Nyuma y’ukwezi kurenga ahawe inshingano nshya zo kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Nduhungirehe Olivier yakorewe ibirori byo kumusezera ashimirwa intambwe yateje diasipora Nyarwanda mu Buholandi ndetse bamwifuriza imirimo myiza.

Ni ibirori byabaye ku itariki 27 Nyakanga 2024 bibera mu Buholandi aho Nduhungirehe yari asanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda mu myaka irenga itatu ishize mbere y’uko ahabwa inshingano nshya. Byitabiriwe n’Abanyarwanda b’ingeri zinyuranye hamwe n’inshuti zabo.

Umuryango IBUKA mu Buholandi wamushimiye uruhare rwe mu bikorwa byo Kwibuka ariko by’umwihariko kuba harabonetse Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Rutazihana Joseph uhagarariye IBUKA mu Buholandi yagize ati “Twagira ngo tugushimire uburyo wadufashije kubona Urwibutso rwa Jenoside yakorere Abatutsi mu Buhulandi. Byari byarabaye ingorabahizi ariko uraza urabishobora. Turabigushimiye cyane”.

Gakuba Emma uhagarariye FPR Inkotanyi mu Buholandi yashimye Amb. Nduhungirehe uburyo babanye mu bikorwa by’uyu muryango ndetse avuga ko kuwubaka ari urugendo rugikomeje.

Uhagarariye Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Buholandi Ndabarasa Claude yashimiye Amb. Nduhungirehe uburyo yabafashije gukora ibikorwa mboneragihugu nko kwizihiza Umunsi wo Kwibihora, gutora kwizihiza Umunsi w’Umuganura n’ibindi.

Ndabarasa yamwifurije imirimo myiza kandi ashimangira ko icyizere yongeye kugirirwa kizamushoboza inshingano zisumbuye yahawe.

Yagize ati “Twishimiye umwanya mwahawe, ni umwanya ukomeye. Icyizere Perezida yabagiriye ni uko ababonamo ubwo bushobozi. Tubifirije imirimo myiza kandi Imana izabibafashemo nk’uko mu ndahiro y’i Rwanda tubivuga. Muzakomeze mutere imbere”.

Amb. Nduhungirehe yavuze ko yishimiye kuba yaragizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga na Perezida Paul Kagame. Yavuze ko mu myaka itatu n’amezi irindwi ashize ari Ambasaderi w’u Rwanda yabashije guteza imbere umubano w’u Rwanda n’u Buholandi ndetse na diaspora nyarwanda yaho.

Yavuze kandi ko yafashije no mu kuzamura umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu yari ashinzwe bya Latvia, Lithuania na Estonia.

Yakomeje ati “Ngiye gukomereza akazi mu rundi rwego nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane kandi nkaba numva mfite ingufu n’ubushake ngo nkomeze nteze imbere umubano w’u Rwanda n’ibihugu by’amahanga. Ni byiza ko Abanyarwanda baje hano kunsezera kuko twabanye neza kandi twageze kuri byinshi”.

Amb. Nduhungirehe yongeyeho ko kuva ku kuba Ambasaderi akaba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ari inshingano zisumbana kuko ubu ahagarariye umubano w’u Rwanda n’amaghanga yose gusa ko byombi byuzuzanya mu gushakira Igihugu inshuti.

https://igihe.com/diaspora/article/u-buholandi-amb-nduhungirehe-olivier-yasezewe-n-abo-bakoranaga-amafoto