Guverineri Mukuru wa Nouvelle Zélande, Dame Cindy Kiro, yanenze umuryango mpuzamahanga ku buryo witwaye ubwo habaga Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, awushinja kuzarira no kurebera.

Ibi yabigarutseho ku wa 20 Mata 2024, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye mu Murwa Mukuru wa Nouvelle Zélande, Auckland, cyitabirwa n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu, abayobozi bakuru mu nzego za Leta, abagahagarariye inyungu z’ibihugu byabo n’inshuti z’u Rwanda.

Guverineri Mukuru Dame Cindy Kiro, wari uhagarariye Umwami wa Nouvelle Zélande Charles, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 atari impanuka, ahubwo ko ari umugambi wateguwe kandi wari ugamije kurimbura iri tsinda ry’abantu, avuga ko ari kimwe mu bihe by’icuraburindi rikomeke mu mateka ya muntu.

Yagize ati « Uyu ni umunsi mu mateka yacu tuzirikana uburyo amahanga yarebereye akaga kagwiriye u Rwanda, ntagire icyo akora. Ibi byatweretse ingaruka zo kutihanganirana, kuzarira no kurebera.”

Guverineri Dame yakomeje avuga ko atewe ishema n’umuhate ukomeye Abanyarwanda bagaragaje mu kubaka amahoro, icyizere n’iterambere nyuma ya Jenoside, ndetse ko yishimira uburyo umubano w’u Rwanda na Nouvelle Zélande ugenda urushaho gukomera, cyane cyane binyuze mu bunyamuryango bw’u Rwanda muri Commonwealth.

Ibi byanashimangiwe na Andrew Bayly, Minisitiri w’Ubucuruzi no Kurengera Abaguzi, washimiye Abanyarwanda, by’umwihariko abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi, uburyo buvuye mu icuraburindi rya Jenoside, bakabasha kubaka kimwe mu bihugu bifite ubukungu buzamuka cyane ku mugabane wa Afurika.

Ati “N’ubwo dutandukanywa n’intera nini cyane, mu kwibuka abazize Jenoside ntakidutanya”.

Uwahoze ari Intumwa ya Nouvelle Zélande muri Loni, Colin Keating, yagarutse ku buryo yagerageje ngo Akanama k’Amahoro n’Umutekano ka Loni yari akuriye, kohereze ubutabazi mu Rwanda, nyamara ubusabwe bwe bugaterwa utwatsi n’ibihugu by’ibihangange.

Yavuze ko muri ibyo bihe yari ahanganye na Jenoside ebyiri ku migabane ibiri itandukanye, harimo iyakorwa mu Rwanda, n’indi yari irimbanyije muri Bosnia.

Yagize ati “Nouvelle Zélande n’ibindi bihugu bagerageje guhagarika Jenoside mu Rwanda, ariko ntitwashyigikiwe. Ibihugu byinshi by’ibihangange byaraturwanyije ndetse akenshi bakoreshaga ubudahangarwa bwabo.”

N’ubwo Keating yemeza ko hari byinshi bikenewe kuvugururwa mu mikorere ya Loni, yagaragaje icyizere cy’uko amajwi ari gusaba impinduka, zirimo n’uburyo ubudahangarwa bw’ibihugu bikomeye bukoresha, hari umusaruro bizatanga.

Yavuze ko Inama y’Abakuru b’Ibihugu n’abandi banyapolitiki yatumijwe na Loni, izabera i New York muri Nzeri uyu mwaka, ishobora kuba umusemburo w’impinduka nyinshi muri uyu muryango.

Uwahoze ari Intumwa ya Nouvelle Zélande muri Loni, Colin Keating, yavuze ko basabye ko Jenoside yahagarikwa ariko bigaterwa utwatsi n’ibihugu bikomeye.

Guverineri Jenerali wa Nouvelle Zélande, Dame Cindy Kiro, yanenze umuryango mpuzamahanga ku buryo witwaye ubwo habaga Jenoside Yakorewe Abatutsi

Andrew Bayly, Minisitiri w’ubucuruzi no kurengera abaguzi muri Nouvelle yashimiye Abanyarwanda uburyo bongeye kwiyubaka

Ambasaderi w’u Rwanda muri Novelle Zélande Jean de Dieu Uwihanganye yashimiye abifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi

Habanje gufatwa umunota wo kwibuka Abatutsi bicwe muri Jenoside yabikorewe mu 1994

Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Nouvelle Zélande byabaye ku wa 20 Mata 2024

Ni igikorwa cyitabiriwe n’Abanyarwanda n’inshuti zabo barenga 100

Ambasaderi w’u Rwanda muri Nouvelle Zélande, Uwihanganye ubwo yakiraga Sir Jim McLay wahoze ari Minisiriti w’Intebe wungirije wa Nouvelle Zélande

Abayobozi batandukanye muri Nouvelle Zélande bifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi

Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Nouvelle Zélande byabaye ku wa 20 Mata 2024

Karirima@igihe.com

https://igihe.com/diaspora/ibikorwa/article/nouvelle-zelande-amahanga-yagawe-ku-bwo-kurebera-jenoside-yakorewe-abatutsi