Makolo yasubije Roth ko akwiye kurazwa ishinga n’ibyo muri Amerika

Umuvugizi wa guverinoma, Yolande Makolo, yamaganye Umunyamerika Kenneth Roth wayoboye umuryango Human Rights Watch uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, wanenze amatora yo mu Rwanda, amumenyesha ko adakwiye kwivanga mu bireba Abanyarwanda.

Ubwo Abanyarwanda biteguraga gutora Umukuru w’Igihugu n’abadepite, Roth yatangarije ku rubuga nkoranyambaga X ko Paul Kagame natsinda amatora kuri 99%, azaba asebeje inzira yose y’amatora yo mu Rwanda.

Yagize ati “Paul Kagame w’u Rwanda ntazi ko ‘natsinda amatora kuri 99%, azaba asebeje imigendekere y’amatora, buri wese akabona ko yashakaga kurangiza umuhango kubera ko adashobora kwemera ko haba amatora nyakuri.”

Makolo yasubije Roth ko imigendekere y’amatora y’u Rwanda ireba Abanyarwanda, atari abanyamahanga nk’uyu musaza uvuga ko ari impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Yamusabye kurazwa ishinga n’ibyo mu gihugu cyabo.

Yabwiye Roth ati “Iyihe migendekere? Ni iya nde? Abantu nka Ken Roth bakwiye kumenya ko badashobora kutwigisha uko tugomba kubaho. U Rwanda ni urw’Abanyarwanda. Mu gihugu cya Ken hari ibikwiye kwitabwaho cyane. Byashoboka ko ari byo byakuraza ishinga?”

Tariki ya 24 Kamena 2024 ubwo Kagame yiyamamarizaga mu karere ka Muhanga, yanenze abanyamahanga bavuga ko mu Rwanda hataba demokarasi, babishingiye ku kuba mu 2003, 2010 na 2017 yaratowe ku majwi hafi 100%, asobanura ko akenshi usanga mu bihugu byabo ubwitabire bw’amatora buba ari buke.

Yagize ati “Hari abatatwumva rero, batumva u Rwanda ariko buhoro buhoro ibikorwa bizajya bibabwira. Biriya twavugaga mbere ngo 100%, hari abatumva ko 100% ari demokarasi. Ngo 100% ishoboka ite? Ngo nta demokarasi ihari. Hari uwo nabajije ejo bundi, ndamubaza nti ‘abayoborwa na 15% ndetse n’abatoye ari nka 30% cyangwa 40% by’abagombaga gutora, iyo ni demokarasi? Gute se’?”

Paul Kagame yavuze ko amatora ari amahitamo y’Abanyarwanda y’ugomba kubayobora mu rugendo rwo kubaka igihugu cyabo, bityo ko ari bo gusa areba. Yasabye abanyamahanga banenga imigendekere y’amatora yo mu Rwanda kujya bareba iby’iwabo.

Abanyarwanda baba mu mahanga batoye Umukuru w’Igihugu tariki ya 14 Nyakanga, ababa mu Rwanda bamutora ku ya 15 Nyakanga 2024. Mu majwi 78,9% Komisiyo y’igihugu y’amatora yamaze kubarura, byagaragaye ko Kagame yagize 99,15%, akurikirwa na Dr. Frank Habineza wagize 0.53%, na ho Mpayimana Philippe agira 0,32%.

Kenneth Roth yanenze imigendekere y’amatora yo mu Rwanda

https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-ni-urw-abanyarwanda-makolo-yamaganye-umunyamerika-wanenze-amatora-yo