko rwanzuye ko azagenerwa indishyi y’ibihumbi 600 Frw kuko atagaragaje ikimenyetso cyerekana agaciro moto yari ifite igihe yatwikwaga.
15:28: Umucamanza Eugène Ndagijimana yavuze ko nyuma yo gusesengura inyungu abaregera indishyi bafite, ko atari impamvu isobanura ko bahuje inyungu kuko buri wese asaba indishyi ku byo yakorewe, abantu bishwe.
Urukiko rusanga kuba abaregera indishyi badahuje impamvu nko kuba ari abazungura byagatumye ikirego kitakirwa ariko kuba baratanze ibyemezo by’uko batishoboye urubanza rutarapfundikirwa, ikirego cyabo cyakwakirwa kuko cyuririye ku cy’Ubushinjacyaha.
15:20: Abantu 94 ni bo baregeye indishyi muri uru rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be.
Umucamanza Eugène Ndagijimana yavuze ko abagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN baregeye indishyi. Bamwe bareze ukwabo ariko abandi barihuza.
Abaregwa bavuga ko abaregera indishyi batanze ikirego binyuranye n’amategeko ndetse buri wese aregera ibiri mu nyungu ze.
Abunganira abaregera indishyi bavuga ko kuba ibikorwa byahungabanyije abakiliya babo byagizwemo uruhare na MRCD/FLN.
Bavuze ko batanze ibyemezo by’ubuyobozi kandi ikirego cy’indishyi gitangwa mu gihe cyose urubanza rutarapfundikirwa.
15:16: Mukandutiye Angelina ni we mugore rukumbi uregwa muri iyi dosiye ihuriyemo abantu 21. Urukiko rwavuze ko rurebye umwanya yari afite nka Komiseri ushinzwe Umuryango n’Iterambere ry’Umwari n’Umutegarugori, yakoranaga inama na Gen Wilson Irategeka ndetse bishimangira ko yabaye mu Mutwe w’Iterabwoba wa MRCD/FLN. Mukandutiye Angelina yari Komiseri ushinzwe Umuryango n’Iterambere ry’Umwari n’Umutegarugori
15:12: Urukiko rwavuze ko rushingiye mu buhamya bwatanzwe na Mukandutiye Angelina [uregwa muri uru rubanza], uvuga ko yabanye na Ndagijimana Jean Chrétien bishimangira ko yabaye mu Mutwe w’Iterabwoba wa FLN.
Ndagijimana Jean Chrétien, ni umwana wa Gen Wilson Irategeka wayoboraga FLN.
15:02: Urukiko rusesenguye ubwiregure bwa Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba, Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas, Nshimiyimana Emmanuel, Kwitonda André na Hakizimana Théogène bemera ko babaye mu mitwe y’iterabwoba ya MRCD/FLN.
Rwanzuye ko bahamwa n’icyaha cyo kuba mu Mutwe w’Iterabwoba.
Nshimiyimana Emmanuel we yanahamijwe icyaha cyo kuba mu ishyirahamwe ry’Iterabwoba.
Urukiko rwavuze ko ibyo Nshimiyimana Emmanuel avuga ko abasirikare bamukuye mu ishuri ku ngufu, ntaho urukiko rwashingira rubyemeza. Rwanatangaje ko ntaho rwashingira rwemeza ko yakomeje kuba muri iyo mitwe kubera igitutu.
14:58: Nsanzubukire Felicien alias Irakiza Fred na Munyaneza Anastase alias Job Kuramba bemeye ko babaye muri FDLR FOCA.
Ubwo bafatwaga, bavuze ko bari baravuye muri FDLR ku buryo badakwiye kubihanirwa.
Urukiko rwavuze ko kuba FDLR yaragabye ibitero by’iterabwoba ku butaka bw’u Rwanda, bivuze ko ari umutwe w’iterabwoba ndetse yagiye ishyirwa ku ntonde zibishimangira nk’urw’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano rwo mu 2012.
Rwasanze aba bombi bahamwa n’icyaha cyo Kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba kuko bemereye urukiko ko babaye muri FDLR FOCA.
