Nyuma y’ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi byagiye bibera mu mijyi irimo Liège, Charleroi, Bruxelles mu Bubiligi, n’uwa Mons wahuje Abanyarwanda n’inshuti zabo, ku wa 27 Gicurasi 2017, bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuhango wo kwibukira muri Mons wateguwe ku bufatanye bwa Diaspora Nyarwanda mu Karere ka Mons, Ibuka-memoire & Justice-Belgique n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Mons.

Umuhango w’itabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungirehe; Pulchérie Nyinawase uyobora DRB-Rugali (Diaspora nyarwanda ku rwego rw’igihugu mu Bubiligi).

Déo Mazina uhagarariye Ibuka-Mémoire & Justice-Belgique yashimiye cyane ubuyobozi bw’Umujyi wa Mons kuba bwarafashije Abanyarwanda bibumbiye muri DRB-Rugali-Section ya Mons gushyira uyu muhango mu bikorwa kandi kikabera ahantu hafite amteka akomeye mu ngoro y’ubuyobozi bw’uyu mujyi.

Mazina yagarutse ku bimenyetso bimwe byerekana uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, atanga urugero rwa Bagosora Théoneste watangaje avuye mu nama Arusha ko agiye gutegura imperuka y’Abatutsi; ubutumwa bwatangagwa n’ibinyamakuru nka Kangura, RTLM, ishya nka CDR « Hutu Power ». Ibi byose bigakorwa kenshi bishyigikiwe na bimwe mu Bihugu n’Imiryango mpuzamahanga byareberaga kugeza aho ubwoka bw’Abatutsi n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bicwa ku mugaragaro.

Yagize ati “Niyo mpamvu iki gikorwa cyo kwibuka inzirakarengane tuzagikomeza ubuziraherezo, twerekana akarengane kabayeho ngo bitazongera ukundi.”

Ambasaderi Nduhungirehe we ati “Kuva tariki ya 7 Mata kugeza tariki ya 4 Nyakanga 1994 u Rwanda rwari mu mwijima, mu gihe cy’imvura, hameneka amaraso menshi, miliyoni irenga y’abantu iricwa, bazira ko bavutse ari Abatutsi, cyangwa bahishe Abatutsi cyangwa se batavuga rumwe n’abicaga, bishe abasaza, abana, abagore!”

Yakomeje avuga ko nubwo bishe benshi hari abarokotse, batanga ubuhamya bw’ibyo babayemo.

Ati “Turashimira cyane n’Ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi hakabasha kugira abarokoka.”

Muri uwo muhango wo kwibuka wo kwibuka , hakozwemo n’urugendo rwo kwibuka, hanatangwa ibiganiro birimo ubuhamya bugaruka ku kugaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi bishyigikiwemo na politiki mbi, ariko ubu hakaba hashyizwe imbere guharanira ko itazongera ukundi; nta moko buri wese ni Umunyarwanda ufite agaciro kamwe n’undi mu gihugu cye.

Mu bagiye batanga ibiganiro harimo Florence wari uhagararye Umuryango w’Abayahudi, CCLJ; Karirima Ngarambe Aimable wari uhagarariye Ishyirahamwe ry’urubyiruko rw’Ababiligi « Souviens-toi le 7 Avril Asbl » riharanira kwibuka n’abandi.
Perezida wa Ibuka-Mémoire & Justice, Déo Mazina mbere y’uyu muhango yari yatangaje ko ari igikorwa cyiza kuba ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bigenda bigera henshi n’ubuyobozi bwaho bubishyigikiye.

Yagize ati “Kuba abayobozi b’imijyi itandukanye mu Bubiligi basigaye batugirira icyizere bukaduha umwanya tugakorera umuhango wo kwibuka muri Hôtels de villes (ibiro bikuru by’imijyi), ni ingenzi cyane ku bijyanye no kwerekana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, tukabivugira ahantu hafite hakomeye hafite amateka, abayobozi bakabyitabira nabo bakayamenya ukuri ku basize bahekuye u Rwanda bakidegembya muri ibi bihugu by’u Burayi n’ahandi ku Isi.”

 

Inyubako irimo ibiro by’Umujyi wa Mons byabereyemo ibiganiro byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

 

 

 

 

Bakoze urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

 

 

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungirehe ageza ijambo ku bitabiriye Kwibuka23

 

Déo Mazina uhagarariye umuryango Ibuka-Mémoire & Justice-Belgique

 

Echevin Marc Derville wari uhagarariye ubuyobozi bw’Umujyi wa Mons

 

Regine Mukamazera uyobora DRB-Rugali-section Mons

 

Stany Mukurarinda wayoboye umuhango

 

Pulchérie Nyinawase uyobora DRB-Rugali ku rwego rw’igihugu mu Bubiligi

 

Florence Caulier wari uhagararye Umuryango w’Abayahudi, CCLJ

 

 

Cécile Kayirebwa waririmbye indirimbo zo gukomeza abarokotse Jenoside

 

 

 

Karirima Ngarambe Aimable wari uhagarariye Ishyirahamwe ry’urubyiruko rw’Ababiligi « Souviens-toi le 7 Avril Asbl

 

 

Félicité Lyamukuru watanze ubuhamya

 

http://igihe.com/diaspora/ibikorwa/article/u-bubiligi-bwa-mbere-abanyarwanda-n-inshuti-zabo-muri-mons-bibutse-jenoside
Posté le 01/06/2017 par rwandaises.com