Igikomangoma Charles cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza kizahagararira Umwamikazi Elisabeth II, mu Nama y’Abayobozi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, CHOGM, izabera mu Rwanda.

Inama ya CHOGM iteganyijwe kubera mu Rwanda mu cyumweru cyo kuva tariki 20 Kamena 2022.

Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wa Commonwealth kuri uyu wa Mbere, tariki ya 14 Werurwe 2022, byatangajwe ko Igikomangoma Charles n’umugore we, Camilla [Duchess of Cornwall] bazitabira inama ya CHOGM.

Igikomangoma Charles yatangaje ko mu gihe Isi ikomeje guhangana no kwigobotora icyorezo cya Covid-19, ari ingenzi guhuriza hamwe ibihugu binyamuryango bya Commonwealth.

Yagize ati “Nk’Umuryango w’abantu barenga miliyari 2,6 bo mu bihugu 54 ku migabane itandatu y’Isi, Commonwealth ihagarariye imico n’imigenzo itandukanye, inararibonye n’impano zishobora gufasha mu kubaka ahazaza heza.”

Yakomeje agira ati “Njye n’umugore wanjye twishimiye kuzitabira inama ya CHOGM muri Kigali, muri Kamena.”

Igikomangoma Charles gikunze guhagararira Umwamikazi Elisabeth II mu bikorwa bitandukanye by’Umuryango wa Commonwealth, birimo ingendo, ibikorwa bya gisirikare, ibyo gufasha n’ibindi.

Igikomangoma Charles n’Umugore we Camilla kandi ni bo bitabiriye imikino ya Commonwealth yabereye i New Delhi mu 2010, iyabereye i Glasgow muri Ecosse mu 2014 ndetse n’iyabereye muri Australia mu 2018.

Ni we kandi wahagarariye Umwamikazi Elisabeth II muri CHOGM eshanu zose ziheruka zirimo iyabereye Edinburgh mu 1997, iyabereye muri Uganda mu 2007, iyo muri Sri Lanka mu 2013, iyabereye muri Malta mu 2015 n’iheruka kubera mu Bwongereza mu 2018.

Muri CHOGM yo mu 2018, ni bwo byatangajwe n’Abakuru b’Ibihugu byo muri Commonwealth ko Igikomangoma Charles ari we ukwiriye gusimbura Umwamikazi ku buyobozi bw’uyu muryango.

Kuva mu 1969, Igikomangoma Charles amaze kugirira uruzinduko mu bihugu 46 byo muri Commonwealth, ndetse henshi yabaga aherekejwe n’umugore we. Ni mu gihe Umwamikazi Elisabeth II we amaze gusura ibihugu 24.

CHOGM yagombaga kuba yarabaye mu 2020, iza gusubikwa inshuro ebyiri kubera imiterere y’icyorezo cya Covid-19.

Ubunyamabanga bwa Commonwealth muri Mutarama 2022 ni bwo bwemeje ko izabera muri Kigali uyu mwaka.

Mu itangazo bwashyize hanze, Perezida Kagame yahaye ikaze abazitabira iyi nama.

Yagize ati “Duhaye ikaze i Kigali abazitabira CHOGM izabera mu Rwanda mu 2022 yitezweho umusaruro. Imyaka ibiri ishize yatweretse ko dufite aho duhuriye cyane kurusha mbere kandi ko dukwiriye gukorera hamwe kugira ngo tugere ku ntego twifuza.”

Yakomeje agira ati “Iyi nama yari itegerejwe cyane izaba umwanya mwiza wo guhura tukaganira ku mbogamizi duhuriyeho zatewe na Covid-19.”

Commonwealth ni umuryango uhuriyemo ibihugu 54 bikoresha ururimi rw’Icyongereza bituwe n’abaturage bose hamwe bagera kuri miliyari 2.6. Benshi muri abo baturage ni urubyiruko kuko rusaga 60 %. Igikomangoma Charles cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza kizahagararira Umwamikazi Elisabeth II mu Nama ya CHOGM itegerejwe kubera i Kigali

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu

https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igikomangoma-charles-cy-u-bwongereza-kizitabira-chogm-i-kigali