Alain Destexhe wahoze ari Umusenateri muri Guverinoma y’u Bubiligi, yagiranye ikiganiro na Gen Sultan Makenga, uyobora umutwe wa gisirikare wa M23, cyagarutse ku ngingo zinyuranye z’ibiri kubera mu Burasirazuba bwa Congo.
Destexhe ni umwe mu Banyaburayi bafashe iya mbere kuva intambara ya M23 yatangira, agaragaza ko uyu mutwe urwanira impamvu zumvikana ariko ko amahanga akomeje kutawitaho.
Alain Destexhe yabaye Senateri mu Bubiligi kuva mu 1995 kugeza mu 2011 n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango MSF (Médecins sans frontières) w’abaganga batagira umupaka.
Yaganiriye na Makenga, asubiza ku ngingo zirimo ibikorwa by’ubwicanyi bikorwa na FDLR, uruhare rwa Monusco mu bibazo biri kuba muri Congo, abashinja M23 gukora ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.
Alain Destexhe: Mwaba musaba ko Monusco iva muri Congo, cyane ko yagize uruhare mu bitero bibarwanya?
Sultan Makenga: Oya, ariko Monusco yahinduye ubutumwa bwayo bwo kubungabunga amahoro, buyisaba kutagira uruhande mu makimbirane. Niba Monusco yaraturasheho, ntabwo dufite umutima wo kwihorera. Intambara nirangira, nta rwango tuzaba dufitiye abaturwanyije.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wasabye ko Ikibuga cy’Indege cya Goma gifungurwa kugira ngo bifashe mu bikorwa by’ubutabazi…
Ndabishyigikiye, ariko FARDC yaracyangije, inatwara ibikoresho byo mu munara wifashishwa mu kugenzura indege, inasiga imodoka zimwe na zimwe ahantu dukeka ko zitezemo ibisasu. Inkengero z’ikibuga cy’indege, nazo dukeka ko zitezemo ibisasu. Mujye kwirebera namwe ubwanyu.
Babashinja kuba mukorera mu kwaha k’u Rwanda…
Ubutegetsi bwa Kinshasa bushaka iteka urwitwazo rw’ibibazo bwateje cyangwa se ibibazo butakemuye. Abanyarwanda baratwumva kandi bagerageza gusobanurira amahanga ikibazo cyacu.
Ni abavandimwe bacu kandi nabo bamaze igihe bafite umwanzi imbere yabo. Ikindi dufite ibihumbi by’impunzi mu nkambi mu Rwanda zifuza gutaha zigasubira mu gihugu cyazo.
Utekereza ko Tshisekedi afite gahunda yo gutera u Rwanda?
Yarabyivugiye we ubwe. Icyiyongeyeho, Ingabo n’intwaro yari yarashyize i Goma hamwe n’ihuriro ry’ingabo zo mu karere by’umwihariko u Burundi na FDLR, ku bwanjye bigaragaza umugambi we.
FDLR iracyateye ikibazo n’uyu munsi?
FDLR iri hose mu Ngabo za FARDC, kugeza no mu barinzi b’Umukuru w’Igihugu. Bashyizwe hamwe, bongererwa ubushobozi. Ntabwo barwana ngo badutsinde, ariko bashobora kongera kugirira nabi abasivile bari mu bice tugenzura aho imidugudu iri ahantu hagutse, kandi itatanye.
Hashize iminsi itatu, bishe abaturage 40 mu gace ka Kirumbu. Ikindi, FARDC hamwe na FDLR bangiza Pariki y’Igihugu ya Virunga mu gihe twifuza kuyirinda.
Hari abavuga ko amabuye y’agaciro ari mu by’ibanze muri gahunda zanyu…
Reka nkubwire, twamaze imyaka myinshi mu bice bitarimo amabuye y’agaciro. Igihe twafashe agace karimo amabuye y’agaciro nka Rubaya, ntabwo tujya mu bijyanye n’ubucukuzi cyane ko busanzwe bukorwa n’abaturage binyuze muri koperative. Hanyuma rero, amabuye y’agaciro agurwa n’abantu b’abahuza, akaba ari bo bayacuruza kuri sosiyete ziyajyana hanze.
Muri make ntabwo mujya mu bijyanye n’ubucuruzi?
Habe na gato. Gusa kuva twatangira kugenzura imipaka ya Goma na Bukavu, twakira imisoro ku bicuruzwa ariko ku kiguzi gito kandi nta kurenganya, nta na ruswa ibirangwamo nk’uko bikorwa n’ubuyobozi bwa Kinshasa.
Hari ibihano ariko mwashyiriweho hamwe n’u Rwanda…
Ni ukubogama. Ukuri kuzagera aho kwigaragaze. Iyo bishe bene wacu, nta we bihangayikisha, kandi nta n’ibihano bitangwa. Iyo tugize icyo dukora, badufatira ibihano.
Umubano uhagaze ute hagati y’igice cya M23 cya Politiki n’ikireba ibya gisirikare?
Bertrand Bisimwa ni Perezida wa M23, njye nkaba ndi Visi Perezida hanyuma nkaba ndeba n’Ishami rya gisirikare. Turi mu ihuriro ryagutse, AFC, Alliance Fleuve Congo aho Corneille Nangaa ari we muhuzabikorwa.
I Goma ubuzima ni ubusanzwe, ariko banki zirafunze. Kubera iki?
Ni Kinshasa yafunze banki. Amafaranga yari muri banki ntabwo ari aya Tshisekedi, ni ay’abakiliya. Ari guhana abaturage kandi agakomeza kwangiza imibereho yabo ari kure.
M23 waba uri umutwe uhuje amoko menshi?
Perezida wacu ni Umushi, Umuvugizi wacu ni Umu-Luba, ubwoko bumwe na Tshisekedi, Umuvugizi wacu Wungurije ni Umu-Congo wo muri Bas-Congo…ariko twifuza kubaka igihugu, ubuyobozi butagendera ku moko cyane ko yangije igihugu cyacu.
Ni ubuhe butumwa wifuza guha umuryango mpuzamahanga
Urugamba rwacu ni urugamije ukubaho kwacu. Tugamije ko habaho Congo ishyize hamwe, yita ku bibazo by’iterambere n’imiyoborere. Mwabonye uko Abanye-Congo babayeho ku bwa Tshisekedi? Ni iki yabagejejeho?
Uri umusirikare, wamaze imyaka itanu mu buzima bugoye mu misozi y’Ikirunga cya Sabyinyo, hagati y’ibihugu bitatu, Congo, u Rwanda na Uganda. Mwabagaho mute? Mwabaga mu nzu?

Gen Sultan Makenga yatangaje ko amahanga akwiriye kumenya ko intambara ya M23 igamije ukubaho aho kuba izindi nyungu
Par igihe .com