Agahuru kazo karahiye cyangwa umwana aracyavuna umuheha akongezwa undi? Ni ikibazo gikomeje kwibazwa nyuma y’uko hari agasusuruko mu mubano w’u Rwanda na Uganda, umaze imyaka ine mu bukonje kubera ibibazo birimo n’icy’ubufasha igihugu cyo mu majyaruguru gishinjwa guha imitwe igamije guhungabanya u Rwanda, ku isonga RNC ya Kayumba Nyamwasa.

Uruzinduko rw’ubugira kabiri rwa Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba mu Rwanda, ni rumwe mu zasize amateka akomeye mu mubano w’ibihugu byombi gusa ariko nubwo rwasize hafunguwe umupaka wa Gatuna, haracyari igihu kibuditse cyo ’kwishyira ukizana k’umutwe w’iterabwoba wa RNC i Kampala’.

RNC imaze igihe yaragize Uganda akarima kayo ku buryo ari ho ikorera icengezamatwara ryayo rigamije gushaka abayoboke bajya mu myitozo y’umutwe wayo muri RDC ngo bazatere u Rwanda.

Ni na yo yari inyuma y’ibikorwa bimaze imyaka irenga ine byo gushimuta Abanyarwanda baba muri Uganda, cyane ko yatungiraga agatoki Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare, CMI.

Abayobozi muri Uganda bazi iyi migambi mibisha ya RNC ku Rwanda dore ko na Perezida Museveni yandikiye mugenzi we w’u Rwanda amumenyesha ko yagiranye ibiganiro n’umutwe wa RNC.

Muri iyo baruwa yagiye hanze ku wa 19 Werurwe 2019, Museveni yemeye ko yagiranye ibiganiro na Mukankusi Charlotte ushinzwe dipolomasi mu mutwe wa RNC ndetse na Eugène Gasana wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni.

Muri iyi baruwa avuga ko Mukankusi yamubwiye ko yashakaga kujya kumureba kugira ngo amubwire intumbero ze zo kurwanya u Rwanda anasaba ubufasha Uganda.

Imikoranire ya Uganda n’abashaka gutera u Rwanda yanagaragarijwe mu rubanza rwa Rtd Major Habib Mudathiru wari mu barwanyi b’ihuriro P5 rigizwe n’amashyaka atemewe mu Rwanda nka RNC, FDU Inkingi, PDP Imanzi, PS Imberakuri na Amahoro People’s Congress.

Nyuma y’uruzinduko rwa mbere rwa Gen Muhoozi mu Rwanda rwo ku wa 22 Mutarama 2022, rwakurikiwe n’ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna, hari ibimenyetso byagaragajwe na Uganda byo kwitandukanya na RNC, gusa nta cyakozwe.

Urwa kabiri rwo muri uku kwezi, rwiswe urugamije gukemura « ibibazo bisigaye » mu mubano w’ibihugu byombi.

Amagambo ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba kuri RNC, yatumye bamwe batekereza ko ’agahuru’ yari ifite muri Uganda kaba kagiye gutwikwa.

Gen Muhoozi yavuze ko atazi icyo Kayumba Nyamwasa uyobora uyu mutwe w’iterabwoba, RNC, yapfuye n’ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda, gusa ko bidakwiriye gutuma akoresha Uganda muri byo.

Ati “Gen Kayumba na RNC, ntabwo nzi ikibazo ufitanye na FPR n’u RDF ariko ndakuburira, ntugerageze gukoresha igihugu cyanjye mu bikorwa byawe. Ibi ntabwo ari ibitekerezo bijyanye na politiki. Ntabwo nshishikajwe na politiki. Ibikorwa bitemewe n’ibyaha bya RNC muri Uganda, mu gihe cyashize byatugejeje ku ntambara y’ubucucu. Abari babirimo bose, bazagaragara.” Nyuma yo gusura u Rwanda, Gen Muhoozi yiyamye RNC ariko nta gikorwa cyerekana ko Uganda yaciye ukubiri na yo

RNC iracyari mu kiryamo gisusurutse?

Nyuma y’amagambo ya Gen Muhoozi, hari abatekereje ko ibya RNC muri Uganda birangiye. Ubwo Gen Muhoozi yari asoje uruzinduko rwa kabiri i Kigali, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, kuwa 16 Werurwe 2022 yanditse kuri Twitter ko hari ibibazo bigitegereje gukemuka na nyuma y’uru ruzinduko.