14:52: Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata yahamijwe kuba mu Mutwe w’Iterabwoba. Yagize uruhare mu gushaka ubwato n’icyambu mu gace ka Kalehe cyagombaga kwifashishwa mu kwambutsa abarwanyi ba MRCD/FLN bagana mu Rwanda.
Abaregwa bategereje kumva umwanzuro w’urukiko
Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka ruri gusoma imiterere y’urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be.
Ruri kwerekana buri wese ibyaha ashinjwa, uko yabikoze, ibyo Ubushinjacyaha bwashingiyeho ndetse n’uko abaregwa bireguye.
Nyuma y’iki gice ni bwo hatangazwa umwanzuro w’urukiko ku bihano basabiwe n’icyo amategeko ateganya.
Abaregwa muri uru rubanza bategereje kumva umwanzuro, niba bagirwa abere cyangwa bagakatirwa Icyumba cyasomewemo uru rubanza cyarimo abantu batandukanye barimo n’abadipolomate
14:31: Urukiko rumaze kureba ko aba bose baburanye basobanura imikorere yabo mu kwambutsa ibikoresho bya gisirikare, mu kubibika, kubikoresha, gutera grenade ahantu hari abantu, bishimangira uruhare rwabo mu bitero byagabwe mu Karere ka Rusizi. Rwavuze ko ibyo bakoze byari bigamije gutera ubwoba abaturage na Leta.
Rwavuze ko ibi byaha bibahama nk’igikorwa cyo gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba kuko babikoze mu mugambi wo gukora iterabwoba.
14:21: Bizimana Cassien alias Passy, Matakamba Jean Berchmans, Shabani Emmanuel, Ntibiramira Innocent, Byukusenge Jean Claude, Nikuze Simeon na Nsabimana Jean Damascène alias Motard baburanye bemera ko bagiye mu bitero bitandukanye.
Birimo ibyagabwe mu Karangiro, aho bateye grenade ariko irapfuba. Banagiye mu bindi bitero, bafite umugambi wo gutwika imodoka. Banagabye igitero ku Cyapa i Nyakarenzo n’ibindi byagabwe ku Murenge wa Kamembe no ku kabari ka Stella kari muri uwo mujyi.
14:17: Urukiko rusesenguye neza ibyavuzwe n’ibyo bemeye ubwo baburanaga mu rukiko rusanga barabaye mu Mutwe w’Iterabwoba wa MRCD/FLN. Aba barimo Bizimana Cassien alias Passy, Matakamba Jean Berchmans, Shabani Emmanuel, Ntibiramira Innocent, Byukusenge Jean Claude, Nikuze Simeon na Nsabimana Jean Damascène alias Motard.
Isesengura ry’Urukiko ku bitero byagabwe i Rusizi
Mu bihe bitandukanye mu Karere ka Rusizi mu duce twa Nyakarenzo ahazwi nko ku Cyapa ndetse no mu Mujyi wa Kamembe, hagabwe ibitero.
Abakekwaho kubigiramo uruhare ni Bizimana Cassien alias Passy, Matakamba Jean Berchmans, Shabani Emmanuel, Ntibiramira Innocent, Byukusenge Jean Claude, Nikuze Simeon na Nsabimana Jean Damascène alias Motard.
14:02: Bizimana Cassien alias Paccy yemeye ko yabaye muri FLN kuko yari ifite icengezamatwara ryo gucyura impunzi no gushyira intwaro hakabaho kumvikana na Leta y’u Rwanda.
Ubwo yabazwaga yemeye ko yabaye muri FDLR avura abarwanyi bakomeretse ariko avura impunzi.
Urukiko rwanzuye ko rushingiye ku byavuzwe n’abo babanye mu gutegura ibyo bitero, Bizimana yarabaye mu mitwe y’iterabwoba.
13:58: Urukiko rusanga kuba Col Nizeyimana Marc yaragiye mu Burundi, akakirwa mu Ntara ya Cibitoke, agashyikira mu nkambi ya gisirikare. Rwavuze ko adakwiye guhamwa n’icyaha cyo kugira umubano na Leta y’amahanga agamije gushoza intambara.
