Kigali: yarasenyewe mu Kiyovu, atabwa no muri yombi

 

 
 
Abasenyewe mu Kiyovu
Abasenyewe mu Kiyovu

Mu Rwanda abaturage basenyewe amazu mu gace ka Kiyovu ho mu mujyi wa Kigali bakomeje gusaba ko ubutegetsi bwakumva ikibazo cyabo

Baravuga ko ikibazo cyabo cyirengagijwe ubu bakigejeje ku muvunyi mukuru ubu bakaba bategereje ko barenganurwa nyuma yo kubura igisubizo mu nzego bavuga ko bitabaje.

Uyu munsi Mugenzi wacu Geoffrey Mutagoma yongeye kunyarukira muri ako gace ngo arebe uko byifashe maze ategura inkuru ikurikira.

Uyu munsi ku manywa hari abantu bacye ugereranije n’abari bahari ku munsi w’ejo.

Bamwe bari bacyicaye mu matongo n’ibikoresho byabo abandi bagerageza gukura bimwe mu bikoresho by’ubwubatsi ku mazu yasenyutse ngo bazabikoreshe aha bazaba bagiye hashya.

Bavuga ko bagifite ikibazo cy’uko babigenza. Gusa ngo ubu icyizere bagiteze ku rwego rw’umuvunyi bagejejeho ikibazo cyabo bakaba biringiye ko kirimo gikurikiranwa.

Bamwe muri bo ariko bavuga ko kuvuga imiterere y’icyo kibazo ngo bitabaguye neza.

Twagerageje kuvugana na Polisi y’igihugu ngo tuyibaze ukuri kw’ibyo bintu ariko nti byadukundira kuko ngo itemerewe kuvugana n’ishami rya BBC Gahuzamiryango.

Aho bigeze bisa nkaho kuri abo baturage ibyo gusaba ingurane ku mazu yabo yasenywe bitacyihutirwa kuruta kuboa aho barara n’uko babaho.

Benshi baravuga ko baramutse babonye aho bajya bazakurikirana ibitarabanyuze ariko bavuye mu matongo.