Mu 1944 nibwo Tito Rutaremara yabonye izuba, avukira mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiziguro, mu Ntara y’Iburasirazuba aba ari naho yiga amashuri yisumbuye.
Ubuzima bw’ubuhunzi yabutangiye akiri umunyeshuri kuko yigaga muri Saint André. Yahungiye muri Uganda.
Kubera ubwo buzima bw’ubuhunzi, Tito na bagenzi be bamaze imyaka ine batarongera kugera mu ishuri ariko nyuma baza kuribona. Tito yize muri Uganda amashuri yisumbuye n’igice cya Kaminuza, aza gukomereza mu Bufaransa.
Mu Kiganiro na IGIHE, Tito Rutaremara, yemeje ko ubuzima bw’ubuhunzi bwari bugoye cyane ko impunzi zitafatwaga neza nk’uko muri ibi bihe zifatwa.
Ati “Buriya iyo uri impunzi uba uri impunzi, uba warataye ibyawe ntacyo ufite ariko icyo gihe cyo wasangaga twirwanaho kuri byinshi kuko impunzi wasangaga bazigaburira amezi atatu ugasanga abantu basigaye birwanaho, bakitunga. Kandi ibyo mu mezi abiri, atatu, ane ntabwo muba mwakabigeraho.”
Yemeza ko ikibazo gikomeye impunzi ziba zifite ari ukuba zidafite uburenganzira ndetse n’ubukene buba bunuma muri ibyo bihe.
Ati “Iyo uri ahantu udafite uburenganzira, wiga uvuga ngo uzabona akazi ariko ukazabona ako abenegihugu banze gukora. Niba wize Kaminuza kugira ngo bazakwemerere ko wiga amasomo runaka nk’ubuganga cyangwa amategeko byasabaga kubeshya ukiyandikisha nk’umuturage w’icyo gihugu.”
Tito Rutaremara yavuze ko ikibazo cy’impunzi z’u Rwanda cyageze aho cyibagirana mu miryango mpuzamahanga.
Nyuma yo gukurira mu karengane n’ubuzima bugoye, Rutaremare yiyemeje kwinjira muri Politiki agamije kukarwanya no guharanira ko Abanyarwanda bagira amahoro.
Ati “Impamvu nini yatumye ninjira muri Politiki ni ako karengane. Wabaga wararenganye utagira igihugu, aho wavuye barakurenganyije, bakwirukana mu gihugu cyawe ndetse n’aho uri uru mu karengane kuko nta burenganzira uhafite. Ibyo bituma winjira muri Politiki, nubwo utaba ubifite mu mutwe ubonye ababitekereza uhera ko wiruka ujyayo[…]Numvaga ngomba kuzagaruka mu gihugu tukagira uburenganzira nk’ubw’abandi bantu.”
Yahishuye ko ubwo bagiraga igitekerezo cyo gutaha no guharanira ko akarengane gahagarara byabasabye gushyiraho umurongo ngenderwaho, impamvu z’urugamba ndetse no guhuza imbaraga mu gushakira ibibazo byari bibubagarije ibisubizo.
Tito Rutaremara ni umwe mu bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu, aha yarikumwe na Perezida Paul Kagame wari umuyobozi w’urugamba
Ibigwi muri Politiki birivugira
Mu 1986, Tito wari i Burayi yiyemeje kwerekeza muri Uganda ari nabwo umwaka wakurikiyeho hashinzwe Umuryango wa FPR Inkotanyi, hakurikiraho kubaka inzego z’uwo muryango.
Urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye amaze imyaka itatu gusa asubiye muri Uganda.
Tito ni umugabo wagize uruhare runini mu mateka y’u Rwanda, aho ari umwe mu bamaze igihe kirekire muri politiki yarwo.
Azwi cyane kubera uruhare rwe mu rugamba rwo kubohora igihugu ndetse n’umusanzu ukomeye yagize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni umwe bagize uruhare rukomeye mu buyobozi bwa FPR-Inkotanyi, ndetse ni umwe mu banyamuryango b’imena batangiranye nayo mu 1987.
Tito Rutaremara n’abandi banyamuryango, bakoraga ibikorwa byo guhuza Abanyarwanda bari mu mahanga kugira ngo bige uburyo bwo guharanira uburenganzira bwabo, dore ko bari barambiwe kubaho mu buzima bw’ubuhunzi n’akarengane.
Muri urwo rugendo, yagize uruhare mu gusakaza ibitekerezo bya demokarasi, ubumwe, n’ubwiyunge byari inkingi za RPF-Inkotanyi.
Mu 1990, ubwo RPF-Inkotanyi yatangiraga urugamba rwa gisirikare rwo kubohora u Rwanda, Tito Rutaremara yari mu buyobozi bukuru bw’iri shyaka.
Nubwo atari umusirikare ku rugamba, yemeza ko yagize uruhare rukomeye mu gutanga ibitekerezo no gushyiraho gahunda zifasha mu rugendo rwa politiki rwajyanaga n’urugamba rwa gisirikare.
