Ubutaka ni umwe mu mitungo y’ingenzi buri wese aba yifuza gutunga. By’umwihariko muri iki gihe usanga benshi barota gutunga ikibanza ndetse Imana yabatunga inkoni bakubakamo n’inzu kugira ngo bakire ubukode butuma benshi batagisinzira.

Ni inzozi za buri wese kuba yagira ubutaka bumwanditseho ariko bisaba no kwitonda kugira ngo utazahomba mu mwanya nk’uko guhumbya cyangwa ukiruka mu nkiko amaguru agashya kubera ko waguze ubutaka utashishoje.

Hari benshi bisanze muri ibi bibazo n’abahombye burundu kuko wenda baguze ahantu batemerewe kugira icyo bahakorera, batekewe umutwe bakagura n’abanyoni cyangwa baguze ubutaka burimo amakimbirane bikabyara imanza z’urudaca.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bintu bitanu ugomba kwitondera mbere yo kugura ubutaka mu Rwanda. Turifashisha ikiganiro Umunyamategeko akaba na Noteri Me Maurice Munyentwari yagiranye na Ukwezi TV. Asobanura ko ubutaka ari kimwe mu bituma imanza ziba nyinshi mu nkiko, ariko iyo usesenguye izo manza usanga nyinshi zishobora kwirindwa.

Kumenya niba uwo mugiye kugura ubutaka ari nyirabwo

Kumenya ko umuntu ari nyir’ubutaka, ni ikintu cy’ingenzi kuko iyo uguze ubutaka n’umuntu utari nyirabwo ubwo bugure bwitwa imfabusa. Amategeko asobanura ko ubugure bw’ikintu cy’undi ari imfabusa.

Kumenya nyir’ubutaka bigusaba kugera ku ikoranabuhanga ry’amakuru y’ubutaka kuko ushobora gusanga umuntu afite icyangombwa cy’umwimerere, ariko ugasanga amakuru yanditseho atandukanye n’amakuru abitse mu nyandiko y’ubutaka ibitswe n’ikigo cy’ubutaka.

Me Munyentwari asobanura ko ibi bibaho kenshi kandi ari nabyo bikunda gukurura imanza. Atanga urugero rw’aho ugurishije aha uguze icyangombwa cy’ubutaka cy’umwimerere nyuma yo gukora amasezerano akumva ko ubutaka abumuhaye bataranakora ihererekanya [mutation], agahitamo kubutunga gutyo yishingikirije amasezerano gusa.

Ibi bituma hari umara gutanga icyo cyangombwa ejo akajya kubeshya ngo cyaratakaye, bakamuha ikindi, akongera akagurisha undi [ubwo agurishije ku bantu babiri]. Uyu waguze bwa kabiri ahise akora ‘mutation’ bumwandikwaho wawundi akagumana icyangombwa ibicyanditseho byarahindutse kera.

Ikindi cyiciro ni abatsindwa imanza bikaba ngombwa ko imitungo yabo igurishwa muri cyamunara basabwa ibyangombwa bakabyimana. Icyo gihe umuhesha w’inkiko arabyandika ko yacyimanye ariko ntabwo bibuza ihererekanya gukorwa.

‘Mutation’ irakozwe, ubutaka bugiye ku mazina y’uwaguze mu cyamunara, ariko wawundi watsinzwe urubanza aracyabitse icyangombwa kimwanditseho ariko mu ikorabuhanga yavuyeho. Akaba yahura n’umuntu akakimuhangika bakagura akamuha icyangombwa cy’umwimerere bagakora n’amasezerano.

Aya masezerano mu mategeko aremewe ariko yakitwa nk’ubugure bw’agateganyo kuko atuzuye agira agaciro iyo habayeho ihererekanya ry’umutungo ujya ku mazina y’uwaguze ava ku wagurishije kandi ibi ntabwo bishoboka.

Hari abakunda kugura bakiryamira bagatuza ntibahite bajya gukora ihererekanya noneho bakazabyibuka hashize igihe runaka basaganga bwajemo ibibazo nko kubuteza cyamunara, kubutambamira, hari n’ababujyana mu ngwate ya banki.

Uko wagenzura ko ubutaka ari ubwa nyirabwo, hari gukanda *651# ukemeza bakakwereka aho ushyira nimero y’ubutaka [UPI], ariko ntibihagije, ugomba no kumenya ngo yabukuye he?. Ese ni mu buryo bwemewe n’amategeko?

Me Munyentwari ati “Niba yarabuguze uzamubaze aho yabuguriye, niba yarabuzunguye wagenzura akakwereka inyandiko zose, icyo gihe uba utekanye”.

Ese ubu butaka ntawundi muntu babusangiye?

Ibi bikunda guteza imanza kuko hari ubwo umuntu agurisha ubutaka asangiye n’abandi. Iyo umuntu muguze ubutaka abusangiye n’abandi, ubugure bwawe buhinduka imfabusa kuko aba agurishije ikintu cye ariko afatanyije n’abandi.

