Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Kane taliki ya 24 Werurwe yasabye abayobozi kujya buhahiriza inshingano baba bahawe mu gihe baba barahira; ibi Perezida yabivugiye mu muhango wo kurahiza abadepite bashya babiri aribo Madamu Depite Gahondogo Athanasie na Depite Hamidou Omar ndetse n’umuvunyi wungirije ariwe Kanzayire Bernadette.

Mu ijambo rye, Umukuru w’Igihugu yavuze ko abayobozi bagomba kubahiriza inshingano baba bihaye igihe bakora indahiro; ngo icya mbere abayobozi basabwa ni ugushyira mu ngiro, ibyo baba biyemeje ubwo baba barahira.

« Kutubahiriza inshingano uba wihaye, ni ukutiyubaha, ni ukutubaha igihugu cyawe, mu kwiha agaciro hakwiye kubaho kubaha, kwiyubaha », ibyo byavuzwe na Perezida wa Repubulika.

Avuga ku mutekano w’igihugu yavuze ko mu gihugu hari umutekano kandi ko abarwanye ejobundi hashize n’ubu biteguye kurwana n’ejo hazaza ariko bashaka umutekano w’igihugu. Yongeyeho agira ati « ntihakagire umuntu ukinisha umutekano w’abanyarwanda ».

Perezida Kagame kandi yongeyeho ko mu gihugu hari iterambere, kandi ko hakomezwa ibikorwa biganisha u Rwanda ku iterambere.

Perezida Kagame yashimiye abarahiye kandi abizeza ubufatanye.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Muri uyu muhango wabereye mu ngoro y’inteko ishinga amategeko ku Kimihurura, abadepite barahiye uko ari babiri bava mu muryango FPR Inkotanyi.

Foto: LLG
MIGISHA Magnifique/igihe.com, Kigali

http://www.igihe.com/news-7-11-3705.html

Posté par rwandaises.com


facebook