Hari abatekereza ko nicaranye na Kagame umuriro ushobora kwaka- Perezida Ramaphosa

Yanditswe na Iradukunda Serge

Kuya 12 May 2025 saa 03:19

twitter sharing button
facebook sharing button
gmail sharing button
telegram sharing button
whatsapp sharing button

Yasuwe : https://igihe.com/tc/trafficcounter.php?id_article=228805

Yavuzweho:https://igihe.com/number_of_comments.php?id_article=228805

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yagaragaje ko abatekereza ko afitanye ikibazo na Perezida Paul Kagame, ku buryo bicaranye umuriro ushobora kwaka, bibeshya.

Perezida Ramaphosa yabaye nk’ugaruka ku mubano we na mugenzi we w’u Rwanda, ubwo bombi bahuriraga mu kiganiro kimwe mu nama ya Africa CEO Forum iri kubera i Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Ni inama ibaye mu gihe u Rwanda na Afurika y’Epfo byagiye bigaragaza ukutavuga rumwe ku ntambara imaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC.

Perezida Ramaphosa na bamwe muri bagenzi be bo muri SADC bafashe icyemezo cyo kohereza mu Burasirazuba bwa RDC ingabo zo kurwanya umutwe wa M23, mu gihe u Rwanda rwo rushyigikiye ko ikibazo cyawo gikemurwa binyuze mu nzira za politike.

Muri Gashyantare 2025, ubwo M23 yafataga Umujyi wa Goma, byatahuwe ko ihuriro ryari kumwe n’Ingabo za RDC ririmo n’izi ngabo za SADC ryari rifite umugambi wo gutera u Rwanda, byongera umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo.

Muri iyi nama ya ‘Africa CEO Forum’, iki kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC cyongeye kugarukwaho n’umunyamakuru Larry Madowo.

Yabajije Perezida Kagame niba gushakira igisubizo mu biganiro bya Doha atari ukudaha agaciro inzira yo kwishakamo ibisubizo ku Mugabane wa Afurika, kuko bigaragara ko inama imwe yagiranye na Tshisekedi i Doha, yatanze umusaruro kurusha ibiganiro bya Luanda na Nairobi byari bimaze igihe.

Perezida Kagame ati “Ntekereza ko hari ibiganiro byinshi biri kubera icya rimwe, ndetse n’ibyo turi kuvuga yaba ibya Qatar na Amerika ntabwo twavuga ko twageze ko cyo twifuzaga, buri wese ari kugerageza.”

Perezida Kagame yavuze ko hari byinshi Umugabane wa Afurika umaze guteramo intambwe birimo gukorera hamwe no kwishakamo ibisubizo mu bijyanye n’ubutumwa bwo kugarura amahoro.

Yavuze ko Abanyafurika bagomba kugira uruhare rukomeye mu kugena icyerekezo baganamo, ariko bikajyana n’ubundi no gukorana n’abafatanyabikorwa.

Perezida Ramaphosa wari wegeranye na mugenzi we w’u Rwanda, yahise asaba ijambo avuga ko “ku bijyanye n’inzira y’amahoro by’umwihariko ku makimbirane ari ku mugabane wacu, cyane cyane mu Burasirazuba bwa RDC, nshaka kunganira, aho kuvuguruza ibyo Perezida Kagame ari kuvuga.”

Yakomeje avuga ko ibiganiro bya Nairobi cyangwa ibya Luanda n’ibya Afurika Yunze Ubumwe byabaye ingenzi cyane mu kubaka umusingi mu gukemura ikibazo cyo muri RDC no guharura inzira yatumye hafatwa icyemezo cyo gucyura ingabo za SADC zari i Goma.

Yakomeje agaragaza ko abatekereza ko adashobora kwicarana na Perezida Kagame, bibeshya.

Ati “Abantu bashobora gutekereza ko njye na Perezida Kagame dufitanye amakimbirane ndetse bamwe muri mwe mushobora gutekereza ko hashobora kwaka umuriro mu gihe twicaye twegeranye.”

Perezida Ramaphosa yaciye amarenga ko kuba ashobora kwicarana na Kagame, biri no mu musaruro w’ubu buryo bwa Afurika bwo kwishakamo ibisubizo.

Cyril Ramaphosa na Perezida Paul Kagame, bahuriye mu kiganiro

https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-abatekereza-ko-nicaranye-na-kagame-umuriro-ushobora-kwaka-perezida