GASABO – Kuwa 20 Mutarama 2011 ku Kimironko muri Hotel Le Pritemps, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof. Karangwa Chrysologue yatangaje ko amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze yahinduriwe amatariki yagombaga kuberaho yigizwa imbere, ubu ayo matora yateganywaga gutangira kuwa 6 Gashyantare 2011 akaba yimuriwe kuwa 4 Gashyantare 2011.
Aho hakaba hari mu nama yateguwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, ihuza iyo komisiyo n’imiryango ya plat form ya sosiyete sivile, kugira ngo barebere hamwe uburyo bazitabira amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze.
Aha Prof Karangwa yavuze ko komisiyo yifuje guhura na sosiyete sivile kugira ngo baganire ku ruhare rwabo mu matora y’abayobozi b’inzego z’ibanze ateganyijwe.
Prof Karangwa avuga ko impamvu yo kwimura amatariki, ari uko komisiyo yasanze uwo munsi hazaba ari ku cyumweru kandi hari abanyamadini benshi bashobora kuzabanza kujya gusenga amatora ntagende neza, mu gihe aba agomba gutangira mu gitondo, bityo komisiyo ihitamo kuyimurira ku itariki y’imbere.
Aho yagize ati “amatora twayigije imbere gato, hazaba ari kuwa gatanu kuwa 4 Gashyantare 2011, ariko nta cyahindutse kinini kuko gahunda zizakomeza uko zagombaga gukorwa.”
Prof Karangwa avuga ko bifuje kuganira n’abo muri sosiyete sivile kugira ngo bavugane ku myiteguro y’amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze, kuko nabo bagira uruhare runini kandi rukomeye mu matora ayo ariyo yose, ati “ni ngombwa rero ko batubwira ibyo bifuza tukabijyaho inama, kugira ngo amatora azagende neza.”
Aha Manzi Eric wari uhagarariye sosiyete sivile muri iyo nama, yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko guhera muri 2003 imiryango ya sosiyete sivile yakoranye na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, bashyiraho indorerezi zikurikirana amatora, aho byagendaga nabi bakahanenga, aho byagenze neza naho bakahashima muri za raporo bandika, ubwo bigatuma ubutaha komisiyo imenya ibyo igomba kwitwararika ku byanenzwe, ikabikosora.