Urukiko rwavuze ko yabikoze mu mugambi wo gushaka inkunga ya FLN. Col Nizeyimana Marc ubwo yaburanaga yahakanye ko yagize uruhare mu bitero FLN yagabye i Nyabimata
13:49: Col Nizeyimana Marc nk’umwe mu bayobozi ba FLN yagize uruhare mu gutoranya abarwanyi 100 bagombaga kujya gutanga ubufasha muri Nyungwe.
Urukiko rwavuze ko ibyo byaha atabikoze ubwe ahubwo byanagizwemo uruhare n’abandi bafatanyaga. Icyaha cyo kugira uruhare mu bikowa by’iterabwoba kuko ibyo yakoze byari mu mugambi wo gukora iterabwoba.
Rusanga ibyo kuvuga ko ubwo bashakaga kujya mu Kibira mu Burundi bari bagiye kuharuhukira, nta shingiro bifite. Icyo gihe yagiye aherekejwe n’abarwanyi 15, bafite intwaro zikomeye kandi banategura inzira ya Gen Jeva wayoboraga ingabo za FLN.
13:39: Col Nizeyimana Marc we yemeye ko yabaye mu Mutwe w’Ingabo wa FLN ariko akavuga ko atabaye mu Mutwe w’Iterabwoba.
Urukiko rusanga ibyo yemeye bidashidikanywaho kuko yemeye ko yabaye muri FDLR FOCA, ndetse byanashimangiwe n’abandi.
Ku cyaha cyo kuba mu Mutwe w’Ingabo zitemewe, Urukiko rusanga bitagiza icyaha cyo kurema Umutwe w’Ingabo zitemewe kuko ibyo yakoze bitari bigamije gushyigikira igitero cy’ingabo zindi zitari iz’igihugu, ahubwo yabikoze mu mugambi w’iterabwoba.
Ku cyaha cyo kuba mu Mutwe w’Iterabwoba, Urukiko rusanga mu bihe bitandukanye yaragiye igaba ibitero mu Rwanda, bikica abaturage, ndetse byemejwe ko ari Umutwe w’Iterabwoba ndetse Akanama ka Loni kawushyize ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.
Urukiko rusanga yarabaye mu Mutwe w’Iterabwoba wa FDLR/FOCA ndetse na FLN, yose ikaba ari imitwe y’iterabwoba.
Kuri Nsengimana Herman wasimbuye Sankara ku buvugizi bwa FLN
13:33: Ku cyaha cyo Kuba mu Mutwe w’Iterabwoba wa MRCD/FLN, Urukiko rusanga Sankara abazwa mu iperereza, abazwa mu Bugenzacyaha no mu Bugenzacyaha, Nsengimana Herman yabaye muri FLN yinjijwemo na Sankara. Yabaye umuvugizi wayo ndetse anahabwa ipeti rya Captain.
Rusesenguye ibimenyetso rusanga kuba kuva ku wa 18 Mata 2019 kugeza mu Ukuboza 2019, Nsengimana yari muri FLN, ari ibimenyetso byerekana ko yinjiye mu mutwe w’ingabo ku bushake. Ibikorwa yakoze ntibyari mu rwego rw’ibyaha bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’ibindi bihugu.
Rwavuze ko Nsengimana yabaye mu Mutwe w’Iterabwoba.
13:30: Urukiko rwavuze ko Sankara yiyise Joseph Kabera, Umunye-Congo wavukiye Masisi. Yafatanywe pasiporo ya Lesotho, ndetse ibyangombwa yihesheje yakomeje kubikoresha kugera afashwe.
Urukiko rwanzuye ko ahamwa n’icyaha cyo Guhabwa ku bw’uburiganya, gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano zitangwa n’inzego zabigenewe.
13:26: Urukiko rwavuze ko rushingiye ku magambo yavuzwe na Sankara avuga ko nta Jenoside yabaye mu Rwanda, ko FPR ikoresha Jenoside nk’iturufu ndetse ikaba imaze imyaka 25 icuruza Jenoside n’ayandi rusanga yarakoze icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside.
