Impore sister. Ntugahogore.
Bariya birirwa ku mbuga z’abahakanyi bareba ikijisho abababajwe n’amahano babakoreye buriya nta kindi kibibatera ni ipfunwe. Ese ubundi  ni nde  Munyarwanda utari ukwiye  kurira mu gihe twibutse Genocide yakorewe Abatutsi?
1) Ni uwatahiye ku mirambo y’abari kumwakira se?
2) Ni umuyobozi se nawe w’Umunyarwanda kandi w’umuntu  ariko utarigeze abona akanya ko kurira nk’abandi kuko we ngo agomba  kwihangana kugirango abone uko ashishoza neza aharure akayira  mu nzitanze ko kuyoboramo abiciwe , abishe n’indi misaraba ntarandora?
3) Ni umwicanyi se wahisemo nabi ubu akaba arimo guta igihe muri gereza, rimwe na rimwe aryamye kuri PhD ya Le Sorbonne, ubu akaba yitwa Genocidaire aho kuba ku rutonde rw’Abanyafurika baharanira kuzaba abambere bazajya m’Ukwezi?
4) Ni mwene se cyangwa nyina utaramutumye ariko atera ikimwaro yanavuga ko amugaya bamwe ntibabyemere nk’uko we abyumva?
5) Ni umwana w’uwo mwicanyi se wiga agatsinda, yakambara akaberwa, yaseruka agashimwa, ariko agahorana ako kantu k’uko avuka ku mwicanyi?
6) Ni umubyeyi se washubikanijwe mu mashyamba ya Congo akagenda atakaza abana munzira yanagerayo, abangavu be bagafatwa ku ngufu n’abitwako ko ngo babayoboye?
 
7) Ni Umunyarwanda se wo mu bwoko bw’Abahutu  (wenda utari no mu gihugu icyo gihe)   akaba nta n’umuntu we wishe, ariko ubwoko bwe bukaba bwarasizwe amaraso n’ingirwabayobozi bateguye bakanashyira mu bikorwa Genocide yakorewe Abatutsi?
 
Kubera izo mpamvu zose  n’izindi wanyibutsa,  aho kugirango hagire abakomeza guta igihe  bahakana cyangwa bitirira abandi amahano bakoze ku manywa kandi batahindura, jye mbona ahubwo  twazahura tugahitamo Umunsi Rusange  wo Kurira no Kuvuza Induru,  ubundi twese tugakomeza tukareba imbere.
 
By Claudine
 » Be the change you want to see in the World« – Gandhi
Posté par rwandaises.com