Umuryango Survie washyize hanze raporo ishimangira ko hari abacanshuro b’Abafaransa bari bafite imikoranire yihariye n’ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ko ubutegetsi bw’u Bufaransa bwari bubizi.
Iyi raporo yasohotse kuri uyu wa Kane tariki 24 Werurwe 2022, igendera ku nyandiko z’Ubuyobozi bushinzwe iperereza ryo hanze y’igihugu, DGSE, hagati ya Gicurasi na Kanama 1994. Zandikirwaga abayobozi bakomeye b’u Bufaransa.
Yongera kugaragaza uruhare rw’abacanshuro b’Abafaransa Paul Barril na Bob Denard, mu gushyigikira Guverinoma yakoraga Jenoside.
Zimwe mu nyandiko zabonywe zigaragaza ko Paul Barril, Bob Denard n’udutsiko twabo bakoranaga n’ubuyobozi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu bahungiye mu Bufaransa, barimo Agathe Habyarimana, umugore wa Perezida Habyarimana Juvenal.
Abo bagabo babiri ngo bari barasinyanye amasezerano na Guverinoma y’inzibacyuho, bagaha amakuru n’intwaro ingabo zakoraga Jenoside, bakishyurwa binyuze muri banki y’i Paris, BNP. Iyo banki iheruka kujyanwa mu nkiko ishinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibikorwa byabo byose ngo byakurikiranirwaga hafi na DGSE, igatanga raporo muri Élysée, kwa Minisitiri w’Intebe na Minisiteri zirimo iy’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane na Minisiteri y’Ingabo.
Nyamara ngo ibimenyetso kuri aba bagabo ntibyigeze byifashishwa muri raporo zikomeye, zaba iyakozwe n’Abadepite b’u Bufaransa mu 1998 cyangwa iheruka yakozwe na Komisiyo Duclert, yemeje ko icyo gihugu cyagize « uruhare rudashidikanywaho » mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bihura n’impamvu Survie yise iyi raporo « Rwanda, les mercenaires invisibles », cyangwa « Rwanda, abacanshuro batagaragara. »
François Crétollier, umwe mu banditse iyi raporo y’Umuryango Survie, yatangaje ko u Bufaransa bwari buzi neza ibikorwa by’abacanshuro Bob Denard, Paul Barril n’abantu babo, mu Rwanda.
Ati « Ubutegetsi bw’u Bufaransa bwitwaye mu myaka myinshi nk’aho nta kintu bubiziho. Ibyo ni ikinyoma. Ndetse n’umuryango wa Habyarimana wari ku izingiro ry’ibyo bikorwa, ugamije gukwepa ikomanyirizwa ry’intwaro guverinoma yari yashyiriweho. «
Robert Denard wapfuye mu 2007, yabaye Umusirikare w’u Bufaransa, ariko aba Umucanshuro wagaragaye mu bikorwa binyuranye aho yagendaga akoresha amazina atandukanye, hamwe nka « Gilbert Bourgeaud » na « Saïd Mustapha Mahdjoub », ibikorwa bye bikaba byarageze cyane muri Afurika.
Bivugwa ko Denard yagiye yohereza abakozi be mu Rwanda mu gihe cya Jenoside bahawe ubutumwa butandukanye.
Raporo Duclert yabinyuze hejuru
Ku wa 26 Werurwe 2021 nibwo impuguke mu mateka Vincent Duclert, yashyikirije Perezida Emmanuel Macron raporo ku bikorwa by’icyo gihugu hagati ya 1990 na 1994, i bihe byabanjirije ndetse bigakorwamo Jenoside yakorewe Abatutsi.
Raporo ya Survie ivuga ko zimwe mu nyandiko zijyanye n’uruhare rw’abacanshuro bazwi b’Abafaransa mu mikoranire n’abajenosideri, zitakoreshejwe na Komisiyo Duclert.
Mu nyandiko zagiye ahabona hanavugwamo icyiswe « réseaux Pasqua », mu gushushanya imikoranire n’uwari Minisitiri w’Umutekano, Charles Pasqua.
Survie ivuga ko hari ibintu byinshi byibazwa. Icya mbere, ngo byaje kugaragara ko ubuyobozi bukuru bw’u Bufaransa bwamenyeshwaga ibikorwa by’abo bacanshuro n’amatsinda yabo, « bikemeza ko ntacyo bakoraga badahawe uburenganzira n’ubuyobozi bukuru bw’u Bufaransa. »
Ni imikoranire ngo Perezida François Mitterrand yahawemo ibitekerezo na Général Quesnot wari umujyanama we wihariye ushinzwe iby’ingabo.
Ku rundi ruhande, ngo gukomeza guhishira ibi bintu bigaragaza ubushake bwo kubindikirana ibimenyetso ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside.
Hatangwa urugero kuri raporo Duclert, aho izina Paul Barril rigaragaramo inshuro imwe gusa, aho colonel Rosier aba asobanura ko mu mpera za Kamena 1994 ubwo Ingabo z’u Bufaransa zari zimaze koherezwa muri opération Turquoise, Guverinoma y’inzibacyuho mu Rwanda « yashatse kwifashisha abacanshuro », mu dukubo hakazamo ko capitaine Barril yegerewe.
Naho izina rya Bob Denard ntirigaragaramo, cyangwa izina rya Robert-Bernard Martin yakoreshaga mu gufasha abajenosideri.
Ikindi, ngo ibyagaragajwe bishimangira ikirego umuryango Survie watanze mu 2013, usaba ko Paul Barril yakurikiranwaho uruhare muri Jenosuide yakorewe Abatutsi.
Nyamara ngo nyuma y’imyaka umunani, ubutabera bwakomeje kugenza make ku bimenyetso bigaragaza imikoranire y’udutsiko twa Denard na Barril, cyangwa imikoranire bari bafitanye na « réseaux Pasqua » n’ubuyobizi bukuru bw’u Bufaransa.
Mu butumwa bwagiye ahabona, harimo nk’ubwo ku wa 25 Gicurasi 1994, bugaragaza ko Bob Denard yateguraga ibikorwa byo « kwisubiza ikibuga cy’indege cya Kigali » no « gukomeza guha intwaro » Guverinoma.
Yagombaga kugera mu Rwanda ku wa 26 Gicurasi 1994. Bob Denard yakoze byinshi mu bihugu birimo Algeria, Comores na Katanga muri RDC Robert Denard wapfuye mu 2007, yabaye Umusirikare w’u Bufaransa, ariko aba Umucancuro wagaragaye mu bikorwa binyuranye aho yagendaga akoresha amazina atandukanye