RwandAir yakiriye indege yayo ya gatatu yo mu bwoko bwa Airbus A330-200 izajya iyifasha mu gukora ingendo ndende zirimo izijya ku mugabane w’u Burayi.

Iyi ndege yageze i Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, iturutse mu Bufaransa aho yari imaze igihe itunganyirizwa.

Ntabwo ari iyo RwandAir yaguze, ahubwo yarayikodesheje. Bivugwa ko yahoze ikoreshwa na Sosiyete yo muri Colombia yitwa Avianca Airlines. RwandAir yayikodeshejwe n’Ikigo Mpuzamahanga kizobereye mu gukodesha no kugenzura indege cyo muri Amerika, Merx Aviation Finance.

Yanditswe mu mazina ya RwandAir ndetse yahawe nimero ya 9XR-WX.

Mu ntangiriro za Werurwe, Umuyobozi wa RwandAir, Manzi Yvonne Makolo, ubwo yaganiraga na Aviadev Africa, yagize ati “Tuzakira A330 […] izatwongerera ubushobozi bijyanye n’uko twatandukanyije icyerekezo cya Londres uvuye i Bruxelles, ubusanzwe cyari icyerekezo kimwe ariko ubu tuzajya tujya i Londres ntaho duhagaze.”

“Dukeneye indege nini. Mu minsi ya vuba tuzatangiza icyekerezo cya Paris unyuze i Bruxelles, kandi tuzakoresha A330 mu byerekezo byacu bya Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu gufasha abagenzi bacu n’abakeneye gutwara imizigo. Rero ni ingenzi cyane kuri twe.”

A330-200 ni indege itwara abagenzi bari hagati ya 210 na 250.

RwandAir isanganywe indege ebyiri za Airbus, imwe ni A330-200 ifite imyanya 244. Muri yo harimo 20 ya Business Class, 21 yo mu cyiciro cyitwa Premium na 203 yo mu gice kizwi nka Economy Class.

Ifite kandi A330-300 ifite imyaka 274 irimo 30 ya Business Class, 21 ya Premium na 223 ya Economy Class. Zombi zikoresha moteli ya Rolls Royce Trent 772B izibashisha gukora urugendo rurerure kandi ntihinda cyane.

Iyi ndege nshya ya RwandAir ni iya 13 itwara abagenzi, hakiyongeraho iyo iherutse kugura itwara imizigo.

RwandAir ifite gahunda zo kongera indege zayo zo mu bwoko bwa B737 [Boeing] na A330[Airbus] ibi bikajyana no kugabanya izakoreshwaga zo mu bwoko bwa Bombardier CRJs cyane mu ngendo zo mu karere n’izikorwa n’Uruganda rwo muri Canada rwitwa De Havilland zo mu bwoko bwa Q400.

Iyi sosiyete yari isanzwe ikoresha CRJ900ER ebyiri n’izindi ebyiri zo mu bwoko bwa

Indege nshya ya Rwandair yitezweho kuyifasha kwagura ibikorwa

A330-200 ni indege itwara abagenzi bari hagati ya 210 na 250

Byari ibyishimo kuri RwandAir ikomeje kwaguka umunsi ku wundi

https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-yakiriye-indege-ya-gatatu-nini-yo-mu-bwoko-bwa-airbus