Ku matariki ya 9 na 10 Mata uyu mwaka, umutwe wa Politiki CNR-Intwari wagize inama mu mujyi wa Buruseli mu gihugu cy’u Bubiligi. Mu bitari bike byavugiwemo binakubiye mu itangazo IGIHE.com ifitiye kopi, hagaragaramo uburyo CNR Intwari iherutse kugirana amasezerano na RNC-Ihuriro yatangaje ku mugaragaro ko ishyigikiye umutwe wa FDLR ukorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aha twabibutsa ko RNC Ihuriro ari umutwe wa politiki uyobowe na Paul Rusesabagina, Theogene Rudasingwa, Gerard Gahima n’abandi, ukaba ukorana bya hafi na Patrick Karegeya na Kayumba Nyamwasa. Uwo mutwe uherutse kugirana amasezerano na CNR Intwari mu mubonano bagiranye mu Kuboza 2010. Nyuma y’ayo masezerano y’ubufatanye n’imikoranire mu cyo bise “gusenyera umugozi umwe hagamijwe gukuraho ubutegetsi bw’i Kigali”, CNR Intwari iratangaza ko ishyigikiye umutwe wa FDLR. Bikaba bigaragaza ko kuri ubu, abo bose bari gushyiraho urugaga rushya rugamije gupfobya Jenoside, kwangisha abanyarwanda ubuyobozi babakwizamo ibihuha, no guhungabanya umutekano w’igihugu ku bufatanye n’umutwe w’iterabwoba FDLR.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Gen BEM Emmanuel Habyarimana uyobora CNR Intwari, yavuze ko ubufatanye bwabo na RNC Ihuriro ari inkuru y’impamo, ko kandi bafite gahunda ndende mu rwego rwo guhangana na leta y’u Rwanda. Gushyigikira umutwe wa FDLR ufatwa n’umuryango mpuzamahanga nk’umutwe w’iterabwoba nabyo biri muri iyo nzira.

Kenshi byagiye bivugwa ko Kayumba, Karegeya, Gahima na Rudasingwa bakorana na FDLR. Mu mpera z’Ugushyingo 2010, Raporo yashyizwe ahagaragara n’impuguke z’Inama y’Umutekano ya Loni yerekanaga ko Gen Kayumba Nyamwasa na Col Patrick Karegeya bagiye bagira imikoranire itandukanye n’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR, ndetse n’imwe mu mitwe y’inyeshyamba zo muri Congo nka FPLC (Forces Patriotiques pour la Libération du Congo), CNDP n’iyindi.

Ku ruhande rw’u Rwanda, umuvugizi w’ingabo Lt Col Jill Rutaremara ntiyahwemye gutangaza ko iyo raporo itabatunguye ngo kuko byari bisanzwe bizwi ko abo bagabo bakora ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano, ndetse bakaba bafitanye ubufatanye n’imitwe ihungabanya umutekano mu karere, yaba iy’abanyarwanda cyangwa iy’abanyamahanga.

Twabibutsa ko Kayumba, Karegeya Gahima na Rudasingwa bahamwe n’ibyaha baregwaga byo kuvutsa igihugu umudendezo, guhungabanya umudendezo wa leta, gukurura amacakubiri, gusebanya n’ ibitutsi ndetse no kurema umutwe wa gisirikare, bituma urukiko rukuru rwa gisirikare rubakatira igihano cyo gufungwa imyaka itari munsi ya 20.

Ku byerekeranye n’amacakubiri, twabamenyesha ko muri iyo nama yabereye i Buruseli, umutwe wa CNR watangaje ko « hatabayeho jenoside y’Abatutsi cyangwa y’Abahutu cyangwa se y’Abatwa, ahubwo habayeho jenoside y’Abanyarwanda », ibi bikaba bitandukanye n’ibyemejwe na Loni mu mwaka wa 2004, ubwo yatangazaga ko Jenoside yabaye mu Rwanda yakorewe abatutsi. Ikindi gitangaje ni uko CNR ishinja ingabo zari iza FPR Inkotanyi kuba zarateguye zikanashyira mu bikorwa iyo Jenoside, mu gihe bizwi ko arizo zayihagaritse!

Hejuru ku ifoto: Ibumoso hari umusirikare wa FDLR, iburyo hari Gen Emmanuel Habyarimana, perezida wa CNR Intwari

Kayonga J

http://news.igihe.net/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=12019