Haruna, umwe mu nkingi z’Amavubi (Foto/Arishive)

Peter A. Kamasa

Ku wa kane
Rwanda  2-1 Tanzania

Ku wa gatatu
Zanzibar 1-2 Uganda

Tariki ya 10 Ukwakira 2009, ni bwo ikipe y’igihugu Amavubi yabonye itike yo gukina umukino wa nyuma itsinda ikipe y’igihugu ya Tanzania Taifa Stars ibitego 2-1 mu mukino wa ½.

Igitego cya Nshimiyimana Yussuf Kabishi wigaragaje nka rutahizamu muri aya marushanwa ndetse n’igitego cya Patrick Mafisango wacenze abakinnyi bagera kuri batanu mbere yo gutsinda, ni byo bitego byatumye u Rwanda rugera ku mukino wa nyuma n’ubwo Murisho Ngaso yaje kugabanya ikinyuranyo atsindira Tanzania igitego kubwimvikane bucye hagati ya Didier Capet n’umuzamu Ndayishimiye Jean Luc Bakame.

Gutsinda ikipe ya Tanzania bitumye u Rwanda rugomba guhatana ni ikipe y’abaturanyi ya Uganda ari nayo ifite igikombe cy’umwaka ushize, umukino ukunze kurangwa ni ishyaka ryinshi hagati y’aya makipe yombi bitewe ahanini n’amateka ibi bihugu byombi bihuriyeho.

Uyu mukino wa ½ ni umukino wa 5 u Rwanda rukinnye muri iri rushanwa rukaba nta mukino ruratsindwa, rumaze gutsinda ibitego 10 rutsindwa ibitego 3.

Muri uyu mukino wabonetsemo amakarita abiri atukura, imwe ku ruhande rw’u Rwanda yahawe Didier Kapet ndetse n’iyahawe umukinnyi wa Tanzaniya, waje kurangizwa no gushyamirana hagati y’umutoza w’Amavubi Eric Nshimiyimana na Marcio Maximo umutoza wa Tanzania.

Ubwo umutoza wa Tanzania yavaga gutanga ikiganiro n’abanyamakuru yahuye na Eric amuhereza akaboko agira ni icyo amubwira. Umutoza Eric Nshimiyimana ntiyishimiye amagambo yabwiwe kuko yahise asabiranywa n’uburakari ndetse atangira gutuka umutoza Maximo atitaye kuri kamera zimuri imbere.

Si ubwa mbere u Rwanda rugiye gukina na Uganda ku mukino wa nyuma kuko mu mwaka wa 2003, aya amakipe yahuye, Uganda igatsinda u Rwanda ibitego 2-0 mu gihugu cya Sudani.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=327&article=10981

Posté par rwandaises.com