Kuri uyu wa gatanu taliki ya 12/03/2009 i Ruhande muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda habereye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri baharangije mu mwaka w’amashuri wa 2009. mu ijambo rya Minisitiri w’uburezi yasabye abanyeshuri gukoresha bumenyi bakuye ku ntebe y’ishuri mu guteza imbere igihugu.
Mu ijambo rye ry’ikaze, umuyobozi wa Kaminuza nkuru y’u Rwanda Prof. Silas Lwakabamba yashimiye abo banyeshuri ubwitange bagaragaje mu masomo yabo, kuko ngo uyu mwaka abanyeshuri bagize igipimo cya Distiction ari benshi kuruta indi myaka yose yabanje.
Ibyo kandi Prof. Lwakabamba akaba anabishimira abarezi muri rusange. Yanashimiye kandi ababyeyi b’abo banyeshuri ubwitange bagize bafasha Kaminuza mu burezi bw’abo bana, bityo bigatuma bageze aho bari ubu.
Abagize imiryango y’abanyeshuri barangije bari baje kubashyigikira
Mu ijambo rye, Minisitiri w’uburezi Dr Charles Murigande yibukije abari aho ko mu cyerekezo 2020 u Rwanda rushyize imbere kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, harwanywa ubukene mu Rwanda, ndetse hahangwa n’imirimo mishya. yagize ati “ku isi hose hakoreshwa ubumenyi mu rwego rwo guteza igihugu imbere », bityo asaba abo banyeshuri kuzakoresha ubwo bumenyi mu guteza imbere igihugu.
Yanabasabye kandi kuba intangarugero mu mico no mu myifatire, kugira ikinyabupfura, no kugira ibintu ibyabo igihe bari ku kazi. Yashoje ashimira abarezi ku kazi bakora, abasaba gukomeza kwitanga barerera u Rwanda.
Abarimu ba kaminuza bari bambariye ibirori
Uhagarariye abarimu nawe mu ijambo rye yashimiye abo banyeshuri iyo ntambwe bateye; ati « Kuba mugeze aho mugeze ubu ni uko mwitwaye gitwari, » Yashimiye kandi abayobozi b’igihugu inkunga badahwema gutera uburezi, by’umwihariko ashimira umukuru w’igihugu icyemezo cyiza yafashe ubwo yagaruraga abanyeshuri bari babuze bourse uyu mwaka w’amashuri utangira.
Yarangije yizeza abari aho ko abarimu bazitanga uko bashoboye kugira ngo bubake uburezi bufite ireme.
Minisitiri Murigande ashima abagize amanota meza
Abanyeshuri barangije mu mwaka wa 2009 icyiciro cya mbere n’icya kabiri bose hamwe ni 1291. Mu barangije mu cyiciro cya mbere, bane muri bo babonye amanota y’ikirenga aribyo bita Grande Distinction; abo ni : Mpano Emery Torbert wo mu ishami ry’ubwubatsi (Civil Engineering), Kyalangalirwa Lububi Bruce wo mu ishami ry’ibinyabuzima (Biology), Munyandamutsa Jacques na Nsengiyaremye Jerome bombi bo mu gashami kiga ibijyanye n’ingufu n’amashanyarazi(electrical and Power Engineering.)
Foto: U Peter, igihe.com
Uwimana Peter