Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier, yitabiriye inama ya cyenda yiga ku Iterambere rya Leta ya Gujarat, mu Buhinde.

Iyi nama yiswe ‘Vibrant Gujarat Global Summit’, yatangiye kuri uyu wa Gatanu ahitwa Ghandinagar, ihuza Abakuru b’ibihugu na za guverinoma, ba Minisitiri, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, abakuriye inzego zifata ibyemezo, abayobozi b’inzego mpuzamahanga, abarimu muri za kaminuza n’abashakashatsi bose baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi, ifite intego yo guteza imbere ubufatanye.

Iyi nama irayoborwa na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, ikaba yanitabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo ba Minisitiri w’Intebe ba Danemark, Repubulika ya Czech, Malta na Uzbekistan.

Yitabiriwe kandi n’abarenga 3000 baturutse mu Buhinde no mu bindi bihugu barimo; abayobozi b’ibigo bikomeye byo muri iki gihugu n’ahandi. Iyi nama kandi ni urubuga rwo kugena gahunda z’iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu ndetse no guhuza ubufatanye.

Kuri iyi nshuro, iyi nama ifite insanganyamatsiko yo ‘kubaka isura nshya y’u Buhinde’, ikaba yibanda ku ishoramari, ubucuruzi, guhanga udushya, ubumenyi n’ikoranabuhanga. Hateganyijwe kandi ikiswe ‘Africa Day’, izibanda ku kugaragaza aho Afurika ihuriya na Gujarat.

Abagera kuri miliyoni 1.5 bategerejweho gusura Imurikagurisha Mpuzamahanga rizaba ubwo iyi nama izaba iba. Iri murikagurisha ryitabiriwe n’ibigo by’ubucuruzi biturutse mu bihugu birenga 100.

Kimwe mu bizerekanwa kijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga ni umushinga wa gari ya moshi ihuza Ahmedabad na Mumbai, ikaba izaba ari yo ya mbere yihuta mu Buhinde. Yubatswe n’Abayapani bikaba biteganyijwe ko izatangira gukora mu 2022.

Hazanerekanwa kandi ikibumbano cy’ubumwe cya Sardar Vallabhbhai Patel, impirimbanyi ya politiki yagize uruhare mu bwigenge bw’iki gihugu mu 1947. Nicyo kirekire ku Isi.

Ubwo aheruka muri iyi nama, Perezida Kagame yavuze ko ari amahirwe ibihugu bigize yo kuganira no gufatanya n’u Buhinde nka kimwe mu bihugu bizobereye mu gukora ubucuruzi, kandi kiteguye kuba umufatanyabikorwa ukwiye mu ntego n’amahirwe ari mu bihugu bya Afurika.

Ati “Mu Isi ihindagurika vuba, dufite amahirwe yo kongera ubwoko bwinshi bw’ibyo Afurika yohereza mu Buhinde birenze peteroli n’amabuye y’agaciro.”

Iyi Nama yatangijwe na Leta ya Gujarat mu 2003 igamije guteza imbere aka gace kakaba indashyikirwa mu Buhinde, kwita ku bikorwaremezo, guteza imbere ishoramari no guhanga udushya, ndetse no guteza imbere u Buhinde muri rusange.

U Rwanda rufite Abahinde barenga 3,000, bagaragara mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi burimo ibikoresho by’ikoranabuhanga, ibinyabiziga, inganda n’ibindi.

Raporo iheruka y’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), yerekanye ko u Buhinde ari igihugu cya gatatu nyuma ya Portugal n’u Bwongereza, haturutse ishoramari ry’agaciro kanini mu 2017.

Muri Portugal haturutse ishoramari rya miliyoni 398.7 z’amadolari y’Amaerika, u Bwongereza ni miliyoni 203.1$ naho iry’u Buhinde rikagera kuri miliyoni 83.1$.

Mbere ya 2017, habarurwaga ko hagati ya 2011-2016 imishinga 66 y’abahinde ifite agaciro ka miliyoni 317$. Ikomeye ikaba irimo Airtel, Zinc Hotel na Kaminuza ya Mahatma Gandhi.

Bafite kandi ishoramari mu ruganda rw’icyayi rwa Gisovu, Imana Steel, Sahasra Electronic Pvt Ltd n’ahandi.

Umubano w’u Rwanda n’u Buhinde mu bya dipolomasi watangiye mu 1999 kandi narwo rufiteyo Ambasade. Kuri ubu ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi bwanorohejwe n’ingendo zidahagarara za RwandAir ikorera Kigali –Mumbai kuva muri Mata 2017.

 

 

 

https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nduhungirehe-yahagarariye-perezida-kagame-mu-nama-yiga-ku-iterambere-rya-leta?fbclid=IwAR155EzSVHHO-hIJaPlaTILo5Vvl3nBpvCDachrZ6W2veIlke9vI0hg9S_Q
Posté le 18/01/2019 par rwandaises.com