Ati “Abarwana baba bagomba kugira n’ababafasha, nonese najya kurasa, ibyo kurya azabibona ate? Imiti azayibona ate? Imbunda se akoresha zo ntizigomba kugira abatanga amafanga ngo umuntu yongere? Hari no kwemera kohereza abo bana babo.”
Yari umwe mu bakanguriraga Abanyarwanda kumva akamaro k’urugamba rwo guharanira uburenganzira bwa buri Munyarwanda, nta vangura cyangwa akarengane.
Ati “Urugamba ntabwo ari urasa gusa. Rumuvaho rukagera kuri wa mukecuru wasigaye inyuma ashakisha udufaranga, agateranya n’abandi ngo abo bana babone hari imbunda, imiti, ibiryo, dipolomasi no kubashakira amahoro n’ibindi ndetse no kwitabira ibiganiro n’ibindi.”
Yemeza ko nubwo hari ubwo bumvaga bacitse intege bari ku rugamba biyemeje gushyiramo imbaraga kuko bumvaga igisubizo cy’ibibazo bafite ari bo bakugishakira igisubizo.
Ashimangira kandi ko bari bifitemo umutima wo kumva ko bazatsinda kuko bumvaga bafite ukuri kw’icyo barwanira ndetse bakanarangazwa imbere n’ubuyobozi bwiza.
Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Tito Rutaremara yari umwe mu bantu bagize uruhare mu gushyiraho politiki z’ubwiyunge, aho yakanguriraga Abanyarwanda kwiyunga, gusenyera umugozi umwe, no kubaka u Rwanda rushya rushingiye ku bumwe n’ubutabera.
Mu mirimo y’ubuyobozi yakoze, harimo kuba umwe mu bari bagize Inteko y’Inzibacyuho hagati ya 1994 na 2000, umwanya yavuyemo ajya kuyobora Komisiyo yari ishinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko kuva mu 2000 kugera mu 2003.
Yabaye kandi Umuvunyi Mukuru wa mbere mu mateka y’u Rwanda, umwanya yariho hagati ya 2003 na 2011. Muri izo nshingano, yagize uruhare rufatika mu gukangurira abaturage n’inzego z’ubuyobozi kurwanya ruswa no kwimakaza imiyoborere myiza.
Mu 2011, Rutaremara yabaye Umusenateri mbere yo guhabwa inshingano zo kuyobora Urwego rw’Inama Ngwishwanama mu 2019.
Rutaremara kandi azwiho kuba umunyabwenge w’imitekerereze n’inyigisho zijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge, akaba n’umwe mu bakunze kuvuga ku mateka n’imigambi FPR-Inkotanyi yagenderagaho mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.
Yemeza ko imyaka 30 ishize u Rwanda, Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe hashyizwe imbere kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, ubukungu bw’igihugu, dipolomasi, kurwanya ibibi, imibereho myiza, ukwishyira ukizana kw’abo n’ibindi.
Ati “Ubundi ubwa mbere kwari ukurwana no gukuraho igitugu, buriya wari utaragira icyo ukora mu kurirwanya. Tumaze kwirukana no kurwanya icyo gitugu, nibwo twatangiye gushyira mu bikorwa umurimo twavuze wo kubohora u Rwanda no kuruhindura. Ubwo rero ni ugukomeza kubaka.”
Yakomeje ati “Ni nk’uko waba uri kugana i Rwamagana ugasanga hari urutare mu nzira ukarukuraho ariko ntibikubuza gukomeza. Natwe urutare twakuragaho ni urwo rwa Habyarimana noneho ugatangira gukora bimwe wiyemeje.”
Inama ku rubyiruko
Tito Rutaremara yavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rufite amahirwe menshi yo kugira abayobozi babaye urubyiruko, bagatangira inshingano bakiri urubyiruko bityo ko barwumva.
Ati “Ubwo rero bafite abayobozi babumva, ntabwo ari kimwe n’uko waba ufite abayobozi bangana na Tito mu myaka. Bafite abayobozi bazi akamaro k’urubyiruko kuko babaye rwo, bakora ibyo byose bagezeho. Kandi bazi ko rwagira icyo rugeraho, rero bararwumva kuko bazi ko ibyo ruzakora ari ibyo bakoze nabo.”
Yahishuye kandi ko urubyiruko rwashyiriweho amahirwe yo kwiga no kubyaza umusaruro ayo mahirwe rushyirirwaho ndetse no gutangira kubatoza uko bavamo abayobozi beza b’ejo hazaza.
Yemeza ko u Rwanda ari igihugu giha amahirwe urubyiruko yo kuba mu myanya y’ubuyobozi no mu nzego zifata ibyemezo zinyuranye.
Ati “Bafite amahirwe ibindi bihugu bidafite y’uko urwo rubyiruko rutangira kuyobora rukiri ruto, bagafatanya n’abandi guhera ku mudugudu kurinda ugeze ku Nteko Ishinga Amategeko.”
Yavuze ko rukwiye guhaguruka rugakoresha amahirwe rufite abandi batigeze babona, baba abari impunzi n’abari mu gihugu mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Rutaremara yasabye urubyiruko guhaguruka rugakoresha amahirwe abandi batigeze babona
Tito Rutaremara ashimangira ko urubyiruko rw’u Rwanda rufite amahirwe