Bwana Kanimba François Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu

Bugingo Fidèle

 Ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu mahanga rifatanyije na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ku byerekeye ishyirwaho ry’ikigega cy’ishoramari cy’Abanyarwanda baba mu mahanga. Nk’uko byatangajwe n’uhagarariye akanama kashyizweho kagizwe n’abantu cumi n’umwe bava mu bihugu bitandukanye, Madamu Bikumbi Providence ngo iki kigega kizafasha Abanyarwanda muri rusange ndetse n’igihugu cy’u Rwanda mu kuzamura ubukungu bw’igihugu, kuko amafaranga babikaga aho baba bazayashora mu bikorwa bibyara inyungu mu Rwanda. Mu bikorwa biri gukorwa n’iyi komite, harimo gukangurira Abanyarwanda bose bari mu mahanga gushyira amafaranga yabo muri iki kigega, bakaba kandi barimo gukora inyigo ndetse no kunononsora neza uyu mushinga, ndetse bakaba banijeje ko mu mezi make iki kigega kizaba cyatangiye gukora ku mugaragaro. Herekanwe kandi uburyo iki kigega kizayoborwa. Hagaragajwe kandi ko iki kigega nigitangira hari ibibazo byinshi bizagenda bikemuka nk’uburyo bwo kohereza amafaranga mu Rwanda avuye mu mahanga ubundi bugoye cyane kubera ibisabwa ngo ayo mafaranga yoherezwe. Ubu hakaba hari Banki yemeye gukorana n’iri huriro ku buryo amafaranga yajya agera mu Rwanda mu buryo butagoranye.

Mu bibazo byagaragajwe n’abanyamakuru byibanze ahanini ku kumenya niba hari amafaranga amaze gutangwa, bakaba baratangaje ko hamaze gutangwa amafaranga y’u Rwanda y’ifatizo angana n’ibihumbi magana atanu na mirongo itanu (550.000 F). Ku byerekeye umusanzu wa buri munyamuryango, hatangajwe ko buri wese azatanga uko yifite, ariko ko bose bemeye gutanga amadolari 100 ku kwezi. Mu kubikangurira Abanyarwanda baba mu mahanga hazifashishwa urubuga rwa Interineti, hazabaho kwandikirana, ndetse bakazanifatanya n’imiryango itegamiye kuri Leta. Ku bijyanye n’imicungire y’iki kigega, Banki Nkuru y’Igihugu niyo izagenzura imikorere n’imikoreshereze y’imari yacyo, ibi bikaba bitanga icyizere ku bazaba bashyizemo amafaranga yabo ko akoreshwa neza. Aya mafaranga akaba azakoreshwa mu bikorwa binyuranye bizamura ubukungu bw’igihugu ndetse n’abashyizemo ayo mafaranga babone inyungu.