Perezida Paul Kagame ari mu Budage, aho yitabiriye Inama ngarukamwaka yiga ku bibazo by’umutekano hirya no hino ku Isi izwi nka ‘Munich Security Conference’.
Iyi nama igiye kuba ku nshuro ya 55 irabera mu Mujyi wa Munich. Izaba guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15-17 Gashyantare 2019.
Izitabirwa n’abasaga 450 barimo Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma 35, ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga 50 na ba minisitiri b’umutekano basaga 30.
Ku mugoroba wo ku wa Kane nibwo Perezida Kagame yageze mu Budage ndetse yakirirwa ku meza n’umushoramari Christian Angermayer, washinzwe ikigo Apeiron Investment Group gikora ishoramari mu bigo bikoresha ikoranabuhanga mu gutanga no gukwirakwiza serivisi z’imari.
Munich Security Conference ifatwa nk’imwe mu nama zikomeye ku Isi ziteranira kuganira ku bibazo bya Politiki n’ iby’umutekano, ububanyi n’amahanga; Ihuriza hamwe abanyapolitiki, abadipolomate, abahagarariye ingabo n’ abacuruzi bakomeye.
Iy’uyu mwaka irasuzumirwamo ingingo zitandukanye zirimo ihangana hagati y’ibihugu bikomeye aribyo u Bushinwa, u Burusiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Inararibonye ziturutse hirya no hino ku Isi kandi ziraganira kubirebana n’igenzura ry’intwaro n’ubufatanye muri politiki zirebana n’umutekano, ingaruka imihindagurikire y’ibihe n’udushya mu ikoranabuhanga bikomeje kugira ku mutekano mpuzamahanga.
Munich Sercurity Conference yateranye bwa mbere mu 1963 ihuriza hamwe abayobozi b’ingabo zo mu Muryango wo gutabarana (NATO), baganira ku mutekano. Nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi iterana buri mwaka.
Inama ya mbere yatumiwemo abantu 60, yayobowe na Helmut Schmidt wahoze ayobora u Budage kuva 1974 kugeza 1982 n’umunyapolitiki w’Umunyamerika Henry Kissinger.
Aba baje gukurikirwa n’Umunyapolitiki w’Umudage Von Kleist wayoboye izo nama kugeza mu 1997 na we aza gukurikirwa n’umunyapolitiki akaba n’umucuruzi wo muri Repubulika ya Czech, Horst Teltschik. Kuva mu 2009, iyoborwa n’umunyapolitiki w’Umudage, Wolfgang Ischinger.
angel@igihe.rw
Yanditswe na
https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yitabiriye-inama-ya-munich-yiga-ku-mutekano
Posté le 16/02/2019 par rwandaises.com