Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye Umugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni umugoroba wabereye muri BK Arena ahasorejwe urugendo rwo Kwibuka, aho Perezida Kagame yahise yifatanya n’abawitabiriye anabacanira urumuri rw’icyizere.

Uyu mugoroba witabiriye n’abarenga ibihumbi 10 bari muri BK Arena mu gihe abandi bagiye kwicara muri Petit Stade, biganjemo urubyiruko n’abayobozi mu nzego zitandukanye.

Karangwa Jean Marie Vianney wo mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Muhima yatanze ubuhamya bw’uko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’uko arashwe isasu ryo mu mugongo rigahinguka mu ijosi.

Yavuze ko mu 1980 hashinzwe ishuri ryigenga rya APACOPE ryafashije Abatutsi kwiga na we arimo ariko rikomeza kunanizwa kugeza ubwo bamwe mu bahize mbere baciriwe dipolome zabo n’uwari Minisitiri.

Ati “Ishuri ntiryorohewe bararinanije ndetse n’abahiga bakajya babananiza, kugeza ubwo ababanje kuryigamo barangije bajyanye dipolome bari babonye bazishyiriye minisitiri ngo azisinye arazica avuga ko abo banyeshuri bakopeye. Ibyo byose byaterwaga n’uko iryo shuri rya APACOPE ryari rifite aho rihuriye n’Abatutsi.”

Yagaragaje ko bigaga amayeri yo kugendera hamwe no guhindura ibyapa biranga ishuri kugira ngo batagirirwa nabi.

Karangwa yasobanuye ko hari umwana biganaga wigeze kujya kureba mwenewabo wakoraga kuri hotel Isimbi avuyeyo, abasirikare bari kuri bariyeri y’ahahoze Ecole Belge baramukuta bigera naho bamwica.

Ati “Baramuhamagaye baramukubita, baramwica, twamubonye ku wa Kabiri, baragiye bamujugunya kuri CHUK baravuga ngo ni igisambo babonye. Twamubonye baramukuyemo amaso n’inzara.”

Yagaragaje ko hari umunsi uwari Perefe Renzaho yajyanye n’abasirikare kujya gusaka mu ishuri niba hatarimo imbunda kandi bari mu banyeshuri.

Mu 1994, yari afite imyaka 21.

Karangwa yerekanye ko ari umwe mu barokokeye muri Hotel milles Collines yayoborwaga na Rusesebagina Paul bagakizwa n’uko habayeho kugurana impunzi ku ruhande rwa FPR n’ingabo za Leta.

Ati “Turi muri milles Collines Rusesabagina wavugaga ko ari we wadukikije ntabwo ari byo kuko nta ruhare yigeze abigiramo, ahubwo icyo we yakoze, yaracuruje kuko ibyumba byose byarimo abantu kandi bose bamuhaga sheki zitujuje we nyuma yagiye aziyuzuriza. Ntabwo rero yigeze adukiza ahubwo twakijijwe na FPR bashoboye kutugurana tujya mu ruhande rwabo.”

Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert, yagaragaje ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari hirya no hino ku Isi bakwiye kugezwa mu nkiko kugira ngo abayizize n’abayirokotse bahabwe ubutabera.

Yagaragaje ko nyuma y’imyaka 32 u Rwanda rwongeye kubaka isura nziza ku ruhando mpuzamahanga.

Yavuze ko kuri ubu hari impungenge zikomeye ku ngengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukwirakwizwa mu Karere bigizwemo uruhare na FDLR.

Yagize ati “Muri Iki gihe usanga Politiki mbi nk’iya Repubulika ya mbere n’iya kabiri yo kwimakaza amacakubiri kwima uburenganzira bamwe mu banyagihugu, kubatoteza no kubica kugera ku ndunduro yo muri Mata-Nyakanga 1994 imaze gutera impungenge mu karere duherereyemo biturutse ku basize bahekuye u Rwanda.”

Dr. Gakwenzire yerekanye ko hakigaragara ihungabana mu byiciro binyuranye by’Abanyarwanda bityo ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kurirwanya hifashishijwe ibiganiro mu matsinda hirya no hino mu gihugu.

Yongeye kugaragaza ko IBUKA ishyize imbere gahunda yo gufata ubuhamya bw’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bukanabikwa mu buryo bw’Ikoranabuhanga.

Yanagaragaje ko u Rwanda rwiyemeje kwigisha abato amateka kugira ngo hatazaba ikintu na kimwe cyasubiza u Rwanda aho rwavuye.

Dr. Gakwenzire yagaragaje ko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bishimira ko buri munyarwanda wese afite ubwisanzure ku gihugu cye, yemeza ko abagihigira u Rwanda nta cyo bazageraho.

Ati “Abagihigira u Rwanda bamenye ko ntacyo bazageraho kuko ubumwe bwacu tubukomeyeho ku cyiguzi icyo ari cyo cyose twasabwa.”

Ubwo yatangizaga Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame yagaragaje ko ibyago bya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwagize, bitazasubira ukundi.

Yavuze kandi ko Abanyarwanda batazongera gupfa ukundi, ahubwo ko bazarwanya bivuye inyuma ko ibyo biba, kuva ku muto kugera ku mukuru.

Ati “Ntawe uzongera gupfa nk’uko Theoneste yabivugaga cyangwa se uko na we yapfuye. Buriya yarapfuye, kuba ariho ni nko kuzuka. Nta wakongera gupfa kuriya. Ntabwo wakwica umuntu kabiri. Ugerageje azakwica mbere y’uko umwica.”

Yakomeje ati “Bamwe bajya bashinyagura bavugira hanze, igihugu cyose cy’u Rwanda ureba, ntabwo gishobora gupfa kabiri. Mbere y’uko wakwica u Rwanda ruzakwica. Ntabwo wakwica abantu kabiri. Ntibibaho, uko utureba aha ntabwo twapfa kabiri. Ari twe bakuru, ari abana bacu, ntawe uzatwica kabiri. Ntibishoboka.”

Perezida Kagame yavuze ko kwibuka bifite igisobanuro gikomeye ku Rwanda, kandi ko ari uburyo bufasha igihugu kurenga amacakubiri yari agiye kugisenya burundu.

https://rwandaises.com/wp-admin/post.php?post=57670&action=edit