Minisitiri w’urubyuruko, Bwana Mitari Protais(Foto:Imvaho Nshya)
Niwemutoni Phoïbe
Minisitiri w’urubyiruko bwana Mitali Protais arasaba urubyiruko kugirana imishyikirano myiza n’abandi mu rwego rwo kunoza imirimo no gutanga umusaruro mwiza, ibi yabivuze ku ya 14/06/09 mu biganiro umuryango Imbuto Foundation uha urubyiruko mu rwego rwo kuruhugura. Atangiza biriya biganiro bigenerwa urubyiruko ruri mu mirimo, bwana Protais Mitali yabwiye urubyiruko ko kumvikanisha no gusobanura neza ibyo ushatse kuvuga ndetse no gutega amatwi abandi ari byo bituma habaho imishyikirano myiza no kugirana inama ndetse hakabaho uburyo buri wese yigira inama kubera ko aba yateze abandi amatwi. Minisitiri Mitali yasabye ruriya rubyiruko kujya bagira impaka nziza zigamije kuzamura umusaruro mu byo bakora, arugira inama yo guhindura umuco mubi uri mu Banyarwanda wo kutamenya kwakira neza ababagana, abibutsa ko bagomba kujya bamenya uwo bavugana, icyo bavuga, igihe bakivuga, aho bakivugira n’uburyo bakivugamo kugira ngo bacyumvikanishe. Mu ijambo ry’uhagarariye umuryango w’abibumbye mu Rwanda bwana Aurelieu A. Agbenonci yavuze ko u Rwanda ari igihugu kigizwe ahanini n’urubyiruko, avuga ko kurwubakamo ubushobozi no kwigirira icyizere ndetse no kurinda ibyiza biranga umuco w’igihugu bifite uruhare mu kuzamura iterambere ry’igihugu.
Bwana Agbenonci yagiriye inama ruriya rubyiruko yo gukunda akazi kumenya ibyihutirwa kuruta ibindi no kubanza kumva abandi kugira ngo nawe wumve. Mu kiganiro cyatanzwe na Senateri Gasamagera Wellars yasabye ruriya rubyiruko kujya rutegura neza ubutumwa bagiye kugeza ku bandi no kumenya neza ubutumwa batanga, ubwo ari bwo no kureba neza niba amakuru abukubiyemo ari ngombwa, bagacika ku muco wo kumara igihe kinini mu bintu bitagendanye n’akazi kandi ari mu mwanya w’akazi. Mu kiganiro cyatanzwe n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Madamu Kirabo Kakira yasabye ruriya rubyiruko kutagengwa n’uko abandi bakubaha no kwigirira agaciro n’ishema kuko bituma ibyo uhagazeho mu gihe bishingiye ku kuri n’abandi bakwizera kandi bakakubonamo ubunyangamugayo.Biriya biganiro bitegurwa n’umuryango Imbuto Foundation uyoborwa na madamu wa Perezida w’u Rwanda Madamu Jeannette Kagame, ku nkunga y’umuryango w’abibumbye mu rwego rwo kuzamura ubushobozi rw’urubyiruko rw’u Rwanda.
http://www.orinfor.gov.rw/Imvahonshya.htm
Posté par rwandanews.fr