Ati “Hari abantu bazwi bagambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda bagikorera muri Uganda. Nanone hari icengezamatwara ry’urwango rikomeje mu bitangazamakuru rikorwa n’abantu bari muri Uganda nka Obed Katurebe uzwi nka RPF Gakwerere, Sulah Nuwamanya, Gerald Tindifa, Robert Higiro, Asiimwe Kanamugire n’abandi.”

Yakomeje ati “Dutegereje twihanganye icyemezo cy’ubuyobozi bwa Uganda kuri ibi bikorwa bitararangira.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, kuwa Gatatu w’icyumweru gishize yabwiye itangazamakuru ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda, kuwusubiza ku murongo bidashobora gukorwa mu munsi umwe.

Yagize ati « Ndagira ngo twumve ko ububanyi n’amahanga ari urugendo, gusubiza ku murongo umubano ni ibitu bitinda, bigira intambwe nyinshi. Iyo havutse ibibazo abantu baganiraho, mugenda mubiganira mukagira ibyo muvana mu nzira, mukagira ibyo mukuraho mu minsi ikurikiyeho, ntabwo ari ibintu birangira umunsi umwe. »

Abakoresha imbuga nkoranyambaga kandi bakomeje kwibutsa Gen Muhoozi ko nubwo akomeje gukora uko ashoboye ngo umubano w’ibihugu byombi ugende neza hari ibyo adakwiye kwirengagiza.

Umwe muri bo yagize ati “Abayoboke b’umutwe w’iterabwoba wa RNC kuki bakiri muri Uganda? Kuki bagikoresha ubutaka bwa Uganda mu gukomeza ibikorwa byabo byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda? ».

Uretse RNC, muri Uganda hari n’abambari b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bakidegembya harimo nka Birungi Emmanuel alias Rwicaruhoze uyu akaba ashinzwe guhuza ibikorwa bya FDRL muri icyo gihugu yungirijwe n’uwitwa Bogere Amon, na Munezero Jean De Dieu nk’umunyamabanga wabo ndetse n’umujyanama Pastor Mutarambirwa Emmanuel.

Si aba gusa kandi Uganda iracyakingiye ikibaba inyeshyamba za RUD-Urunana harimo nka Ntabanganyimana Jean Marie Vianney umuhuzabikorwa wayo akaba anatuye mu mujyi wa Kampala. Harimo kandi Mutabaruka François Xavier wungirije Ntabanganyimana.

Uganda kandi iracyakingiye ikibaba umuryango wa Major Nshimiyimana Cassien alias Gavana, wayoboye igitero cyishe abantu 15 mu kinigi mu ho karere ka Musanze mu Ukwakira 2019, bakaba batuye Kisoro muri Uganda aho bakingiwe ikibaba n’inzego z’umutekano za Uganda.

Uyu Gavana ubusanzwe akaba ayoboye ubutasi mu mutwe wa RDU-Urunana mu mashyamba ya Congo ariko akaba akunze kujya muri Uganda kureba umuryango we n’ibikorwa bye by’ubucuruzi, aho bizwi neza ko yacumbikiwe inshuro nyinshi na Philemon Mateke wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Uganda. Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo aherutse gutangaza ko hari ibyo Uganda itarakemura by’umwihariko ikibazo cya RNC n’abambari bayo

Kayumba Nyamwasa yakuriweho inkunga?

Hari ibivugwa ko mu minsi ishize hari intumwa za Uganda zagiye kugirana ibiganiro na Kayumba Nyamwasa. Amakuru yavugaga ko izo ntumwa zari zigiye kubwira Kayumba Nyamwasa uyobora umutwe w’iterabwoba wa RNC ko atazongera guhabwa ubufasha no guterwa inkunga na Uganda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nsuti Manasseh, yavuze ko u Rwanda rwumvise ayo makuru ariko nta ntumwa zarwo zigeze zijya kureba Kayumba.

Ati “Ngira ngo tuyumva [amakuru] nk’uko namwe mwayumvise ariko Abagande bagiyeyo muri gahunda zabo zo kumvikana na bariya [ba Kayumba Nyamwasa], twe ntabwo tugomba kujyana nabo, nta n’impamvu.”