Rwavuze ko iki cyaha kigomba kumuhama.
13:24: Urukiko rwanavuze ko icyaha Sankara adahamwa n’icyaha cyo Kugirana umubano na Leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara.
13:21: Ku cyaha cyo Gutanga, kwakira, gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba kiregwa Sankara, urukiko rwasobanuye ko ibikorwa yakoze bitagize icyo cyaha ahubwo ibyo birebana no gutanga inkunga y’amafaranga, gufasha FLN kugura ibikoresho, guhabwa telefoni n’ibindi.
Urukiko rwavuze ko bigize icyaha cyo gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba. Urukiko rwavuze ko atagomba guhamwa n’icyo cyaha.
13:04: Urukiko rwavuze ko Sankara yakoze ibikorwa byo gukora iterabwoba agamije gutera inkunga Umutwe w’Iterabwoba wa MRCD/FLN.
12:56: Urukiko rwavuze ko ibikorwa byakozwe n’abarwanyi ba FLN mu bitero Ubushinjacyaha bwarezemo Rusesabagina Paul na Nsabimana Callixte Sankara ku byaha
Umucamanza Eugène Ndagijimana yavuze ko batagomba kubikurikiranwaho nka gatozi ahubwo bagize uruhare muri ibyo bakorwa.
Yavuze ko urukiko rusanga ibyo Rusesabagina na ‘Sankara’ bavuga ko batari batumye abo barwanyi, ntaho babishingira kuko mu itangazo ryo muri Nyakanga 2018, rivuga ko bahaye FLN uburyo bwo gukoresha uburyo bwose harimo n’intambara y’amasasu. Umucamanza Eugène Ndagijimana
12:51: Urukiko rusanga Paul Rusesabagina baragize uruhare mu bikorwa byakozwe na MRCD/FLN birimo ubwicanyi, gukubita no gukomeretsa, gutwikira undi, gushimuta n’ibindi.
12:48: Urukiko rwavuze ko rushingiye ku bimenyetso birimo abapfuye, abasahuwe imitungo, indi igatwika, byerekana ko ibyo bitero byagabwe n’abarwanyi ba FLN.
Rwavuze ko nta cyerekana ko Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte ubwabo bari muri ibyo bitero. Bemera ko ari bo batanze uburenganzira ku ngabo zari ziyobowe na Gen Habimana Hamada ndetse bahabwaga raporo y’ibyakozwe.
12:35: Urukiko rurebye ibikorwa Rusesabagina Paul yakoze birimo gushing FLN, guha abayobozi bayoboye ibitero, kwemera ko ishyaka rye PDR Ihumure ryateye inkunga ibikorwa byawo, rusanga yarakoze ibikorwa byo gutera inkunga MRCD/FLN. Rwemeye ko ari uruhare yagize mu bikorwa by’iterabwoba.
12:30: Gutera inkunga iterabwoba ni igikorwa gikorwa n’umuntu ku giti cye cyangwa umuryango, kigakorwa hagamijwe gukusanya umutungo bazi ko bizakoreshwa mu gikorwa cy’iterabwoba.
Ugihamijwe ahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi ariko itarenze 10 n’ihazabu iri hagati y’inshuro eshatu n’eshanu z’umusanzu watanzwe.
12:20: Urukiko rwavuze ko rushingiye ku bimenyetso rusanga Rusesabagina Paul yaratanze inkunga y’amafaranga n’iy’ibikoresho byahawe abayobozi ba MRCD ndetse yabyemeye ubwo yabazwaga mu Bugenzacyaha, avuga ko izo telefoni zaguzwe mu Bwongereza.
Izo telefoni zaguzwe ama-Livre sterling 1300, akabakaba miliyoni 1 n’ibihumbi 816 Frw, nk’uko bigaragara ku nyemezabwishyu yakuwe mu isaka ryakorewe mu rugo rwa Uwimana Eric wari Umubitsi wa MRCD.
HASUZUMWE NIBA RUSESABAGINA PAUL YARATEYE INKUNGA UMUTWE W’ITERABWOBA
12:08: Mu ibazwa ryo ku wa 31 Kanama 2020, Rusesabagina Paul yemeye ko yateye inkunga FLN. We ubwe yatanze ibihumbi 20 by’amayero.
