Perezida Paul Kagame yategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’iry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ari mu Rwanda, yururutswa kugeza hagati, uhereye tariki 13 Kamena 2020 kugeza igihe Nyakwigendera Petero Nkurunziza azashyingurirwa.

Tariki 8 Kamena nibwo Nkurunziza yitabye Imana, agwa muri Hôpital du Cinquantenaire « Natwe Turashoboye » de Karusi, azize uguhagarara k’umutima nk’uko Guverinoma y’icyo gihugu yabitangaje.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Guverinoma y’u Rwanda, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yatangaje ko icyemezo yo kururutsa ibendera ry’u Rwanda n’irya EAC kugeza hagati, cyafashwe « mu rwego rwo kwifatanya na Guverinoma n’abavandimwe b’igihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi, mu kunamira uwari umukuru w’icyo gihugu Nyakubahwa Petero Nkurunziza. »

Yakomeje ati « Dukomeje kwifatanya n’Abarundi bose n’umuryango wa nyakwigendera muri iki gihe cy’akababaro. »

Nyuma y’urupfu rwa Nkurunziza u Burundi bwahise butangira icyunamo cy’iminsi irindwi, aho imirimo itandukanye igomba gukomeza nk’uko bisanzwe ariko umuziki wo mu tubari, utubyiniro na karaoké birabujijwe.

Umuyobozi w’Umujyi wa Bujumbura we yatangaje ko ibirori byemewe gusa ari ubukwe, gushyingura no gukura ikiriyo. Abarundi bashishikarijwe gucuranga indirimbo zihimbaza Imana gusa.

Perezida Kagame anyuze kuri Twitter yatangaje ko yifatanyije n’Abarundi muri ibi bihe. Ati « Mu izina rya Guverinoma na njye ubwanjye, nihanganishije Guverinoma n’abaturage b’u Burundi ku bw’urupfu rwa Perezida Nkurunziza. Nihanganishije n’umuryango wa Perezida. »

Perezida mushya azarahira vuba

Perezida Nkurunziza yitabye Imana amaze kubona umusimbura binyuze mu matora, Gen Maj Evariste Ndayishimiye.

Ni ubwa mbere mu Burundi Perezida yitabye Imana umusimbura yaramaze kuboneka, ku buryo byasabye kwitabaza Urukiko rurengera Itegeko Nshinga kugira ngo hasobanuke uburyo igihugu kigomba kuyoborwa muri ibi bihe.

Ntabwo Itegeko Nshinga ry’u Burundi ryemereraga Gen Ndayishimiye kuba yarahira ubu, kuko riteganya ko Umukuru w’Igihugu watowe arahira hashize iminsi 90 ibyavuye mu matora bitangajwe. Kuri gahunda ni uko yagombaga kurahirira kuyobora u Burundi ku wa 20 Kanama.

Rivuga ko iyo Umukuru w’Igihugu apfuye cyangwa agize izindi mpamvu zimubuza gukomeza imirimo ye, asimburwa na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, agategura amatora y’usimbura Perezida mu gihe kitari munsi y’ukwezi kandi kitarenze amezi atatu. Nyamara amatora yari yaramaze kuba, uwatowe yemejwe n’urukiko rubishinzwe.

Mu mwanzuro urukiko rurengera itegeko nshinga mu Burundi rwafashe kuri uyu wa Gatanu, rwemeje ko « umwanya w’umukuru w’igihugu nta muntu uwurimo, ko inzibacyuho idakenewe, ko ari ngombwa ko vuba bishoboka, perezida watowe Evariste Ndayishimiye arahira. »

Hategerejwe ifatwa ry’ibyemezo birimo itariki Nkurunziza azashyingurirwa n’igihe Ndayishimiye azarahirira, niba ari mbere ngo azabe ari we uyobora ishyingurwa ry’uwo asimbuye, cyangwa niba ari nyuma. Perezida Nkurunziza yitabye Imana nyuma y’imyaka 15 ayobora u Burundi

Yanditswe na Kuya 13 Kamena 2020

https://igihe.com