Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko imaze kwakira abifuza kuba bakandida ku mwanya w’umukuru w’Igihugu umunani, mu gihe ku mwanya w’abadepite ari 41 nubwo ari igikorwa kigikomeje.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kigaruka ku myiteguro y’amatora ateganyijwe muri Nyakanga 2024, ubuyobozi bwa Komisiyo bwagaragaje aho imyiteguro igeze.

Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa, yagaragaje ko hamaze kwakirwa abantu umunani bifuza kuba abakandida bigenga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse n’abantu 41 ku bifuza kuba Abadepite.

Yagaragaje ko nubwo umubare ari munini ariko bataraba abakandida kuko hari ubwo bigera igihe cyo kujyana kandidatire zabo ngo hasuzumwe ko zujuje ibisabwa, bamwe ntibabyuzuze.

Yongeye kwihaniza abashaka kuba abakandida bigenga mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite bashakisha ababasinyira bakoresheje kubashukisha amafaranga.

Ati “Hari aho ubyumva ariko biramutse ari byo ntabwo byaba ari ukuri, ababa bakoresha amafaranga hamwe na hamwe ntitwifuza ko abaturage bacu bashyirwa muri ubwo buryo.”

Yakomeje ati “Iyo ugiye gusaba umukono icyo biba bivuze ni uko umwegera, ukamusobanurira, ukareba ko ari kuri lisiti y’itora, ni ikiganiro cy’umuntu n’undi kandi twizera ko twabisobanuye bihagije, twizeye ko bizagenda neza.”

Yagaragaje ko guhera ku wa 17 Gicurasi 2024 komisiyo izatangira kwakira kandidatire z’abifuza kwiyamamaza ku myanya inyuranye. Bizarangira tariki 30 Gicurasi 2024.

Komiseri ushinzwe ibirebana n’Amategeko Mbabazi Judith, yagaragaje mu buryo bw’incamake ibisabwa birebana n’amategeko ku myanya itandukanye.

Yagaragaje ko ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, umukandida asabwa kuba afite ubwenegihugu Nyarwanda bw’Inkomoko, kuba nta bundi bwenegihugu afite, indakemwa mu myitwarire, atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa Politiki, kandi afite imyaka 35 y’amavuko.

Agomba kandi kuba ari mu Rwanda mu gihe atanga kandidatire, naho ku badepite hasabwa imyaka 21 y’amavuko.

Nibwo bwa mbere amatora ya Perezida agiye kubereye umunsi umwe n’ay’abadepite, nyuma yo guhuzwa hagamijwe kugabanya ikiguzi byatwaraga ngo amatora abe.

Kwiyamamaza kw’abakandida mu itora rya Perezida wa Repubulika no mu itora ry’abadepite bizatangira ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2024 bisozwe tariki 12 Nyakanga 2024 hanze y’u Rwanda na tariki 13 Nyakanga imbere mu gihugu. https://www.youtube.com/embed/OqxHOs-IRs4

Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa, yagaragaje ko hamaze kwakirwa abantu umunani bifuza kuba abakandida bigenga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu

Abanyamakuru batandukanye bari bitabiriye iki gikorwa

https://igihe.com/politiki/article/abakandida-umunani-bigenga-nibo-bashaka-kwiyamamaza-ku-mwanya-w-umukuru-w