Abanyarwanda baba mu mahanga bishimanye n’abahanzi bafite igikundiro mu muziki w’u Rwanda basusurukije abitabiriye igitaramo cyasoje Rwanda Day yahurije abasaga 3500 mu Mujyi wa Bonn mu Budage.
Iki gitaramo cyabereye mu nyubako ya World Conference Center iri mu zifite amateka ahambaye mu Ntara ya North Rhine-Westphalia ho mu Budage, ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Ukwakira 2019.
Cyakurikiye Rwanda Day yabaga ku nshuro ya 10, aho Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yatanze impanuro ku bihumbi by’Abanyarwanda bayitabiriye, ashimangira ko u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye ariko abana barwo bakarufasha gukomeza kubaho.
Mu gusoza ibirori by’uyu munsi w’imbonekarimwe uhuza Abanyarwanda n’inshuti zabo higwa ku iteramberer ry’igihugu, habaye igitaramo cyo kwishimana n’abahanzi.
Abahanzi batandukanye baturutse mu Rwanda ni bo basusurukije abitabiriye igitaramo cyatangiye ahagana saa yine z’ijoro, ku isaha y’i Kigali ari nayo y’i Bonn.
Mu baririmbye harimo abavuye mu Rwanda nka King James, Charly na Nina, Jules Sentore, Igor Mabano, Bruce Melodie; bafatanyije n’abandi barimo Teta Barbara Babou uba mu Budage, Lionel Sentore, Kitoko Bibarwa ubarizwa mu Bwongereza na Princess Flor wo mu Bubiligi.
Iki gitaramo abahanzi bagitumiwemo baririmbye igihe gito kuko buri wese yahabwaga iminota itanu yo kuririmba mu buryo bwa playback aho kuba live nkuko byari byateganyijwe. Impinduka zatewe ahanini n’igihe icyumba cyabereyemo Rwanda Day cyagombaga gufungirwaho, yatumye gahunda zihutishwa cyane.
Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye mu muziki nka Bruce Melodie ari mu bishimiwe by’ikirenga ugereranyije na bagenzi be baririmbye muri iki gitaramo.
Melodie wagize umwaka mwiza mu muziki bitewe n’ibitaramo yitabiriye yataramiye mu Budage nyuma y’iminsi mike avuye muri Kenya aho yaririmbye muri ½ cy’irushanwa ry’abanyempano mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, East Africa’s Got Talent.
Mu gihe uyu muhanzi yamaze ku rubyiniro, amajwi menshi yamusabaga kuririmba indirimbo ze zitandukanye zirimo “Ikinya’’ n’izindi. Na bo mu kugaragaza ko bamwishimiye bafatanyaga kubyina no kuririmba.
Nta washidikanya kuvuga ko ari mu bahanzi beretswe urukundo kurusha abandi.
Mu bahanzi baturutse mu Rwanda utakandagiye ku rubyiniro ni Intore Masamba. Abataramye bose baririmbaga mu gihe umuziki wavangwaga na DJ Flor uba mu Bubiligi ku Mugabane w’u Burayi.
Kuri iyi nshuro, Rwanda Day yari yitabiriwe n’abahanzi barimo abari
bayikandagijemo ikirenge bwa mbere nka Bruce Melodie, Charly na Nina na
Igor Mabano.
Abanyarwanda baba mu mahanga bagaragaje akanyamuneza muri iki gitaramo
ndetse barirekura barabyina, mu kugaragaza urukundo bafitiye umuziki
w’abana b’urwa Gasabo.
Usibye indirimbo zigezweho zaririmbwe, ababyeyi bakuze na bo bazirikanwe kuko abahanzi bazwi mu bihangano bigiye mu mudiho wa Kinyafurika bataramya karahava. Aba barimo Jules Sentore na Lionel Sentore.
Abahanzi bavuye mu Rwanda bishimiye urugwiro beretswe n’uburyo ibihangano byabo byacengeye mu buzima bwa benshi, bikanambuka imipaka y’urw’Imisozi 1000.
Rwanda Day yabereye mu Budage, igihugu gituwe n’Abanyarwanda 1 295, barimo abahiga n’abahatuye. Iki gikorwa kuva cyatangira mu 2010 cyitabiriwe n’Abanyarwanda n’inshuti zabo basaga ibihumbi 35 mu nshuro zose icyenda zabanje.
Bruce Melodie ari mu bahanzi bafite igikundiro mu minsi ya none. Ab’i Burayi na bo bamweretse urukundo
Itahiwacu Bruce wiyise Bruce Melodie yasabwe kuririmba zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane nka ‘Ikinya’
King James imbere y’abitabiriye Rwanda Day i Bonn mu Budage
Abana bato bashyigikiye King James babyinana ku rubyiniro
Byari ibihe by’akanyamuneza ku bitabiriye iki gitaramo cyabakumbuje urwa Gasabo
Igor Mabano wize umuziki ku Nyundo yitabiriye bwa mbere Rwanda Day
Fatuma Muhoza [Nina] asuhuzanya n’umwe mu bitabiriye igitaramo
Charlotte Rulinda [uzwi nka Charly] yanyuzagamo akanabyina
Nina yamamaye hambere afasha abahanzi batandukanye
Kitoko Bibarwa uba mu Bwongereza yishimiwe mu ndirimbo ze zamamaye hambere
Jules Sentore yahuje imbaraga na Lionel Sentore ku rubyiniro batarama gakondo
Jules Sentore ukunzwe mu njyana gakondo yasangije Abanyarwanda baba mu mahanga umuziki avoma ku isoko y’abakurambere
Uhereye ibumoso: Teta Barbara Babou, King James, Nina, Jules Sentore, Charly, Lionel Sentore, Igor Mabano, Kitoko Bibarwa na Bruce Melodie ubwo bivugaga imbere y’abitabiriye Rwanda Day
Bafashe umwanya bacinya akadiho
Umunyamakuru wa Kiss FM, Isheja Sandrine ari mu bayoboye igitaramo
Umunyarwenya akaba n’umushyushyarugamba Nkusi Arthur yayoboye igitaramo
Indi nkuru wasoma: Ibihumbi by’Abanyarwanda bitabiriye Rwanda Day i Bonn- Uko ibirori byagenze (Amafoto na Video)
Amafoto: Philbert Girinema na Karirima A. Ngarambe – Bonn; Rwanda Gov
Yanditswe na Karirima A. Ngarambe Kuya 6 Ukwakira 2019