Yasobanuye ko hakusanywaga izindi nkunga mu bice bitandukanye by’Isi ariko iby’uburyo yakoreshwaga akavuga ko byabazwa Munyemana Eric wari Umubitsi wawo.
Yavuze ko amafaranga yose yari amaze koherezwa yageraga hafi mu bihumbi 300 by’amadorali.
Rusesabagina yemeye ko abayobozi ba MRCD bakoreshaga telefoni zizewe zaguriwe mu Bwongereza.
Mu mwaka wa 2019, yavuze ko hari igihe uwitwa Brig Gen Irategeka Wilson hari amadolari yohereje yo kuvana abarwanyi 30 muri Uganda bajya muri RDC.
Ageze no mu Bushinjacyaha, Rusesabagina yemeye ko yafashije FLN ariko avuga ko bitagamije gukora iterabwoba ahubwo byari inzira yonyine yari isigaye yafasha impunzi zimaze imyaka 24 ishyanga gutahuka kuko izindi nzira z’amahoro zanze.
Nsabimana Callixte yashinje Rusesabagina Paul ko yoherereje FLN inkunga ingana n’ibihumbi 190 by’amadorali yahaye abantu batandukanye bo muri uyu mutwe. Yavuze ko ayo mafaranga ari yo yibuka ariko atakomeje gukurikirana.
Yanasobanuye ko hari telefoni zo mu bwoko bwa “Black Phone” yohererejwe na Munyemana Eric [wari umubitsi wa MRCD] ari muri Madagascar, kandi zaguzwe na Paul Rusesabagina.
11:56: Umucamanza Mukamurenzi Béatrice yavuze ko nta gihamya ko Rusesabagina na Sankara bashakaga gucyura impunzi nk’uko babivugaga hanyuma ngo banice abaturage b’inzirakarengane. Umucamanza Mukamurenzi Béatrice
11:53: Urukiko rwavuze ko umutwe w’iterabwoba usobanurwa nk’ukorera muri gahunda. Rwasobanuye ko MRCD yari ifite inzego zitandukanye, ikaba yarashyizeho umutwe wa FLN. Mu kuyishyiraho bayihaye intwaro n’amasasu ndetse mu 2018, yatangiye kugaba ibitero mu Rwanda.
Urukiko rwasobanuye ko rushingiye kuri ibyo bikorwa, rusanga MRCD/FLN ari umutwe w’iterabwoba kuko yakoze iterabwoba. Rusanga bagomba guhamwa n’icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba wa MRCD/FLN kuko bari bazi neza icyo bari gukora ndetse banigambye ibitero bitandukanye.
11:48: Urukiko rwavuze ko kuba Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte, ibikorwa bakoze bitari mu rwego rw’ibihungabanya umudendezo wa Leta n’ibindi bihugu, batashine umutwe utemewe. Rwavuze ko harebwe uburyo byakozwemo rugomba gusuzuma niba bitagize ibikorwa byo kuba mu mutwe w’iterabwoba.
11:44: Urukiko rwavuze ko umuntu urema umutwe w’ingabo utemewe ahanishwa igifungo kigera ku myaka 15. Iki cyaba kibaho iyo ubikoze aba agirira gushyigikira umutwe w’ingabo zitemewe zitari iz’igihugu.
11:41: Urukiko rushingiye ku byo Paul Rusesabagina yemereye urukiko, ubuhamya bwa bagenzi be, inyandiko zafatiwe muri mudasobwa ye n’ibyo yavuganye n’abandi kuri WhatsApp, byerekana ko yashinze Umutwe wa FLN, anaba muri MRCD.
11:37: Rusesabagina Paul utaritabiriye iburanisha ry’urubanza mu mizi, urukiko rwasobanuye ko mu bihe bitandukanye yemeye ko ishyaka rye rya PDR Ihumure ryarahuje imbaraga na CNRD Ubwiyunge mu gushing ingabo za FLN.
