Kuri uyu wa Mbere tariki 8 Mata 2024 i Bruxelles mu Bubiligi, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bwa mbere wateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni igikorwa cyateguwe ku bufatanye na ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi n’Ishami rya EU rishinzwe ububanyi n’amahanga, aho cyitabiriwe n’abasaga ijana bakora mu mashami atandukanye ya EU n’ushinzwe ububanyi n’amahanga muri uwo muryango akaba na Visi Perezida, Josep Borrell.
Mu ijambo rye, Josep Borrell yavuze ko ubumwe n’ubwiyunge nkuko byagenze mu Rwanda, bushoboka iyo habayeho kwemera amateka y’ibyabaye, ababigizemo uruhare bakabihanirwa kandi hakabaho uburyo buhoraho bwo kwibuka inzirakarengane.
Esther Mujawayo warokotse Jenoside akaba n’umwe mu bashinze Umuryango AVEGA wita ku bapfakazi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yatanze ubuhamya bw’inzira igoye yanyuzemo mu gihe cya Jenoside.
Yagize ati “Mu 1994 ku musozi nakuriyeho, abatutsi bose barishwe. Nk’abapfakazi twajyaga twibaza ngo ‘Njye narokokeye iki?’. Buri gihe mba numva ntatekanye iyo mvugira ahantu hafatirwa ibyemezo bikomeye nko muri Loni cyangwa EU kuko bari bazi neza ibigiye kuba ariko ntacyo bakoze.”
Yakomeje agira ati “Iyo haza gufatwa imyanzuro mizima, ntabwo nakabaye ndi hano ntanga ubuhamya.”
Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage ari na we uruhagarariye mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Igor Cesar yasabye ko Isi yakwimakaza ubumwe, anasaba EU gukoresha ijambo I fite mu kwamagana ko Jenoside yongera kubaho.
Muri uyu muhango kandi hafashwe umwanya wo kunamira no guha icyubahiro abasaga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gucana urumuri rw’icyizere.
Hakozwe kandi imurika ryiswe « Peace is our choice » rigaragaza intandaro ya Jenoside n’imbaraga u Rwanda rwashyize mu kwiyubaka nyuma ya Jenoside.
Josep Borrell asuhuza Ambasaderi Igor Cesar
Hacanywe urumuri rw’icyizere
Josep Borrell yavuze ko ubumwe n’ubwiyunge nkuko byagenze mu Rwanda, bushoboka iyo habayeho kwemera amateka y’ibyabaye,
Josep Borrell yitegereza amwe mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
https://www.igihe.com/diaspora/article/bwa-mbere-muri-eu-hibutswe-jenoside-yakorewe-abatutsi