Perezida Kagame yihanganishije u Burundi ku bw’urupfu rutunguranye rwa Pierre Nkurunziza wari Umukuru w’Igihugu, wazize guhagarara k’umutima.

Pierre Nkurunziza yapfuye ku wa Mbere tariki ya 08 Kamena aguye mu bitaro bya Cinquantenaire de Karusi, urupfu rwe rutangazwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri nyuma y’amakuru yari yiriwe acicikana ku mbuga nkoranyambaga.

Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu bihanganishije u Burundi, aho yifashishije urukuta rwe rwa Twitter yagize ati “Mu izina rya Guverinoma na njye ubwanjye, nihanganishije Guverinoma n’abaturage b’u Burundi ku bw’urupfu rwa Perezida Nkurunziza. Nihanganishije n’umuryango wa Perezida.”

Undi wihanganishije u Burundi ni Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania, nawe wanditse ko yababajwe no kumva inkuru y’urupfu rwa Perezida Nkurunziza, avuga ko azamwibukira ku buyobozi bwe buhamye n’imbaraga yashyiraga mu bikorwa by’amahoro na demokarasi.

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya nawe yihanganishije umuryango wa Nkurunziza, avuga ko urupfu rutwaye Afurika y’Uburasirazuba umuyobozi w’ingenzi wagize uruhare rukomeye mu kwihuza kw’akarere.

Perezida Félix-Antoine Tshisekedi wa RDC nawe yihanganishije u Burundi, asabira Pierre Nkurunziza kugira iruhuka ridashira.

Nkurunziza yaherukaga mu Rwanda mu 2015 aho yahuriye na Perezida Kagame mu Karere ka Huye.

Nyuma y’urupfu rwe, mu Burundi hashyizweho icyumweru cy’icyunamo cyo kumwibuka no kumusabira ku Mana, ntabwo itariki azashyingurirwaho iratangazwa ndetse ntiharanatangazwa ugomba kuba amusimbuye nka Perezida w’inzibacyuho ariko byitezwe ko nta gihindutse agomba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Pascal Nyabenda, ari nawe uzaba ashinzwe gutegura ibijyanye n’ihererekanyabubasha na Perezida watowe, Gen Ndayishimiye Evariste, uzatangira imirimo ye mu mezi abiri ari imbere. Pierre Nkurunziza yapfuye ku wa Mbere tariki ya 08 Kamena aguye mu bitaro bya Cinquantenaire de Karusi

https://www.igihe.com