Raporo nshya ya Banki y’Isi yashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, mu igenzura ku mavugurura muri gahunda zitandukanye mu gihugu n’inzego za leta (Country Policy and Institutional Assessment (CPIA).
Iyi raporo yasohotse kuri uyu wa 31 Nyakanga 2019, yakorewe mu bihugu 38 byo muri Afurika, aho u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere n’amanota 4.0 rugakurikirwa n’igihugu bya Cap Vert gifite 3.8 mu gihe Uganda, Senegal na Kenya byose bifite 3.7
Amanota ya CPIA atangwa hasuzumwa intambwe yatewe n’imbogamizi zugarije ibihugu bikennye, hagamijwe kureba ahashyirwa inguzanyo zihendutse cyangwa impano zigenewe ibihugu biri mu cyiciro cyemerewe inkunga z’Ikigega cya Banki y’Isi gishinzwe Iterambere mpuzamahanga (IDA).
Hibandwa ku bintu 16 biri mu nzego enye zirimo uburyo ubukungu bw’igihugu bubungabungwa, gahunda zizamura imibereho rusange, imikorere y’urwego rw’abikorera n’izindi nzego. Ibihugu bihabwa amanota kuva kuri rimwe nk’inota riri hasi kugeza kuri Gatandatu nk’inota riri hejuru.
CPIA ivuga ko ibihugu bya Afurika biri mu nzira y’amajyambere mu 2018, byashyize imbaraga nke mu guteza imbere gahunda n’inzego z’ibihugu.
Uyu mwaka kandi CPIA yibanze ku buryo ibihugu byabashije gucunga neza inguzanyo n’inkunga bihabwa n’amahanga aho mu 2018, ibihugu bifite ubukungu buciriritse byabashije kugeza kuri 54.9% by’umusaruro mbumbe udashingiye ku nkunga z’amahanga, ni ukuvuga ko byiyongeye ku kigero cya 18.5% kuva mu 2013.
Impuguke ya Banki y’Isi ku bukungu bwa Afurika, Albert Zeufack, yavuze ko mu gihe hari ibihugu bimwe bikoresha amafaranga yabyo menshi mu kwishyura inguzanyo, bishobora gushyira abaturage babyo mu kaga kuko bidindiza iterambere.
CPIA kandi yagaragaje ko ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara byashyize imbaraga mu ihame ry’uburinganire, iterambere ry’abaturage no kurengera ibidukikije byafashije mu guhangana no gukemura ibibazo by’amakimbirane n’ivangura.
Impuguke mu by’ubukungu akaba n’umwanditsi w’iyi raporo ya CPIA, Gerard Kambou yavuze ko ibihugu byashyize imbere mu guteza imbere abaturage bose ntawe uhejwe ndetse hanitabwa ku mitangire ya serivisi.
Yakomeje agira ati “Ibihugu biri mu nzira y’amajyambere n’ibikiri mu bukene, bikeneye gushyira imbaraga mu buringanire, uburezi, ubuzima, imihindagurikire y’ikirere n’imiyoborere, bikajyana no guteza imbere ubukungu buciriritse niba bashaka kubona iterambere rirambye.”
Raporo ya CPIA kandi yashyize igihugu cya Sudan y’Epfo ku mwanya wa nyuma aho ifite amanota 1.5 ibanzirizwa na Eritrea ifite 2.
U Rwanda rukomeje kuza imbere muri Afurika mu kuvugurura gahunda n’inzego z’igihugu
Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu Kuya 31 Nyakanga 2019