Me Munyentwari ati “Hari ubwo abazungura nka batatu bashobora kugusinyira ku nyandiko ariko hari umuzungura umwe utaragusinyiye, nimujya mu ihererekanya, uwo muzungura utarasinye muzakenera ko na we abasinyira, naramuka abyanze bwa bugure buzaba imfabusa”.

Agira inama abantu yo kwitondera kugura ubutaka buri mu izungura ahubwo bakabanza gusaba ba nyirabwo kubuzungura bukava mu izungura bukajya ku mazina yabo bakabona kugura.

Kuba nyir’icyangombwa yanditseho wenyine ntibivuze ko ari nyir’ubutaka. Birashoboka ko ugurisha yaba afite umugore cyangwa umugabo ariko bataramwandikishijeho kuko wenda nyir’umutungo yawubonye akiri ingaragu.

Me Munyentwari ati “Nimugura wenyine wawundi azaza abinyuzemo umurongo”.

Me Munyentwari avuga ko Itegeko rivuga ko ‘abashyingiranywe bose bagomba gusinya ku ihererekanya ry’ubutaka nubwo baba batanditse ku cyangombwa. Ibi bikorwa ku mpande zombi; abagura n’abagurisha.

Ati “Mubwire ngo ngaragariza ko washyingiwe cyangwa uri ingaragu. Niba warashyingiwe urampa icyemezo cy’ishyingirwa, niba utarashyingiwe urampa icyemezo ko uri ingaragu”.

Ubutaka bwanditse ku bigo. Hari ubwo ushobora guhura n’umuyobozi w’ikigo akakubwira ko gifite ubutaka ukagura ariko wagera muri mutation bikanga. Ibi biterwa n’uko ikigo mbere yo kugurisha umutungo wacyo bigomba kubanza kwemezwa n’umwanzuro w’inama y’ubutegetsi yaba idahari bikemezwa n’abanyamigabane.

Itambama

Mbere yo kugura ubutaka ugomba kubanza kureba ko budatambamiye. Ubutaka butambamirwa kuko nyirabwo afitanye amakimbirane n’abandi bantu areba ubwo butaka.

Me Munyentwari asobanura ko ubutaka nk’ubu ubugura ariko ntabwo habaho ihererekanya ngo bwandikwe ku mazina yawe kandi iyo butakwanditseho buba atari ubwawe.

Iyo ugiye ku ikoranabuhanga, ubasha kubona ko ubwo butaka butambamiwe kuko mu makuru ritanga nayo arimo.

Me Munyentwari ati “Genda ubanze ukemure ikibazo ufitanye n’aba bantu bashyizeho itambama, rivemo ubundi ugaruke tugure ubutaka”.

Ingwate

Ubutaka buri mu ngwate ntabwo bwemerewe kugurishwa nk’uko biteganywa n’itegeko rigenga ingwate ku mutungo utimukanwa, rivuga ko nta kintu cyemerewe gukorwa ku butaka buri mu ngwate.

Hari ababona ko ubutaka buri mu ngwate bakiyemeza kubugura bakabanza kwishyura amafaranga ubugurisha afitiye banki noneho banki ikabukura mu ngwate akabona ku bubona.

Me Munyentwari yibutsa ko ihererekanya ridashobora ubutaka bukiri mu ngwate bityo ‘niba uvuga ko uzamwishyurira hanyuma banki ikabukura mu ngwate, banza ubivugane na banki’

Utabikoze gutyo, ushobora guhomba kuko hari ubwo usanga ideni ugurisha akubwira afitiye banki atari ryo, ukagura ubutaka wajya kwishyura banki ugasanga ni menshi kuruta ayo yakubwiye ugasanga bigiye kubashora mu manza.

Icyo ubutaka bwagenewe kuzakoreshwa

Akenshi mu mijyi usanga abantu bagura ubutaka batarebye icyo bwagenewe. Hari ubwo usanga mu gishushanyo mbonera barateganyije ko aho hantu hazanyuzwa umuhanda cyangwa ibindi bikorwaremezo.

Me Munyentwari ati “Mujye mwitondera ibibanza mubona biri mu Mujyi wa Kigali, ahantu heza hakabaye hahenze ariko bakakigurisha make…akenshi usanga ahantu kiri hazanyuzwa ibikorwaremezo cyangwa se mu manza”.

Kumenya icyo ahantu hagenewe gukoreshwa bireberwa ku murenge k’ushinzwe ubutaka cyangwa se ku Karere

Me Munyentwari avuga ko hari ibyo abantu bagomba kwitondera mu kugura ubutaka kugira ngo butazabahombera

https://www.igihe.com/ubukungu/article/ibyo-kwitondera-mbere-yo-kugura-ubutaka-mu-rwanda