Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko kugeza ubu nta bisobanuro birambuye irahabwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigendanye n’indege y’igisirikare cyayo yavogereye ikirere cy’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba mu Karere ka Rubavu.
Kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ugushyingo mu 2022 nibwo u Rwanda rwatangaje ko hari indege y’intambara y’ingabo za RDC yinjiye mu kirere cyarwo ndetse ihagarara umwanya muto ku kibuga cy’indege kiri mu Karere ka Rubavu.
Mu itangazo u Rwanda rwashyize hanze rwavuze ko rutigeze rushaka gusubiza ubu bushotoranyi mu buryo bwa gisirikare.
Mu kiganiro Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru yavuze ko kugeza ubu nta bisobanuro birambuye barahabwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri iki kibazo.
Mukuralinda yakomeje avuga ko iby’iyi ndege u Rwanda rwabifashe nk’igikorwa cy’ubushotoranyi kije cyiyongera ku bindi byinshi iki gihugu cyagiye kigerageza mu buryo butandukanye.
Ati “Kugeza uyu munsi nta bindi bisubizo batanze gusa igihari n’uko Guverinoma y’u Rwanda ibona ko ibikorwa byo kwiyenza bikomeje, hari ibikorwa byo kurasa mu Rwanda byabaye mu ntangiriro z’umwaka murabizi byarabaye, hari abo byakomerekeje hari n’abo byasenyewe.”
“Hari ibikorwa bibera muri RDC byo kwiyenza nabyo Guverinoma y’u Rwanda yarabivuze, aho usanga hari abaturage kavukire bavuga Ikinyarwanda nabo bahohoterwa n’abandi bose bafite inkomoko mu Rwanda cyangwa se isura y’Abanyarwanda.”
Yakomeje avuga ko ibyo RDC iri gukora bihabanye n’ibyo Perezida wayo, Félix Antoine Tshisekedi avuga agaragaza ko igihugu cye gishyize imbere inzira y’ibiganiro n’amahoro.
Ati “Ibyo byose ni ibikorwa byo kwiyenza birimo n’iki cyabaye bikomeje ndetse bikanyuranya n’ibyo Perezida wa RDC aherutse kuvuga agaragaza ko nubwo ahamagarira abantu kurwanya umutwe wa M23 ashyize imbere inzira y’amahoro. Ntabwo washyira imbere amahoro ngo ukomeze kwiyenza.”
Kugeza ubu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gushinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye muri iki gihugu.
U Rwanda rwo ruvuga ko nta nyungu rufite mu kuba rwashyigikira uyu mutwe, ahubwo rukemeza ko ibyo RDC ikora ari uburyo bwo kuyobya uburari no kwirengagiza inshingano abayobozi bayo bafite zo gukemura ibibazo biri imbere mu gihugu.
Ese u Rwanda rwabaye insina ngufi?
Ubwo aya makuru y’uko hari indege ya RDC yavogereye ikirere cy’u Rwanda yamenyekanaga benshi mu Banyarwanda biganjemo abakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ko batumva impamvu Ingabo zabo zitagize icyo zikora ngo zihanure iyi ndege cyangwa ngo ifatirwe mu gihe yari imaze kugwa i Rubavu.
Mu busanzwe amasezerano mpuzamahanga agena ko kuba indege y’igisirikare y’igihugu kimwe yavogereye ikirere cy’ikindi bidahagije kugira ngo iraswe cyangwa hafatwe izindi ngamba za gisirikare.
Aya masezerano akomeza agaragaza ko hafatwa icyemezo cyo kurasa iyi ndege igihe bigaragara ko ibikorwa by’ubushotoranyi biri gufata indi ntera. Aha n’ink’igihe bigaragara ko iyi ndege ya gisirikare itwaye ibisasu kandi yiteguye kubikoresha.
Iyi ndege ishobora kuraswa kandi igihe abayitwaye banze kuvugana n’abashinzwe iby’indege muri icyo gihugu kandi ikaba iri gutanga ibimenyetso by’uko ishobora kuba iri mu bikorwa bya gisirikare muri icyo gihugu.
Gusa mu gihe igihugu cyinjiriwe kidafite amakuru kuri ibi byose kandi kikaba gifite impungenge ku mutekano wacyo gishobora kurasa iyi ndege ariko nabwo habanje kubaho uburyo bwo kuyiburira.
Ibi ni nabyo byabaye mu 2015 ubwo Turikiya yahanuraga indege yo mu bwoko bwa Su-24, nyuma bikaza kumenyekana ko yari iy’u Burusiya.
Ubwo Turikiya yabonaga ko ikirere cyayo cyinjiriye yohereje mu kirere indege ebyiri zo mu bwoko bwa F-16, zatanze umuburo kuri iyi ndege inshuro zirenga 10 ndetse hashira iminota itanu nta cyemezo na kimwe cya gisirikare kirafatwa. Nyuma yo kubona ko ntakiri gukorwa cyangwa ngo hatangwe ubusobanuro Turikiya yafashe icyemezo cyo guhanura iyi ndege yari yinjiye mu kirere cyayo.
Nubwo ibi aribyo bigenwa n’amasezerano mpuzamahanga, abashinzwe iby’indege bagaragaza ko hari ibihugu bikunze kubirengaho birimo Koreya ya Ruguru n’ibindi bitavuga rumwe n’ibyo mu Burengerazuba bw’Isi.
Kugeza ubu u Rwanda ntiruratangaza niba hari ikimenyetso na kimwe mu byavuzwe hejuru iyi ndege yigeze igaragaza.
Nubwo u Rwanda rukomeje inzira y’amahoro, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo ntihwema kugaragaza ko yiteguye kwinjira mu ntambara isaha n’isaha ndetse bigashimangirwa na Perezida w’iki gihugu.
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze ko kuba indege ya RDC yinjiye mu kirere cy’u Rwanda ari ubushotoranyi bw’iki gihugu bukomeje