Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bifuza kuzitabira Rwanda Day izabera i Washington DC muri Gashyantare 2024, batangiye kwiyandikisha.

Rwanda Day igiye kuba nyuma y’imyaka ine itaba kubera impamvu zitandukanye zirimo n’icyorezo cya Covid-19. Izabera i Washington DC mu Cyumweru cya mbere cya Gashyantare 2024 ku itariki ebyiri n’eshatu.

Yaherukaga kuba mu 2019 mu Mujyi wa Bonn mu Budage ubwo yari yitabiriwe n’Abanyarwanda baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi.

Ni umunsi umaze kumenyerwa nk’uhuza Abanyarwanda bo mu gihugu, ababa mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda, bagahuzwa n’intego imwe yo kuganira ku cyarushaho guteza imbere igihugu cyabo.

Yatangiye gutegurwa mu 2010 ndetse imaze kuba inshuro 10. Mbere y’uko ibera mu Budage, yari imaze kwitabirwa n’abantu basaga ibihumbi 35.

Imaze kubera mu mijyi irimo Bruxelles, Chicago, Paris, Boston, Londres, Toronto, Atlanta, Dallas, Amsterdam, San Francisco, Ghent na Bonn.

Inkuru bifitanye isano: Rwanda Day igiye kubera i Washington DC

https://www.igihe.com/diaspora/article/abifuza-kuzitabira-rwanda-day-batangiye-kwiyandikisha