Mu mpera z’uyu mwaka wa 2011, Abanyarwanda baba mu mahanga bari mu gihugu ku bw’ibikorwa byinshi bateganya gukora. IGIHE.com yaganiriye na Rwamucyo Aimable, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Diaspora atubwira gahunda zabo.

Aba banyarwanda amagana n’amagana bavuye imihanda yose y’isi mu bihugu bigera kuri 30 nk’u Bubiligi, u Bufaransa, u Bwongereza, Malawi na Zambia. Bimwe mu bikorwa bateganya gukora muri iki gihe harimo kwitabira Inama ya cyenda y’igihugu y’umushyikirano, ikazakurikirwa n’umukino w’ubusabane w’umupira w’amaguru uzahuza ikipe ya Diaspora FC izakina n’ikipe y’umudugudu wa Gisenyi ukazabera kuri sitade Amahoro.

Nyuma y’uyu munsi, Abanyarwanda bo muri Diaspora bazasura Intara y’Amajyaruguru aho bazagera mu mudugudu wa Susa ubamo abantu b’ingeri zose barimo nk’abacitse ku icumu, abasigajwe inyuma n’amateka, abahungutse n’abandi, nyuma y’ibi bakazanagera ku kigo cyo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero cy’i Mutobo, nibucya berekeze mu majyepfo.

Ku cyumweru tariki ya 18 Ukuboza hateganyijwe ibiganiro bitatu bizabera muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane kimwe kikazaba cyiga ku bumwe n’ubwiyunge no gucyura impunzi, ikindi kivuga ku miyoborere n’iterambere by’u Rwanda icya gatatu kikazavuga ku kubaka umutekano n’amahoro birambye.

Diaspora yo mu Bubiligi ku bufatanye na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo barateganya gukora icyo bise Carrier Day ku ya 19 z’uku kwezi, ahagamijwe guhuza abayobozi b’ibigo bya Leta n’ibyigenga n’Abanyarwanda bo muri Diaspora, kugira ngo harebwe uko ubumenyi n’uburambe bafite byatanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda.

Mu gusoza imirimo bihaye, tariki 22 na 23 Ukuboza abayobozi muri Diaspora bazakora umwiherero wo kugira ngo bahure bamenye uko byifashe mu zindi Diaspora ndetse ngo bazasoza bahiga kugira ngo Diaspora yiheshe agaciro ari nako itanga umusanzu mu kubaka igihugu mu buryo bwihuse.

Hejuru ku ifoto : Aimable Rwamucyo

www.igihe.com/spip.php?article19116

Posté par rwandanews