Ubwo yari mu rukiko aburana ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo, yasubije ko ibyo kuba yarashinze FLN byabazwa abashinzwe iperereza kuko icyo kibazo yagitanzeho igisubizo.
Mu rukiko, Nsabimana Callixte Sankara yavuze ko yakoranaga na Rusesabagina nk’umwe mu bari bayoboye Impuzamashyaka ya MRCD.
Nsengimana Herman we yavuze ko ubwo yageraga ku buvugizi bwa FLN yasanze Rusesabagina ariwe uyoboye MRCD kuko habagaho gusimburana.
Inyandiko zabonywe muri mudasobwa ya Rusesabagina nyuma y’isakwa ryakozwe na Polisi y’u Bubiligi, harimo izerekanaga ko hashinzwe FLN hagamijwe gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda no kubohora abaturage barwo.
11:34: Urukiko rushingiye ku ngingo ya 110 y’itegeko ryerekeye imanza z’inshinjabyaha, iteganya ko umuburanyi yiyemerera ibyo yakoze rusanga ibyo bimenyetso bigaragaza ko Nsabimana Callixte Sankara ari mu bashinze Umutwe wa Gisirikare FLN, anashinga MRCD/FLN.
Ibyaha 17 biregwa Nsabimana Callixte ’Sankara’
- Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo.
- Iterabwoba ku nyungu za politiki.
- Gukora no kugira uruhare mu rubanza rw’iterabwoba.
- Gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba.
- Kuba mu mutwe w’iterabwoba.
- Kugambana no gushishikariza abandi iterabwoba.
- Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi.
- Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gufataho umuntu ho ubugwate.
- Gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangiza Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga.
- Guhakana Jenoside.
- Gupfobya Jenoside.
- Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro.
- Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwika undi ku bushake, inyubako, ibinyabiziga bigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu.
- Kugirana umubano na Leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara.
- Guhabwa ku bw’uburiganya, gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano zitangwa n’inzego zabigenewe.
- Ubufatanyacyaha ku cyaha gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.
- Gutanga, kwakira, gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.
11:30: Nsabimana Callixte “Sankara” ubwo yaburanaga mu mizi yemeye ibyaha byose uko ari 17 ashinjwa.
Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi wa FLN yasobanuye ko yinjiye muri izi nyeshyamba, abishishikarijwe na Sankara.
Yavuze ko amaze gufatwa, Gen Irategeka yagize Nsengimana Herman Umuvugizi wa FLN nk’uko byari mu masezerano yashyizweho.
- Ibyaha Rusesabagina Paul aregwa
Rusesabagina Paul washinze Impuzamashyaka ya MRCD/FLN ashinjwa ibyaha icyenda, byose bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba.
Urutonde rw’ibyaha Rusesabagina akurikiranyweho:
Kurema umutwe w’ingabo utemewe
Kuba mu mutwe w’iterabwoba.
Gutera inkunga iterabwoba.
Ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.
Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba.
Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.
Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.
Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.
Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.
Rusesabagina na Sankara mu bari ku ruhembe muri MRCD
Nsabimana Callixte Sankara yavuye mu Rwanda mu 2013, yahise ajya muri Afurika y’Epfo aho yagiye mu Mutwe wa RNC ya Kayumba Nyamwasa irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Yaje kurivamo mu 2017, ashinga irye shyaka yise RRM.
Kuri Paul Rusesabagina, ibyo ashinjwa byashimangiwe n’abatangabuhamya bagaragaje imikoranire ye ya FDLR mu mugambi wi guhungabanya u Rwanda.
Aba barimo Lt Col Habiyaremye Noel na Dr Martin Michelle.
Lt Col Habiyaremye Noel yasobanuye ko Rusesabagina yamwifashishije ashaka kubaka igisirikare gikomeye, ariko bakaza gufatwa bakoherezwa mu Rwanda.
Dr Martin Michelle yavuze ko yabonye ubutumwa bugera kuri 33, uwitwa Providence Rubingisa yandikiranaga n’uwiyitaga umurwanyi wa FDLR muri Congo, kandi bwamenyeshwaga Paul Rusesabagina.
