Intwali Fred Rwigema.

Twagira Wilson

Umunyamabanga mukuru muri Minisiteri ifite mu nshingano zayo umuco na siporo, Bwana Karabayinga, yabwiye Imvaho Nshya ko umunsi mukuru w’intwari ngarukamwaka uzizihirizwa i Kigali ku ya mbere Gashyantare 2009 akaba ariho uzabera ku rwego rw’igihugu. Inama y’Abaminisitiri yateraniye i Kigali ku ya 24 Ukuboza 2008 yemeje ko uwo munsi mukuru w’intwari uzaba ufite insanganyamatsiko igira iti “Dukomeze imihigo y’ubutwari dushyira imbere indangagaciro z’umuco wacu”. Twabajije umunyamabanga mukuru muri MISPOC ibikorwa by’ingenzi biteganyijwe kuzakorwa kuri uwo munsi w’intwai birimo kugenera imidari ababaye intwari baba ari abahari cyangwa abatakiriho, asubiza ko iyo gahunda ntayihari, ahubwo atangaza ko hari akanama k’abantu bazemezwa n’itegeko bazajya bemeza ibyiciro by’ababaye intwari. Ati “Abo bazajya bemeza ababaye intwari bazashyirwaho ari uko itegeko rimaze gusohoka mu igazeti ya Leta”.

Gen. Maj. Rwigema mu cyiciro cya mbere cy’Intwari

Gen. Maj. Fred Gisa Rwigema n’umusiririkare utazwi nibo bashyizwe mu cyiciro cya mbere ku bari ku rutonde rw’intwari bakurikirana na Madamu Uwiringiyimana Agathe, umwami Rudahigwa, Michel Rwagasana n’abana b’i Nyange. Twibutse ko abana b’i Nyange barimo Mujawamariya Chantal na bagenzi be batandatu aribo bishwe n’abacengezi mu mwaka wa 1998 bakaba barabazizaga ko banze kwitandukanya na bagenzi babo bashingiye ku bwoko.

Harategurwa igitabo ku mateka y’Inyange

Avugana n’Imvaho Nshya, Bwana Aimée Barihuta wayoboye ikigo cy’i Nyange nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatubwiye ko arimo kwandika igitabo ku mateka y’ i Nyange ubu ngo kigiye gushyirwa ahagaragara, imirongo migari ikubiye muri icyo gitabo ngo ikazasobanura amavu n’mavuko y’ibyabereye i Nyange bigafasha kumenya ukuri buri wese atagiye abisobanura uko yishakiye, bikaba byavamo no kugoreka amateka.

Amateka y’intwari Fred Gisa Rwigema

Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema yavutse mu mwaka w’1957. Yashakanye na Madamu Urujeni Jeannette mu w’1987 bakaba bafitanye abana babiri umwe w’imfura yabo yitwa Gisa Junior undi yitwa Gisa Teta. Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema yahungiye mu gihugu cya Uganda akiri umwana muto atuzwa mu nkambi y’impunzi y’ahitwa Orucyinga mu Ntara ya Mbarara mu mwaka wa 1966 nyuma we n’umuryango we kimwe n’abandi Banyarwanda bimuriwe mu yindi nkambi ya Gahunge ahitwa Toro.

Amashuri abanza yayigiye mu kigo cya Mpanda Primary School kuva mu mwaka wa 1966 kugeza 1972. Gen. Maj. Fred yakomeje amashuri yisumbuye mu kigo cya Mbarara High School muri Uganda mu mwaka wa 1973. Mu buzima bwe, Gen. Maj. Gisa Rwigema yakundaga gusoma ibitabo bikubiyemo amateka y’u Rwanda n’utundi dutabo turimo bamwe mu bayobozi baharaniye ibohozwa ry’ibihugu byabo. Urugero nka Kwame Nkrumah, Monderane Fidel Castro Maotsetung n’abandi.

Yakundaga akarasisi n’umupira w’amaguru

Imwe mu mikino Maj. Gen. Fred yakundaga ni umupira ndetse n’akarasisi ka gisirikari ku buryo umubyeyi we yagiraga impungenge z’uko umuhungu we Fred Rwigema yazavaho areka ishuri arangajwe imbere n’umwuga wa gisirikare. Intwari Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema akaba yaraguye i Kagitumba mu mwaka wa 1990 ubwo yari ayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangijwe n’Umuryango wa FPR Inkotanyi.

 Imvaho • Rwanda