Impaka ni zose ku ndege y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) iherutse kwinjira mu kirere cy’u Rwanda nta burenganzira ndetse ikagwa by’akanya gato ku kibuga cy’indege cya Rubavu.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ari ubushotoranyi no kuvogera ubusugire bwayo ndetse na Leta ya Congo yemeye ko iyo ndege yinjiye mu Rwanda nta burenganzira.
Ukuri ni uko atari ubwa mbere indege ya Congo ivogereye ikirere cy’u Rwanda. Inshuro iheruka byanateye ikibazo cy’umubano mubi ni mu myaka 26 ishize ubwo Congo yari itarahindura izina, yitwa Zaïre.
Ubutegetsi bwari mu maboko ya Mobutu Sese Seko wari ubanye nabi n’u Rwanda rwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kubera gutuza hafi y’umupaka w’u Rwanda abari bamaze gukora Jenoside barimo n’ingabo zatsinzwe (EX FAR) n’imbunda zabo.
Ku Cyumweru tariki 7 Mata 1996, indege yo mu bwoko bwa Boeing 737 ya Air Zaïre yahagurutse i Kinshasa irimo abantu 35 barimo abagenzi 26 n’abashinzwe gutwara indege icyenda. Bari berekeje mu Mujyi wa Bukavu ariko bagomba kunyura i Goma.
Mu buryo butunguranye, iyo ndege aho kugwa i Bukavu yaguye i Kamembe muri Rusizi, ubuyobozi bw’u Rwanda buyibuza gukomeza. Guverinoma ya Zaïre yatangaje ko iyo ndege yaguye igitaraganya kubera ikirere kibi mu gihe u Rwanda rwo rwavuze ko yari yikoreye intwaro zigamije kuruhungabanyiriza umutekano.
Hakozwe ibiganiro bitandukanye ngo iyo ndege irekurwe ariko u Rwanda rurabyanga. Icyakora nyuma y’ibyumweru bibiri, tariki 22 Mata 1996 u Rwanda rwemereye abo bagenzi n’abakozi ba Air Zaïre gusubira mu gihugu cyabo, ariko indege yo barayigumana.
Itangazo ryashyizwe hanze n’Umuryango utabara imbabare, CICR uwo munsi rivuga ko abo bagenzi babanje gusubizwa ku kibuga cy’indege gufata ibintu byabo, bakomereza ku mupaka wa Rusizi aho bakiriwe n’abayobozi ba Zaïre ndetse n’aba Air Zaïre.
Umwuka wakomeje kuba mubi hagati ya Zaïre n’u Rwanda ahanini biturutse ku myiteguro n’ibitero by’impunzi zari zarahungiye muri icyo gihugu zishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Mu Ukwakira 1996 nibwo u Rwanda rwashyigikiye umutwe wa AFDL wa Laurent Desire Kabila, utangiza urugamba rwakuyeho ubutegetsi bwa Mobutu muri Gicurasi 1997.
Tariki 11 Nyakanga 1997 hashize amezi abiri Mobutu akuwe ku butegetsi n’igihugu cyiswe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nibwo u Rwanda rwasubije ya ndege yari imaze umwaka n’amezi atatu ifatiwe i Kamembe.
Radio Rwanda uwo munsi yatangaje ko yasubijwe Congo iciye i Goma. Ntabwo hatangajwe uko byagenze ngo iyo ndege u Rwanda rwemere kuyirekura gusa umubano wasaga n’utangiye kugenda neza, nubwo nyuma y’umwaka byongeye kuba bibi biri no mu byenyegeje intambara ya kabiri ya Congo.