Kwibumbira makoperative y’ubuhinzi byatumye umusaruro w’ibigori ushimishije.

Mugisha Bénigne

Ikibazo cy’inzara cyarahagurukiwe mu gice cy’amayaga, ubwo inzara yabicaga bigacika. Ubu hafashwe ingamba zo guhinga ibigori mu gishanga cy’Akanyaru, cyane cyane mu Mirenge ya Mamba ho muri Gisagara, Ntyazo na Busoro ho muri Nyanza. Iyi gahunda ni iya Minisiteri y’Ubuhinzi ibinyujije mu mushinga wayo wa RSSP (Rural Sector Support Project) hagamijwe gukura abaturage mu bukene no kwihaza mu biribwa. Nk’uko twabibwiwe na Perezida wa Koperative « Jyambere muhinzi” yo mu Murenge wa Mamba, Bwana Rudakubana Onesphore, bahinze hegitari 300 z’ibigori, zikaba zaratanze umusaruro wa toni 1500. Ngo umusaruro wabaye mwiza kuko ari ubwa mbere babonye umusaruro ungana kuriya. Twamubajije imbuto bahinze niba ari isanzwe, avuga ko imbuto bahinze bayihawe na RADA iturutse muri Zambiya yitwa IBRIDE 153. Bwana Rudakubana akomeza avuga ko iyo mbuto idasanzwe. Abajijwe ibyiza yaba abona muri icyo gikorwa cyo kwegeranya ubutaka bagahingira mu makoperative, avuga ko ibyiza byigaragaza, ari umusaruro babonye. Akomeza avuga ko mbere bahingaga imbuto nyinshi muri icyo gishanga ariko ntibabone umusaruro.

Abo bahinzi barifuza kubona uruganda rwabafasha gutunganya uwo musaruro w’ibigori. Aha Bwana Rudakubana atangaza ko bamaze gukora ihuriro ry’abanyamuryango b’iyo koperative, bagashyira amafaranga hamwe, bafashijwe na RSSP kugira ngo bagere kuri urwo ruganda bifuza. Rukaba ruzabafasha gukora ifu ya Kawunga, ari nayo bazajya bagurisha mu cyimbo cy’intete z’ibigori. Twanamubajije amafaranga babona ku kilo cy’ibigori, avuga ko babagurira ku 150F/kg. Ubwo twabasangaga kuri koperative yabo, abaturage ba Mamba bari bakeye, basazwe n’ibyishimo kuko bari bategereje gucakira inoti. Abo twashoboye kuganira batubwiye ko ibyo byishimo babikesha Minisiteri y’ubuhinzi kuko ariyo yatumye bavugurura uburyo bahingagamo, none bikaba bibagejeje ku bukire. Bakomeza bavuga ko bagiye kwohereza abana ku ishuri nta kibazo bagize cy’amafaranga.

Babikesha Koperative

Twananyarukiye mu Murenge wa Ntyazo, dusanga abaturage baho bari mu gikorwa cy’isarura. Ubwo twaganiraga na Perezida wa Koperative yabo, yadutangarije ko bahinze ibigori ku buso bwa hegitari 100 bakaba barakuyemo toni 87 z’ibigori. Bakaba barimo kugurisha 1kg cy’ibigori ku mafaranga 170. Bakaba bishimiye umusaruro babonye cyane ko benshi babanje kubyanga babona ko ari uguta umwanya bahingira mu makoperative. Akomeza avuga ko ubu abaturage bose biteguye guhinga ibigori nyuma yo kubona ko byatanze umusaruro. Mu Murenge wa Busoro naho bejeje ibigori bitari bike. Ubwo twahageraga twahasanze umuturage wejeje toni 1500 ari umwe. Twanaganiriye n’ukuriye umushinga wa RSSP mu Ntara y’Amajyepfo Bizimana Jean Claude avuga ko icyo gishanga cyatunganyijwe ku bufatanye bwa RSSP, gitunganywa neza, kandi ubutaka bwaho akaba ari ubwa nyiramugengeri. Byatumye hera ibigori byiza n’ubwo abaturage batari babyitabiriye cyane. Akaba yizera ko abaturage bagiye kubyitabira kubera ko babonye umusaruro abandi bavanyemo. Uyu musaruro w’ibigori ubonetse mu Ntara y’Amajyepfo ari mwiza mu gihe mu Ntara y’Iburasirazuba umusaruro w’ibigori wabaye mubi. Bikaba byaba byiza hafashwe ingamba zifatika kugira ngo mu Ntara y’Iburasirazuba haboneke umusaruro mwiza w’ibigori nk’urimo kuboneka mu majyepfo mu gace k’amayaga. Aha bikaba bigaragara ko ibigori byo mu gishanga bigira umusaruro kurusha iby’imusozi. Bikaba byaba byiza igishanga cy’Akanyaru n’icya Nyabarongo byitaweho cyane mu buhinzi bw’ibigori ndetse n’umuceri. Byatuma Abanyarwanda bakungahara bagasagurira amasoko.

 Imvaho • Rwanda