Perezida Paul Kagame ari hamwe n’Abaminisitiri b’Ingabo, uw’u Rwanda n’uwa Kongo, Abagaba Bakuru b’Ingabo ku mpande zombi n’izindi ntumwa zari zibaherekeje (Foto/Urugwiro)

Nzabonimpa Amini

VILLAGE URUGWIRO – Kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Ugushyingo 2010, muri Village Urugwiro Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Ingabo wa Kongo Mwando Simba ari kumwe na mugenzi we w’u Rwanda Jenerali James Kabarebe, ndetse n’Abagaba bakuru b’Ingabo ku mpande zombi kimwe n’izindi ntumwa zari zibaherekeje z’ibihugu byombi, aho bari baje kumugezaho raporo ku myanzuro yafashwe mu nama abo baminisitiri bombi bagiranye.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Minisitiri Mwando Simba yatangaje ko nyuma y’inama y’umunsi umwe  yabereye muri Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda tariki ya 1 Ugushyingo 2010, igahuza Abaminisitiri b’Ingabo ku ruhande rw’u Rwanda n’urwa Kongo bari kumwe n’Abagaba b’Ingabo bakuru ku mpande zombie, bashimishijwe no kuza guha Perezida Kagame raporo y’akazi bakoze.

Aha ngo barebeye hamwe uko barushaho guteza imbere ubushake buhari ku mpande zombi mu kugarura amahoro n’umutekano, mu guca intege imitwe yitwaje intwaro nka FDLR na FOCA, guteza imbere ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi nk’ubucuruzi n’imigenderanire hagati y’abenegihugu n’ibindi.

Minisitiri Mwando Simba akomeza atangaza ko kugeza ubu imirimo yo guhashya imitwe yitwaje intwaro muri Kongo igenda neza, kandi bakaba bakomeje gufatanya n’u Rwanda muri icyo gikorwa.

Mu bikorwa by’ingenzi byagiye bikorwa nk’uko byatangajwe, harimo kongera umutekano ku mipaka y’ibihugu byombi kugira ngo hakumirwe abacengera bagamije guhungabanya umutekano.

Minisitiri Mwando Simba, asoza atangaza ko urugendo rwo kugarura amahoro batangiye bafatanije n’u Rwanda, ruzakomeza kuba ishingiro ry’iterambere mu Karere kandi akaba ari yo nshingano nkuru bahawe n’abakuru b’ibihugu byombi.

Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda Jenerali James Kabarebe, we avuga ko  Perezida Kagame yanabagiriye inama kuri raporo y’imirimo bamugejejeho, ababwira ibikwiye gukomeza gushyirwamo imbaraga mu kugarura amahoro y’ibihugu byombi.

Minisitiri Gen. James Kabarebe atangaza ko hari ibikorwa byinshi bamaze kugeraho mu rwego rwo kubumbatira amahoro, avuga nk’ibijyanye n’igikorwa cyiswe Umoja Wetu, kimya ya mbere n’iya kabiri, guhanahana amakuru hagati y’ingabo ndetse n’ibindi bikorwa biteganwa gukorwa mu minsi iri imbere.

Minisitiri Gen. Kabarebere atangaza ko kurwanya umwanzi atari uguhangana nawe ku rugamba gusa, ko ahubwo bijyanye no kumenya amakuru yose kuri we, nko kumenya aho avana intwaro, umubare wabo, kumenya ikimutunga, aho avana imbaraga n’ibindi. Ati “Ibyo iyo ubigezeho uba wamutsinze.”

Asoza avuga ko ibyo baganiriye na mugenzi we Mwando ari byinshi,  kandi akaba atekereza ko bishyizwe mu bikorwa umwanzi yatsindwa ku mugaragaro ndetse amahoro akaba agezweho.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=467&article=18263

Posté par rwandaises.com