Yakomeje agira ati “Kuko dufata ba Kayumba Nyamwansa nk’abantu bashaka guhungabanya umutekano w’Igihugu cyacu birazwi, rero nta mpamvu yo kumvikana nabo, ngira ngo bagiyeyo mu mibanire yabo nabo ariko ntabwo dushobora kujyana nabo. Ntibishoboka.”

Prof Nsuti Manasseh yavuze ko u Rwanda rufata Kayumba Nyamwasa nk’ufite imigambi mibisha yo kuruhungabanya bityo nta mpamvu yo kumvikana nawe.

Umusesenguzi wa politiki ku karere k’Ibiyaga Bigari, Albert Rudatsimburwa, yabwiye IGIHE ko iyo usesenguye amagambo ya Gen Muhoozi muri iyi minsi usanga yibanda ku kwibutsa ko igihuza u Rwanda na Uganda kiruta ibindi byose ariko nta na kimwe kigaragaza ko RNC yafatiwe imyanzuro.

Yagize ati « Ntacyo baragaragaza ko hari ibyemezo babifatiye. Naho yaba ari kubikoraho ariko ntacyo baratwereka. Nta wamenya aho byerekeza kuko bashobora kuba bagerageza kutubwira ko babikoraho ariko nanone ko bisaba ibindi iwabo.

Yakomeje agira ati « Ntiwamenya niba [Museveni] atarimo gukoresha umuhungu we kugira ngo igitutu cy’u Rwanda kigabanuke. Haracyari kare, hakenewe ko batwereka ubushake bwabo. Bibaye byagaragara twabimenya ariko ntacyo barakora ».

Perezida Kagame aherutse gutangaza ko urugendo rwa Gen Muhoozi rwatanze isura nshya mu mubano w’u Rwanda na Uganda ndetse ko nyuma yo gufungurwa k’umupaka, ubu n’ibindi bibazo byari bibangamiye u Rwanda biri gukemuka.

Ati “Umupaka twarawufunguye, muri Uganda nabo hari ibyo batangiye gukora bigaragara ko bavana za nzitizi mu nzira, bya bindi byatumye umupaka ufungwa. Turabikurikira, tubiganira nabo, ndibwira ko nabyo turi mu nzira nziza.”

Ubufasha bwa Uganda na Perezida Museveni mu gushyigikira abarwanya u Rwanda bwarushijeho gukomera muri Gicurasi 2021 ubwo Museveni yarahiriraga kuyobora Uganda mu yindi manda ndetse buracyakomeje.

Mu bashyitsi b’Imena icyo gihugu cyari cyatumiye, hari harimo na muramu wa Kayumba Nyamwasa akaba n’umwe mu bacurabwenge ba RNC, Frank Ntwali.

Kuwa 23 Gicurasi 2021, ubwo Frank Ntwali yagiranaga inama na Gen Salim Saleh. Iyi nama yabereye mu gace ka Kapeka yitabirwa n’abandi barimo Umuyobozi w’Urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda, CMI, Brig Abel Kandiho.

Bivugwa ko ubwo yari mu gace ka Hoima, Frank Ntwali yakiriye abasore 37 bakuwe hirya no hino kugira ngo binjizwe muri RNC. Abo basore babaye bashyizwe ahantu hamwe mu gihe bari bagitegereje guhabwa imyitozo ya gisirikare.

Ikindi gihamya ko RNC ikivuna umuheha ikongeza undi muri Uganda ni uko kuwa 5 Mutarama 2022, Leta ya Uganda yongeye kwemerera umuryango SWI (Self Worth Initiative) ushamikiye ku ihuriro RNC. Uyu muryango uyobowe na Prossy Bonabaana wari wahagaritswe hamwe n’indi 53 yakoreraga muri Uganda muri Kanama 2021. Ushinjwa kuba igicumbi cy’ihuzabikorwa bya RNC.

Prossy Bonabaana akomeye cyane ku bya RNC mu gushaka abayoboke bayo no kubakuramo amafaranga. Kayumba Nyamwasa wahawe rugari muri Uganda yaba agiye kubikirwa imbehe?

https://www.igihe.com/politiki/amakuru/article/rnc-iracyari-mu-bususuruke-i-kampala