Perezida wa Komisiyo y’amatora, Prof. Chrysologue Karangwa yatangaje ko abakandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu bose bazagira uburenganzira bungana mu kwiyamamariza hose mu gihugu.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari yitabiriye ibiganiro by’ihuriro ry’urubyiruko ryabereye ku Kimihurura ku biro by’umuryango Never Again Rwanda.

“Abakandida ku mwanya wa Perezida bose bafite uburenganzira bungana mu gukoresha itangazamukuru rya Leta mu bikorwa byo kwiyamamaza batanga ibiganiro kuri Radio na Televiziyo”, ibi Karangwa yabitangaje asubiza ikibazo cyamubajijwe n’umwe mu bitabiriye ibiganiro wari ufite impungenge ko bamwe mu bakandida baba badahabwa umwanya mu bitangazamuku bitandukanye kugirango bamenyekanishe ibitekerezo byabo, Nk’uko The New Times dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Yanakanguriye urubyiruko kuzagira uruhare rugaragara mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka.

Nyuma y’ibi biganiro, benshi mu rubyiruko rwabyitabiriye wabonaga banyuzwe n’ibisobanuro bahawe na Perezida wa Komisiyo y’amatora.

Rehema Uwamahoro, umunyeshuri muri Umutara Polytechnic wari witabiriye iryo huriro yagize ati “Natangajwe n’ugufunguka Prof. Karangwa yagaragaje ubwo yasubizaga ibibazo bitandukanye byabajijwe na bagenzi banjye”.

Foto: The New Times
Kayonga J.

http://www.igihe.com/news-7-11-4844.html

Posté par rwandaises.com