Inama ihoraho ihuza amashyaka atavuga rumwe na Leta, muri yo harimo FDU Inkingi, Green Party na PS Imberakuri, yashyize ahagaragara itangazo igira icyo ivuga ku mutekano wahungabanyijwe mu minsi ishize n’ibisasu byaturikiye mu Mujyi wa Kigali.

Itangazo ryashyizweho umukono na Ingabire Victoire, Bernard Ntaganda na Munyaneza Frank rivuga ko bababajwe n’ibikorwa byo guturitsa za gerenade kuko bihungabanya umutekano.

Aba banyapolitiki batavuga rumwe na Leta bakomeza bavuga ko u Rwanda rwababaye bihagije, abantu batari bake bakaba barapfuye ngo kuburyo nta yindi ntambara bakeneye ko yongera kubaho, bakaba ngo bamaganye ibyo bikorwa bivuye inyuma kuko nta kindi bigamije uretse guhungabanya abanyarwanda no kubangamira amatora ateganyijwe muri Kanama.

Mu gusoza iri tangazo, umukuru wa FDU Inkingi, uwa Green Party ndetse n’uwa PS Imberakuri basaba Leta y’u Rwanda guta muri yombi no guhana by’intangarugero abakoze biriya bikorwa byo guturitsa za gerenade.

imageimageimage
Habineza Frank wa Green Party, Ingabire Victoire wa FDU-Inkingi na Bernard Ntaganda wa PS Imberakuri

Banaboneyeho gusaba umuryango mpuzamahanga n’abafatanyabikorwa ba Leta y’U Rwanda kugira uruhare rufatika mu gushimangira amahoro cyane cyane muri ibi bihe.

Aya mashyaka atavuga rumwe na Leta, FDU Inkingi, Green Party na PS Imberakuri, yibumbiye mu ihuriro bise ‘The Permanent Consultative Council of Opposition Parties in Rwanda’ (CCP), bishatse gusobanura inama ihoraho ihuza amashyaka atavuga rumwe na leta.

N’ubwo aya mashyaka uko ari atatu yakoze ihuriro, abiri muri yo, FDU Inkingi na Green Party, ntago arabona ibyangombwa biyabashisha gukora imirimo yayo ku mugaragaro ku buryo bwemewe n’amategeko, naho PS Imberakuri yo ifite ibyangombwa, yamaze gucikamo ibice bibiri mu gihe hasigaye amezi macye ngo amatora yo muri Kanama abe, kimwe muri byo kiyobowe na Ntaganda Bernard ari nacyo yashyize umukono kuri aya maszerano, ikindi kikaba kiyobowe na Noel ndetse na Mukabunani.

Florent Ndutiye

 

http://www.igihe.com/news-7-11-4866.html

Posté par rwandaises.com