Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 21 Mata 2023
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana yasabye abayisilamu bose gukomeza kurangwa n’imyifatire myiza ndetse no kwirinda ibyaha nk’uko Imana yabitegetse aho kuba beza mu kwezi kwa Ramadhan gusa.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 21 Mata 2023 ubwo abayisilamu hirya no hino mu gihugu ndetse no ku Isi bizihizaga umunsi mukuru wa Eid al Fitr.
Umunsi Mukuru wa Eid al-Fitr wizihirijwe muri Stade ya Kigali Pelé Stadium Nyamirambo ku rwego rw’igihugu, ahari hateraniye abayoboke b’idini ya Islam batandukanye mu Mujyi wa Kigali n’abanyamahanga baba mu Rwanda.
Ni umunsi ukomeye ku Bayisilamu bose bo ku Isi, aho baba bamaze iminsi 30 biyiriza, basenga, biyegereza Imana, bagerageza kwifata neza mu mico no myifatire ndetse bakora ibikorwa byo gufasha bagenzi babo badafite amikoro.
Kuri uyu munsi kandi Abayisilamu benshi bajya mu isengesho rya kare mu gitondo, kuri bo ni umugenzo wo kwambara imyenda mishya, kurya ibiryo biryoshye no gusubiramo isengesho ryitwa takbeer.
Mbere y’isengesho, Abayisilamu basabwa gutanga imfashanyo yitwa zakaat al fitr yo gufasha abakene.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, yasabye abayisilamu bose gukomeza kurangwa no gukora ibikorwa byiza n’kuko bitwaraga mu kwezi kwa Ramadhan basoje.
Ati “Bavandimwe bayisilamu turasabwa gukomeza gukora ibikorwa byiza bitwegereza Imana kandi ntabwo ukwezi kwa Ramadhan gukwiye kuba iherezo ry’ibikorwa byacu byiza. Umunyagihombo urusha abandi ni wa wundi witabiriye Iswalla eshanu muri uku kwezi akagana imisigiti none ubu akaba agiye gucika ku misigiti.”
Yakomeje ati “Ntabwo bikwiye ko umuntu umaze ukwezi kose asibye asubira mu byaha agata umurongo wo gutinya Allah, uwasubira mu byaha biba ari ikimenyetso ko igisibo cye kititabiriwe ndetse ko kitakozwe neza kandi nta n’inyungu aba yakivanyemo.”
Mufti Hitimana yongeye kubibutsa ko uyu munsi ushimangira urukundo hagati y’abayisilamu no kwirinda ibindi byose bibatandukanya.
Hadji Hakimu uri mu bitabiriye uyu munsi muri Stade ya Kigali Pele Stadium yavuze ko ubusanzwe uku kwezi kurangwa no kwibombarika ku Mana ndetse no gukora ibikorwa byiza.
Yakomeje ati “Icyo umusilamu ukwiye kumusigira ni ukwibombarika ku Mana no kuba urumuri natwe tukabera urumuri Abanyarwanda n’abandi ngo babone urumuri rwiza rw’idini ya Islam. Ugomba kutubera intangiriro nziza ngo ubuzima dusigaje imbere buzarusheho kutubera bwiza.”
Bashimye uburyo igihugu gifite umutekano w’igihugu n’umudendezo byatumye babasha guteranira hamwe muri Kigali Pele Stadium.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, Sibomana Salim, yatanze ubutumwa bw’abayisilamu mu Rwanda bubasaba kwiyegereza Imana muri ibi bihe.
Ati “Muri iki gihe abayisilamu bitabiriye ibikorwa byose bisanzwe bikorwa byo kwiyegereza Imana harimo amasengesho, ibihamagaro bya nijoro, ubusabane no gusangira iftar ndetse no gufasha abatishoboye. Ubuyobozi buributsa abayisilamu kurangwa n’imico myiza dutozwa n’idini yacu wo gufasha no gukomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kubaba hafi.”
Muri iki gihe cy’ukwezi kwa Ramadhan uyu muryango wabashije kugeza inkunga y’ibiribwa ku miryango irenga ibihumbi birindwi mu turere dutandukanye tw’igihugu.
Hakusanyijwe kandi miliyoni 20 Frw yatanzwe nk’inkunga izwi nka “zakaat ku miryango 2600 itishoboye yahawe amafunguro y’ibiribwa ibafasha kwishimira uyu munsi mukuru.
Yongeye kwibutsa abayisilamu ko bemerewe gukora umutambagiro wa Hija ubera i Macca cyane ko u Rwanda rwemerewe abantu 85, asaba abafite gahunda yo kuzawitabira gutangira kwiyandikisha mu kunoza imyiteguro.
RMC kandi itangaza ko ikomeje guteza imbere imyigishirize ya Kolowani mu Rwanda aho abasaga 200 bamaze kuyifata mu mutwe ndetse mu 2022 umwana w’umunyarwanda yabaye uwa munani mu irushanwa mpuzamahanga ribera i Dubai ryo gusoma kolowani no kuyifata mu mutwe.
Uyu muryango kandi wateguye irushanwa ryo gusoma no gufata mu mutwe iki gitabo ku nshuro ya 10 Rwanda International Musabaquat rizahuza abasomyi baturutse mu bihugu 40 bitandukanye rizatangirira mu Karere ka Gicumbi rikazasorezwa muri BK Arena ku wa 7 Gicurasi 2023.
Kwizihiza uyu munsi birakomereza mu miryango aho abayisilamu baba basangira bishimira ko basoje uku kwezi ko kwiyegereza Imana.
Ababyeyi bazindukanye n’abana babo bitabira iri sengesho
Abagore na bo bitabiriye uyu munsi mukuru
Abayisilamu basabwe gukomeza kwitwara neza
Abageze mu zabukuru nabo bitabiriye uyu munsi mukuru wa Eid al-Fitr
Abayisilamu bizihije uyu munsi mukuru mu byishimo
Hari abafataga udufoto tw’urwibutso
Abamotari baba bacungiye hafi icyashara cyabonetse
Mufti Hitimana yasabye abayisilamu gukomeza kwitwara neza
Mufti w’u Rwanda, Salim Hakizimana niwe wayoboye iri sengesho ku rwego rw’Igihugu
Isengesho ry’Ilayidi riba risoza ukwezi kwa Ramadhan
Ni umwanya wo guca bugufi
Ni isengesho ryitabiriwe n’abantu benshi
Uyu munsi ubanzirizwa n’isengesho
Imyambarire ni ikintu cyitabwaho cyane kuri uyu munsi
Ni umunsi uhuza abantu bo mu bice bitandukanye
Hafashwe ifoto y’urwibutso ku bayobozi bitabiriye uyu munsi
Abakozi ba IGIHE nabo bari mu bitabiriye Isengesho rya Eid al-Fitr
Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yitabiriye uyu muhango
Wari umwanya wo gusenga no kwicisha bugufi kuri buri wese
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare, FERWACY, Murenzi Abdallah nawe yari yitabiriye uyu munsi