Perezida Paul Kagame ashyikirizwa igitabo gikubiyemo raporo y’ibijyanye n’ivugurura mu bucuruzi umwaka wa 2010, ukimushyikiriza ni Penelope Brooks uhagarariye Banki y’Isi (Foto / Urugwiro)

Thadeo Gatabazi

KIGALI – Nyuma y’aho u Rwanda ruziye ku mwanya wa mbere mu bihugu 10 by’Afurika mu kunoza ubucuruzi mu nsi y’ubutayu bwa Sahara, bigashyirwa ahagaragara muri raporo y’Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari (International Finance Company : IFC) na Banki y’Isi, Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi, Akamanzi Clare, yashimangiye ko icyatumye u Rwanda ruza kuri uwo mwanya muri iyo raporo y’umwaka wa 2009 / 2010 ari cyo kizashimangirwa kugira ngo ruzagere no ku mwanya wa mbere mu gukora ivugurura mu by’ubucuruzi ku rwego mpuzamahanga.

Ibyo Clare Akamanzi yabitangarije abanyamakuru ku wa 10 Nzeli 2009 ubwo yari mu ntumwa zari ziyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakira abagize itsinda rya Banki y’Isi.

Muri icyo kiganiro n’abanyamakuru, Akamanzi yasobanuye ko hari ibindi bihugu byagize imyanya myiza mu mivugururire y’ubucuruzi nk’ikirwa cya Maurice na Burkina Faso, ariko agira ati “twe twashoboye kuba aba mbere kuko hari ingingo 7 twashoboye konoza kurusha ibindi bihugu mu kunoza urubuga rw’ubucuruzi”

Perezida Wungirije w’Agateganyo ushinzwe guteza imbere abikorera muri Banki y’Isi, Penelope Brook, yavuze ko mu kiganiro bagiranye na Perezida wa Repubulika bibanze ku byangombwa byakurikijwe mu gukora iyo raporo banaganira ku ngingo 7 zakozwe neza n’u Rwanda mu kunoza urubuga rw’ubucuruzi (business climate) harimo kugabanya iminsi y’iyandikisha ry’ubutaka yageze ku minsi 3, kuvugurura ibiciro byo gutangiza ibigo by’ubucuruzi, itegeko ry’umurimo, itegeko ry’ibigo by’ubucuruzi n’ibindi birimo gutangiza urukiko rw’ubucuruzi.

Umuyobozi wa IFC mu Burasirazuba no mu Majyepfo y’Afurika, Jean Philippe Prosper, yatantaje ko ku bijyanye no kuvugurura ubucuruzi ku rwego rw’isi u Rwanda rwabaye urwa 67 ruvuye ku mwanya wa 143 rwariho muri raporo y’umwaka wa 2008, ku mwanya wa mbere haza ikirwa cya Maurice kiza ku mwanya wa 17 mu bihugu 183 byakozweho n’iyo raporo.

Igihugu cyakurikiye u Rwanda mu kunoza urubuga rw’ubucuruzi ni Liberia cyashoboye kunoza inzego 6 mu nzego 10 na Sierra Leone yashoboye kunoza urubuga rw’ubucuruzi inzego 5 mu nzego 10 zakurikizwaga.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=288&article=9061

Posté par rwandaises.com