Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko nubwo umubano w’igihugu cye n’u Rwanda, utarajya ku murongo neza yiteguye kuzahura ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.

Umubano w’ibihugu byombi umaze igihe kinini urimo ikizinga kubera uruhare u Rwanda rushinja u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ruhera mu gufasha Guverinoma yayiteguye ikayishyira mu bikorwa no gukomeza gukingira ikibaba abayigizemo uruhare baba muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bw’Isi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa Gatatu i Paris, Perezida Macron wari kumwe na mugenzi we w’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Paul Kagame, yagaragaje ubushake bwo kuzahura umubano w’ibihugu byombi ushingiye ku kubaka ahazaza heza.

Perezida Macron yavuze ko ibihe bibi byashegeshe umubano w’ibihugu byombi bikwiye kuvomwamo imbaraga zo kubaka umubano mwiza ku nyungu z’ahazaza habyo.

Yagize ati “Icyo tureba ni uburyo dushobora gufatanya kubaka haba mu bijyanye no guhanga udushya, ba rwiyemezamirimo, ibijyanye n’uburezi n’ururimi, ibijyanye na politiki, ibi nibyo umubano w’ibihugu byombi ukwiye gukomerezamo ukarenga ibisanzwe by’ahahise.”

Perezida Kagame yashimangiye ko ari ngombwa ko impande zombi zikomeza gukora inshingano zazo kugira ngo umubano w’ibihugu utange umusaruro.

Yagize ati “Tugomba gukomeza gukora ibyo dusabwa kugira ngo uyu mubano ugire akamaro ku bihugu byombi, ndetse binarenge ugirire akamaro Afurika yose. »

Kuva mu 2015 u Bufaransa ntabwo bufite Ambasaderi mu Rwanda, Perezida Macron, yavuze ko hakiri kare gushyiraho ambasaderi mushya w’u Bufaransa mu Rwanda, kuko gushyira umubano w’ibihugu byombi ku murongo bidashobora gukorwa mu ijoro rimwe.

Yagize ati “Icy’ingenzi ntabwo ari ukwihutira gushyiraho ambasaderi, icyo dushaka ni ukugarura ubufatanye bwacu.”

Perezida Kagame na Macron bitabiriye iki kiganiro nyuma yo kuganira ku ngingo zirimo ikoranabuhanga, ibibazo by’umutekano muri RDC, Centrafrique, agace ka Sahel n’ibindi.

Ibi kandi birakurikira ibyo bagiranye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bari bitabiriye Inama y’Umuryango w’Abibumbye. Bahuriye kandi New Delhi mu Buhinde mu nama yiga ku ikoreshwa ry’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba muri Gashyantare uyu mwaka.

Perezida Kagame ari mu Bufaransa aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Ikoranabuhanga by’umwihariko ku Iterambere ry’Ibigo bito izwi nka VivaTech.

Izindi nkuru wasoma:

– Perezida Macron yakiriye Perezida Kagame muri Élysée (Amafoto)

-Perezida Kagame na Macron bashyigikiye byeruye kandidatire ya Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF

 

Guhura kwa Perezida Kagame na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, intambwe iganisha ku mubano mwiza hagati y’ibihugu byombi

 

Perezida Kagame yashimangiye ko ari ngombwa ko ibihugu byuzuza inshingano zabyo kugira ngo umubano w’impande zombi utange umusaruro

 

Umubano w’ibihugu byombi umaze igihe urimo ikizinga kubera uruhare u Rwanda rushinja u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi

 

 

Umunyamakuru wa RBA, Kagabo Jean Pierre, abaza mu kiganiro abakuru b’ibihugu byombi bagiranye n’itangazamakuru

 

Perezida Macron yagaragaje ubushake bwo kuzahura umubano w’ibihugu byombi ushingiye ku kubaka ahazaza heza

 

 

 

Uhereye ibumoso: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo n’Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Ambasaderi Nduhungirehe Olivier; Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Jacques Kabale; Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Jean de Dieu Rurangirwa na Clare Akamanzi uyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) baherekeje Umukuru w’Igihugu mu Bufaransa

 

 

Umunyamakuru wa RBA, Kagabo Jean Pierre

 

Amafoto: Karirima A. Ngarambe/ IGIHE mu Bufaransa

http://igihe.com/politiki/amakuru/article/umubano-w-u-rwanda-n-u-bufaransa-mu-isura-nshya

Posté le 24/05/2018 par rwandaises.com