Nyuma y’ iminsi havugwa ko umunyemari Rujugiro Ayabatwa Tribert yaba akorana na FDLR, ubundi agafatanya n’ umutwe wa Politiki waremwe n’ itsinda rya bane-RNC (Kayumba, Karegeya, Gahima na Rudasingwa), ababivugwamo ntibigeze babyemeranywaho n’ ababibavugaho. Karegeya nawe yashyize arerura, avuga ko nta mikoranire ndetse nta n’ ubufatanye biri hagati ya Rwanda National Congress– RNC n’ umunyemari Rujugiro.
Mu ijwi rye ryumvikanye kuri BBC (mu makuru y’igifaransa), Patrick Karegeya yavuze ko nta cyo bahuriyeho na Tribert Rujugiro mu bijyanye n’ imikorere n’ imikoranire. Yagize ati: “Nta n’ ubwo tujya duhura, na General Kayumba aheruka kuvugana na Rujugiro akiri mu Rwanda”.
Ku bwa Karegeya, akomeje kwita ibibavugwaho byose mu rwego rwo kubasebya, ko ari ikinamico ikorwa n’abagambiriye kubanduriza izina.
Mu rwandiko rufunguye Rujugiro aherutse gushyira ahagaragara kuwa 24 Gashyantare 2011, yavuze ko nta mutwe n’umwe urwanya Leta y’u Rwanda akorana nawo, kandi ko nta n’ibyo ateganya. Ibi yabivuze nyuma y’aho Abraham Bisengimana wahoze ari umurwanyi wa FDLR atangarije ko Rujugiro ari umwe mu baterankunga b’ imena ba FDLR. Muri urwo rwandiko na none Rujugiro yari yavuze ko atari yabonana na Kayumba na bagenzi be, nyuma y’aho baviriye mu Rwanda.
Karegeya na bagenzi be bahakanye imikoranire na Rujugiro nyuma y’ igihe kitari kirekire bavuze ko ntaho bahuriye na FDLR, ifite ibirindiro muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.
John Williams NTWALI
Posté par rwandaises.com