Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yamaganye icyemezo cy’Urukiko rw’Ubujurire rwanzuye ko gahunda ya Guverinoma y’icyo gihugu yo kohereza mu Rwanda abimukira inyuranyije n’amategeko, ahamya ko bagiye kwitabaza urukiko rw’Ikirenga kuri iki kibazo.

Urukiko rw’Ubujurire rw’i Londres mu Bwongereza kuri uyu wa Kane rwanzuye ko gahunda ya Guverinoma y’icyo gihugu yo kohereza mu Rwanda abimukira binjiye rwihishwa, inyuranyije n’amategeko.

Umucamanza Ian Burnett, yavuze ko na we atemera ko abimukira bazaba bafite ibyago byo kuvanwa mu Rwanda bajya mu bihugu byabo, ariko ngo « si igihugu gitekanye aba bimukira bacumbikirwamo mu gihe ubusabe bwabo bugisuzumwa. »

Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak yagize ati “Nubaha urukiko ariko ndashimangira ko ntemera ibyemezo byarwo”.

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwatanze icyizere gikenewe cy’uko nta kibazo abimukira bazahura na cyo nk’uko n’abo rwakiriye nta kibazo bigeze bahura na cyo kandi benshi babonye ibihugu bibakira.

Ati “U Rwanda ni igihugu gitekanye. Urukiko rukuru rwarabyemeje kandi na HCR ifite mu Rwanda impunzi zaturutse muri Libya. Dukeneye uruhushya rwo kujuririra iki cyemezo mu Rukiko rw’Ikirenga”.

Sunak yavuze ko azakora ibishoboka byose kugira ngo u Bwongereza butaba igihugu abimukira binjiramo uko bashatse.

Nyuma y’iki cyemezo cy’urukiko rw’ubujurire, bivuze ko inzira isigaye ari ukwitabaza Urukiko rw’Ikirenga.

Amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza mu guhangana n’ikibazo cy’abimukira bakomeje kwinjira mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko, yasinywe muri Mata 2022.

Yagombaga gushyirwa mu bikorwa muri Nyakanga 2022 abimukira ba mbere bakoherezwa mu Rwanda kugira ngo abe ari ho baba bari mu gihe hagisuzumwa ubusabe bwabo bwo kujya mu Bwongereza, gusa byaje gusubikwa ku munota wa nyuma n’urukiko ubwo bamwe muri bo n’imiryango ibavugira basabaga ko bihagarikwa, urukiko rukabanza gufata umwanzuro.

Mu minsi ishize urukiko rukuru rwemeje ko kohereza abo bimukira mu Rwanda byubahirije amategeko, gusa abatanze ikirego bahise bajuririra urukiko rw’ubujurire.

https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/u-rwanda-ni-igihugu-gitekanye-minisitiri-w-intebe-sunak-yamaganye-icyemezo-cy