Hatangiye hasobanurwa amavu n’amavuko ya MRCD/FLN
Urukiko rwasobanuye uko kuva mu 1994, abahoze mu ngabo zatsinzwe bagiye kwisuganyiriza mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hashingwa Umutwe wa FDLR.
Uyu mutwe waje gushyirwa mu y’iterabwoba ndetse abayobozi bawo bashyirwa ku rutonde rw’abashakwa n’Akanama ka Loni.
Mu 2016, waje gusenyuka ariko hashingwa indi mitwe irimo MRCD, Impuzamashyaka yayoborwaga na Paul Rusesabagina washinze Ishyaka rya PDR Ihumure, afatanyije na Nsabimana Callixte Sankara wayoboraga RRM na Gen Irategeka Wilson wayoboraga CNRD Ubwiyunge.
Nyuma yo guhuza imbaraga bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda no gukuraho ubutegetsi buriho. MRCD/FLN yatangiye kugaba ibitero bitandukanye ku butaka bw’u Rwanda. Byagabwe mu bice bitandukanye birimo Nyabimata muri Nyaruguru, Nyungwe muri Nyamagabe no mu Karere ka Rusizi.
Ibitero byaguyemo abaturage batandukanye, abandi barakomereka mu gihe banasahuwe imitungo yabo, indi iratwikwa.
11:00: Urukiko rutangiye rusoma urutonde rw’abaregwa muri uru rubanza uko ari 21. Muri uru rubanza kandi abaregeye indishyi ni 94, bagizweho ingaruka n’ibitero byagabwe n’abarwanyi b’Umutwe w’Iterabwoba wa MRCD/FLN.
10:56: Inteko iburanisha iyobowe n’Umucamanza Muhima Antoine igeze mu byicaro byayo. Hagiye gutangira gusomwa umwanzuro wa nyuma ku rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be. Umucamanza Muhima Antoine ni we Perezida w’Inteko Iburanisha Inteko iburanisha igizwe n’abacamanza batatu n’abanditsi babiri
10:35: Urukiko rwahamagaye abagororwa bose rureba abitabye iburanisha rya none. Bose bageze mu cyumba cy’iburanisha usibye Paul Rusesabagina wikuye mu rubanza, akaba atanabonetse uyu munsi.
Rusesabagina yikuye mu rubanza muri Werurwe 2021 avuga ko “nta butabera” yizeye kubona. Yasabiwe n’Ubushinjacyaha igifungo cya burundu.
10:18: Abaregwa bose uko ari 20 ukuyemo Rusesabagina wikuye mu rubanza bageze ku rukiko mbere y’uko hatangazwa umwanzuro wa nyuma. Ubwo abaregwa uko ari 20 bageraga mu Rukiko rw’Ikirenga aho urubanza rwasomewe Nsabimana Callixte Sankara (ibumoso) na Nsengimana Herman wamusimbuye ku buvugizi bwa FLN
Me Nkundabarashi Moïse n’umukiliya we Nsabimana Callixte ’Sankara’ baganira mbere y’uko hasomwa umwanzuro w’urukiko
10:00: Imyiteguro irarimbanyije mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga ku Kacyiru, ahagiye gusomerwa umwanzuro ku rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be. Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha icyenda yikuye mu rubanza. Iyi foto yafashwe mu iburanisha ryo ku wa 5 Werurwe 2021
Abaregwa muri uru rubanza
1. Nsabimana Callixte alias Sankara
2. Nsengimana Herman
3. Rusesabagina Paul
4. Nizeyimana Marc
5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani
6. Matakamba Jean Berchmans
7. Shabani Emmanuel
8. Ntibiramira Innocent
9. Byukusenge Jean Claude
10. Nikuze Simeon
11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata
12. Nsanzubukire Felicien alias Irakiza Fred
13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba
14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba
15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas
16. Nshimiyimana Emmanuel
17. Kwitonda André
18. Hakizimana Théogène
19. Ndagijimana Jean Chrétien
20. Mukandutiye Angelina
21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard Uru rubanza ruregwamo abantu 21 bose bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba
Amafoto: Mucyo Jean Régis